RFL
Kigali

AS Kigali yabuze aho ikorera imyitozo ya nyuma muri gahunda yo kwitegura Sunrise FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/11/2018 10:12
1

Ikipe ya AS Kigali FC isanzwe ikoresha sitade ya Kigali yabuze aho ikorera imyotozo ya nyuma y’igitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018 bitegura umukino w’umubnsi wa gatandatu wa shampiyona bagomba kwakiramo Sunrise FC kuri uyu wa Kane tariki 29 Ugushyingo 2018.

Kuri gahunda y’imyitozo y’ikipe ya AS Kigali byari uko batangira saa moya n’igice kugeza saa tatu zuzuye (07h30-09h00’) kuri sitade ya Kigali. Gusa byaje guhinduka, bityo bimeze ko bakorera ku kibuga cya Mumena.

Bageze ku kibuga cya Mumena, basanze harimo ikipe z’abakinnyi batabigize umwuga bari gukina hagati yabo (Deux-Cas). Abatoza ba AS Kigali bahisemo abakinnyi babanza kwishyushya mu gihe barimo bavugisha abakiniraga muri iki kibuga kugira ngo nibura babahe iminota 30’. Ibi byaje kwanga biba ngombwa ko ubwo igihe cyo kwishyushya cyari kirangiye, ikipe ya AS Kigali yahise itaha.

AS KIgali WFC bishyushya

Abakinnyi bishyushya mu gihe bari bategereje ikibuga

AS KIgali WFC bishyushya

AS KIgali WFC bishyushya

Abakinnyi bishyushya mu gihe bari bategereje ikibuga

AS Kigali isanzwe yitoreza ikanakirira imikino kuri sitade ya Kigali, ntabwo byari gukunda ko ihakorera imyiteguro kuko ikipe ya APR FC igomba kuhakirira Club Africain saa cyenda n’igice (15h30’) mu mukino w’ijonjora rya mbere ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League).

 Nyuma y’imikino itanu ya shampiyona, AS Kigali iri ku mwanya wa cumi (10) n’amanota ane (4) mu gihe Sunrise FC iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota arindwi (7).

Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali yazamuwe mu bafana

Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali yazamuwe mu bafana

Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali yakunze kuba ku murongo wa telefone ubanza yabazaga abamukuriye uko biri bugende

Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali yazamuwe mu bafana

Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali  

Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo  (15) wahoze  muri Bugesera FC ubu ari muri AS Kigali

Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo  (15) wahoze  muri Bugesera FC ubu ari muri AS Kigali

Nsabimana Eric Zidane (Iburyo), Ally Niyonzima (hagat) na Bishira Latif (Ibumoso)

Nsabimana Eric Zidane (Iburyo), Ally Niyonzima (hagat) na Bishira Latif (Ibumoso)

Ndayisenga Fuad (Iburyo), Ntate Djumaine (hagati) na Nininahazwe Fabrice (Ibumoso)

Ndayisenga Fuad (Iburyo), Ntate Djumaine (hagati) na Nininahazwe Fabrice (Ibumoso)

Nshutinamagara Ismael Kodo umutoza wungirije muri AS Kigali

Nshutinamagara Ismael Kodo umutoza wungirije muri AS Kigali 

Nshutinamagara Ismael Kodo umutoza wungirije muri AS Kigali  aganira na Masud Djuma (ibumoso) umutoza mukuru bibaza uko biri bugende

Nshutinamagara Ismael Kodo (Iburyo) umutoza wungirije muri AS Kigali  aganira na Masud Djuma (ibumoso) umutoza mukuru bibaza uko biri bugende 

Ally Niyonzima yishyushya

Ally Niyonzima yishyushya mu gihe yari yizeye ko ikibuga kiboneka 

Imyitozo yasubitswe abakinnyi n'abatoza ba AS Kigali bajya mu kibuga cya Basketball bajya inama

Imyitozo yasubitswe abakinnyi n'abatoza ba AS Kigali bajya mu kibuga cya Basketball bajya inama

Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali yazamuwe mu bafana

Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali yahise ajya gukina mu ikipe zari zaramukiye mu kibuga cya Mumena 

Gasogi United nayo yakoreraga imyitozo y'ingufu hanze y'ikibuga

Gasogi United nayo yakoreraga imyitozo y'ingufu hanze y'ikibuga

AS Kigali babonye ko bitari bukunde batera isengesho barataha

AS Kigali babonye ko bitari bukunde batera isengesho barataha 

Dore uko umunsi wa 6 wa shampiyona uteye:

Kuwa Kane tariki 29 Ugushyingo 2018

-Bugesera FC vs Gicumbi FC (Nyamata, 15h30’)

-FC Musanze vs Amagaju FC (Ubworoherane, 15h30’)

-AS Kigali vs Sunrise FC (Kigali City Stadium, 15h30’)

Kuwa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018

-Kirehe FC vs Police FC (Nyakarambi, 15h30’)

-FC Marines vs Espoir FC (Stade Umuganda, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2018

-APR FC vs Mukura Victory Sport (Kicukiro, 15h30’)

-Etincelles FC vs AS Muhanga (Stade Umuganda, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 2 Ukuboza 2018

-SC Kiyovu vs Rayon Sports (Kigali City Stadium, 15h30’)

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • C5 years ago
    APR izawusubikisha

Inyarwanda BACKGROUND