Ikipe ya AS Kigali FC isanzwe ikoresha sitade ya Kigali yabuze aho ikorera imyotozo ya nyuma y’igitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018 bitegura umukino w’umubnsi wa gatandatu wa shampiyona bagomba kwakiramo Sunrise FC kuri uyu wa Kane tariki 29 Ugushyingo 2018.
Kuri gahunda y’imyitozo y’ikipe ya AS Kigali byari uko batangira saa moya n’igice kugeza saa tatu zuzuye (07h30-09h00’) kuri sitade ya Kigali. Gusa byaje guhinduka, bityo bimeze ko bakorera ku kibuga cya Mumena.
Bageze ku kibuga cya Mumena, basanze harimo ikipe z’abakinnyi batabigize umwuga bari gukina hagati yabo (Deux-Cas). Abatoza ba AS Kigali bahisemo abakinnyi babanza kwishyushya mu gihe barimo bavugisha abakiniraga muri iki kibuga kugira ngo nibura babahe iminota 30’. Ibi byaje kwanga biba ngombwa ko ubwo igihe cyo kwishyushya cyari kirangiye, ikipe ya AS Kigali yahise itaha.
Abakinnyi bishyushya mu gihe bari bategereje ikibuga
AS Kigali isanzwe yitoreza ikanakirira imikino kuri sitade ya Kigali, ntabwo byari gukunda ko ihakorera imyiteguro kuko ikipe ya APR FC igomba kuhakirira Club Africain saa cyenda n’igice (15h30’) mu mukino w’ijonjora rya mbere ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League).
Nyuma y’imikino itanu ya shampiyona, AS Kigali iri ku mwanya wa cumi (10) n’amanota ane (4) mu gihe Sunrise FC iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota arindwi (7).
Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali yakunze kuba ku murongo wa telefone ubanza yabazaga abamukuriye uko biri bugende
Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali
Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo (15) wahoze muri Bugesera FC ubu ari muri AS Kigali
Nsabimana Eric Zidane (Iburyo), Ally Niyonzima (hagat) na Bishira Latif (Ibumoso)
Ndayisenga Fuad (Iburyo), Ntate Djumaine (hagati) na Nininahazwe Fabrice (Ibumoso)
Nshutinamagara Ismael Kodo umutoza wungirije muri AS Kigali
Nshutinamagara Ismael Kodo (Iburyo) umutoza wungirije muri AS Kigali aganira na Masud Djuma (ibumoso) umutoza mukuru bibaza uko biri bugende
Ally Niyonzima yishyushya mu gihe yari yizeye ko ikibuga kiboneka
Imyitozo yasubitswe abakinnyi n'abatoza ba AS Kigali bajya mu kibuga cya Basketball bajya inama
Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali yahise ajya gukina mu ikipe zari zaramukiye mu kibuga cya Mumena
Gasogi United nayo yakoreraga imyitozo y'ingufu hanze y'ikibuga
AS Kigali babonye ko bitari bukunde batera isengesho barataha
Dore uko umunsi wa 6 wa shampiyona uteye:
Kuwa Kane tariki 29 Ugushyingo 2018
-Bugesera FC vs Gicumbi FC (Nyamata, 15h30’)
-FC Musanze vs Amagaju FC (Ubworoherane, 15h30’)
-AS Kigali vs Sunrise FC (Kigali City Stadium, 15h30’)
Kuwa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018
-Kirehe FC vs Police FC (Nyakarambi, 15h30’)
-FC Marines vs Espoir FC (Stade Umuganda, 15h30’)
Kuwa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2018
-APR FC vs Mukura Victory Sport (Kicukiro, 15h30’)
-Etincelles FC vs AS Muhanga (Stade Umuganda, 15h30’)
Ku Cyumweru tariki 2 Ukuboza 2018
-SC Kiyovu vs Rayon Sports (Kigali City Stadium, 15h30’)
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO