RFL
Kigali

SHE-AMAVUBI: Imyitozo irarimbanyije ku ikipe y’igihugu yitegura umukino n’ikipe izava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/11/2018 22:22
0


Imyitozo y’ikipe y’igihugu y’abali n’abategarugoli irakomeje mu gihe iyi kipe iri kwitegura imikino ibiri ya gishuti izahuramo na Cleveland Ambassadors Rosters izava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umukino ubanza uteganyijwe tariki ya 3 undi ukaba tariki ya 8 Ukuboza 2018.



Ikipe y’igihugu itozwa na Habimana Hussein usanzwe ari umuyobozi wa tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ikunze gukorera imyitozo kuri sitade Amahoro na Kicukiro mu gitondo na no mu masaha ya nyuma ya saa sita, kuri uyu wa Kabiri ku gica munsi bari bakoreye imyitozo ku kibuga cya sitade Amahoro.

Habimana Hussein umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA aganira na Laureano Bisan Etamé-Mayer  (Iburyo)

Habimana Hussein umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA niwe mutoza mukuru w'iyi kipe

Ikipe yose babanza gusenga mbere yo gutangira imyitozo

Ikipe yose babanza gusenga mbere yo gutangira imyitozo 

Ni imyitozo itaranzwe n’ibintu byinshi kuko babanje gufata umwanya biga ukuntu bagiye gukina hagati yabo (Deux-Cas) bityo bahita bajya mu kibuga bakina hagati yabo.

Ikipe umuntu yavuga ko ari iya mbere yari igizwe n’abakinnyi basanzwe bakomeye mu ikipe y’igihugu mu gihe indi wabonaga irimo abakinnyi bashya mu ikipe y’igihugu ndetse n’abasanzwe ari abasimbura mu ikipe y’igihugu.

Ikipe ya mbere yari irimo abakinnyi nka; Umubyeyi Zakia (Scandinavia WFC), Mukantaganira Joselyne (AS Kigali WFC), Imaniraguha Louise (AS Kigali WFC), Umwizerwa Angelique (AS Kigali WFC), Uwanyirigira Sipha (AS Kigali WFC), Mukeshimana Jeanette (AS Kigali WFC), Kalimba Alice (AS Kigali WFC), Imanizabayo Florence (AS Kigali WFC) n’abandi bari gupimwa ngo harebwe niba babasha kwigaragaza.

Abakinnyi bishyushya

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi bishyushya

Indi kipe umuntu yakwita iya kabiri yarimo abakinnyi nka; Uwamahoro Diane (GK,AS Kigali WFC), Uwanyirigira Sipha (AS Kigali WFC), Mutuyimana Albertine (Remera Rukoma WFC), Umumararungu Diane (Remera Rukoma WFC), Nyiramwiza Martha (AS Kigali WFC, Uwamahoro Beatrice (Remera Rukoma WFC), Umwariwase Dudja (AS Kigali WFC), Ufitinema Clotilde (Les Lionnes), Iradukunda Callixte (AS Kigali WFC), Nibagwire Libery (AS Kigali WFC).

Kayitesi Alodie bita Fekenya (6) utarakinnye CECAFA nawe yahawe umwanya

Kayitesi Alodie bita Fekenya (6) utarakinnye CECAFA nawe yahawe umwanya

Umukino ubanza uzahuza u Rwanda n’ikipe ya  Cleveland Ambassadors Rosters uzakinwa tariki ya 3 Ukuboza 2018 kuri sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 8 Ukuboza 2018 kuri sitade ya Kigali.

Ni muri gahunda yo gushishikariza abakobwa kumva ko nabo bashoboye ndetse ko nabo bagomba guhaguruka bakarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribakorerwa.

Uwimbabazi Immaculee (7) wa Kamonyi WFC umukinnyi ushobora gukina hagati mu kibuga no mu mutima w'ubwugarizi

Uwimbabazi Immaculee (7) wa Kamonyi WFC umukinnyi ushobora gukina hagati mu kibuga no mu mutima w'ubwugarizi

Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC

Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC

Mu gihe abakobwa b’u Rwanda batangiye umwiherero kuwa Gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2018 aho bari kuba kuri Hil Top Hotel i Remera, ikipe ya Cleveland Ambassadors Rosters izagera mu Rwanda tariki 30 Ugushyingo 2018. Nyuma yuko Cleveland Ambassadors Rosters izaba igeze mu Rwanda, amakipe yombi azamanuka mu Karere ka Rubavu tariki ya 1 Ukuboza 2018.

She-Amavubi barenye uyu mukino

Abakinnyi bafata amabwiriza y'ibyo bagomba kugenderaho mu myitozo

Abakinnyi bafata amabwiriza y'ibyo bagomba kugenderaho mu myitozo

Umubyeyi Zakia (Scandinavia WFC) mu myitozo y'abanyezamu

Umubyeyi Zakia (Scandinavia WFC) mu myitozo y'abanyezamu

Uwamahoro Diane (AS Kigali WFC) umunyezamu wa AS Kigali wahawe amahirwe

Uwamahoro Diane (AS Kigali WFC) umunyezamu wa AS Kigali wahawe amahirwe

Kanyamihigo Callixte rutahizamu wa AS Kigali atera ishoti

Kanyamihigo Callixte  (wambaye umutuku) rutahizamu wa AS Kigali atera ishoti

Kanyamihigo Callixte  (wambaye umutuku) rutahizamu wa AS Kigali ashaka uko yakwambukana umupira 

Uwase Ange Nicole (Kit Manager) ni nawe usifura imyitozo kuko asanzwe ari umusifuzi wemewe

Uwase Ange Nicole (Kit Manager) ni nawe usifura imyitozo kuko asanzwe ari umusifuzi wemewe

Ujeneza Jennifer usanzwe ari umuganga wa AS Kigali WFC nawe yavuraga Amavubi

Ujeneza Jennifer usanzwe ari umuganga wa AS Kigali WFC ari kuvura Amavubi  

Umwizerwa Angelique bita Rooney myugariro wa AS Kigali agenzura umupira

Umwizerwa Angelique bita Rooney myugariro wa AS Kigali agenzura umupira

Amavubi

Uwanyirigira Sipha (AS Kigali WFC) agenzura umupira ava inyuma ibumoso

Amakipe asohoka mu rwambariro

Imyitozo yabereye kuri sitade Amahoro i Remera kuri uyu wa Kabiri

Imyitozo yabereye kuri sitade Amahoro i Remera kuri uyu wa Kabiri

Abatoza bareba uko imyitozo ihagaze

Abatoza bareba uko imyitozo ihagaze  

Umumararungu Diane azamukana umupira ava inyuma ibumoso

Umumararungu Diane "Dinho"  (Kamonyi WFC) azamukana umupira ava inyuma ibumoso

Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC  ushobora no kuzaba ariwe ukomeza izi nshingano muir iyi mikino ibiri bazakina

Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC  ushobora no kuzaba ariwe ukomeza izi nshingano muir iyi mikino ibiri bazakina

Mukantaganira  Joselyne myugariro w'iburyo muri AS Kigali WFC

Mukantaganira  Joselyne myugariro w'iburyo muri AS Kigali WFC agenzura umupira ariko anacunzwe cyane na Diane Umumararungu (3)

Urukuta rw'abakinnyi rurinda umupira wari uvuye kuri Free-Kick

Urukuta rw'abakinnyi rurinda umupira wari uvuye kuri Free-Kick

Umubyeyi Zakia apanga urukuta neza

Umubyeyi Zakia apanga urukuta neza 

Nyiramwiza Martha inyuma y'Umwariwase Dudja bakinana muri AS Kigali

Nyiramwiza Martha inyuma y'Umwariwase Dudja bakinana muri AS Kigali

Umumararungu Diane atera koruneri

Umumararungu Diane atera koruneri 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND