Imyitozo y’ikipe y’igihugu y’abali n’abategarugoli irakomeje mu gihe iyi kipe iri kwitegura imikino ibiri ya gishuti izahuramo na Cleveland Ambassadors Rosters izava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umukino ubanza uteganyijwe tariki ya 3 undi ukaba tariki ya 8 Ukuboza 2018.
Ikipe y’igihugu itozwa na Habimana Hussein usanzwe ari umuyobozi wa tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ikunze gukorera imyitozo kuri sitade Amahoro na Kicukiro mu gitondo na no mu masaha ya nyuma ya saa sita, kuri uyu wa Kabiri ku gica munsi bari bakoreye imyitozo ku kibuga cya sitade Amahoro.
Habimana Hussein umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA niwe mutoza mukuru w'iyi kipe
Ikipe yose babanza gusenga mbere yo gutangira imyitozo
Ni imyitozo itaranzwe n’ibintu byinshi kuko babanje gufata umwanya biga ukuntu bagiye gukina hagati yabo (Deux-Cas) bityo bahita bajya mu kibuga bakina hagati yabo.
Ikipe umuntu yavuga ko ari iya mbere yari igizwe n’abakinnyi basanzwe bakomeye mu ikipe y’igihugu mu gihe indi wabonaga irimo abakinnyi bashya mu ikipe y’igihugu ndetse n’abasanzwe ari abasimbura mu ikipe y’igihugu.
Ikipe ya mbere yari irimo abakinnyi nka; Umubyeyi Zakia (Scandinavia WFC), Mukantaganira Joselyne (AS Kigali WFC), Imaniraguha Louise (AS Kigali WFC), Umwizerwa Angelique (AS Kigali WFC), Uwanyirigira Sipha (AS Kigali WFC), Mukeshimana Jeanette (AS Kigali WFC), Kalimba Alice (AS Kigali WFC), Imanizabayo Florence (AS Kigali WFC) n’abandi bari gupimwa ngo harebwe niba babasha kwigaragaza.
Abakinnyi bishyushya
Indi kipe umuntu yakwita iya kabiri yarimo abakinnyi nka; Uwamahoro Diane (GK,AS Kigali WFC), Uwanyirigira Sipha (AS Kigali WFC), Mutuyimana Albertine (Remera Rukoma WFC), Umumararungu Diane (Remera Rukoma WFC), Nyiramwiza Martha (AS Kigali WFC, Uwamahoro Beatrice (Remera Rukoma WFC), Umwariwase Dudja (AS Kigali WFC), Ufitinema Clotilde (Les Lionnes), Iradukunda Callixte (AS Kigali WFC), Nibagwire Libery (AS Kigali WFC).
Kayitesi Alodie bita Fekenya (6) utarakinnye CECAFA nawe yahawe umwanya
Umukino ubanza uzahuza u Rwanda n’ikipe ya Cleveland Ambassadors Rosters uzakinwa tariki ya 3 Ukuboza 2018 kuri sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 8 Ukuboza 2018 kuri sitade ya Kigali.
Ni muri gahunda yo gushishikariza abakobwa kumva ko nabo bashoboye ndetse ko nabo bagomba guhaguruka bakarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribakorerwa.
Uwimbabazi Immaculee (7) wa Kamonyi WFC umukinnyi ushobora gukina hagati mu kibuga no mu mutima w'ubwugarizi
Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC
Mu gihe abakobwa b’u Rwanda batangiye umwiherero kuwa Gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2018 aho bari kuba kuri Hil Top Hotel i Remera, ikipe ya Cleveland Ambassadors Rosters izagera mu Rwanda tariki 30 Ugushyingo 2018. Nyuma yuko Cleveland Ambassadors Rosters izaba igeze mu Rwanda, amakipe yombi azamanuka mu Karere ka Rubavu tariki ya 1 Ukuboza 2018.
Abakinnyi bafata amabwiriza y'ibyo bagomba kugenderaho mu myitozo
Umubyeyi Zakia (Scandinavia WFC) mu myitozo y'abanyezamu
Uwamahoro Diane (AS Kigali WFC) umunyezamu wa AS Kigali wahawe amahirwe
Kanyamihigo Callixte (wambaye umutuku) rutahizamu wa AS Kigali ashaka uko yakwambukana umupira
Uwase Ange Nicole (Kit Manager) ni nawe usifura imyitozo kuko asanzwe ari umusifuzi wemewe
Ujeneza Jennifer usanzwe ari umuganga wa AS Kigali WFC ari kuvura Amavubi
Umwizerwa Angelique bita Rooney myugariro wa AS Kigali agenzura umupira
Uwanyirigira Sipha (AS Kigali WFC) agenzura umupira ava inyuma ibumoso
Imyitozo yabereye kuri sitade Amahoro i Remera kuri uyu wa Kabiri
Abatoza bareba uko imyitozo ihagaze
Umumararungu Diane "Dinho" (Kamonyi WFC) azamukana umupira ava inyuma ibumoso
Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC ushobora no kuzaba ariwe ukomeza izi nshingano muir iyi mikino ibiri bazakina
Mukantaganira Joselyne myugariro w'iburyo muri AS Kigali WFC agenzura umupira ariko anacunzwe cyane na Diane Umumararungu (3)
Urukuta rw'abakinnyi rurinda umupira wari uvuye kuri Free-Kick
Umubyeyi Zakia apanga urukuta neza
Nyiramwiza Martha inyuma y'Umwariwase Dudja bakinana muri AS Kigali
Umumararungu Diane atera koruneri
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO