RFL
Kigali

AMAVUBI U-23: Ikipe y’igihugu yafashe urugendo rugana i Kinshasa-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/11/2018 6:57
0

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) y’abatarengeje imyaka 23, yafashe urugendo rugana i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bagiye gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere mu rugendo ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2019. Umukino ubanza warangiye ari 0-0.

Ni ikipe y’abakinnyi 18 bari kumwe n’abatoza babo ndetse n’abari mu ikipe tekinike cyo kimwe n’abaherekeje iyi kipe bageze ku kibuga cy’indege I Kanombe saa tanu n’iminota 34 (23h34’) z’umugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo 2018 mbere yuko bava mu kibuga cy’indege Saa Saba z’ijoro z’iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018.

Umukino ubanza amakipe yombi yaguye miswi anganya 0-0 mu Karere ka Rubavu mug gihe u Rwanda rudahabwa amahirwe kuri ubu mu mukino uzakinwa kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2018 bazaba basabwa gutsinda cyangwa kunganya umubare w’ibitego runaka.Ikipe izabasha gutambuka hagati y’u Rwanda na DR Congo izajya mu ijonjora rikurikira aho izahura na Marocco. 

Uva ibumoso: Nshuti Dominique Savio kapiteni w'ikipe, Itangishaka Blaise na Muhire Kevin

Uva ibumoso: Nshuti Dominique Savio kapiteni w'ikipe, Itangishaka Blaise na Muhire Kevin

Uva ibumoso: Ntahobari Asman Moussa, Ahoyikuye bJean Paul Mukonya na Nshuti Dominique Savio

Uva ibumoso: Ntahobari Asman Moussa, Ahoyikuye Jean Paul Mukonya na Nshuti Dominique Savio.

Jimmy Mulisa umutoza mukuru w’iyi kipe yahagurukanye abakinnyi 18 azakuramo 11 azitabaza imbere ya DR Congo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ugushyingo 2018. Mu myitozo ya nyuma, Mulisa yari yavuze ko ikipe ye imeze neza kandi ko biteguye gutanga imbaraga bafite i Kinshasa.

Uva ibumoso: Nzeyurwanda Djihad (GK), Ahoyikuye Jean Paul na Ntahobari Asman Moussa

Uva ibumoso: Nzeyurwanda Djihad (GK), Ahoyikuye Jean Paul na Ntahobari Asman Moussa 

Mugabo Alexis (Iburyo) umutoza w'abanyezamu b'Amavubi U-23

Mugabo Alexis (Iburyo) umutoza w'abanyezamu b'Amavubi U-23 ari kumwe na Ntwari Fiacre (Ibumoso)

Mutarambirwa Djabil (Iburyo) umutoza wungirije ari kumwe na Biramahire Abeddy (Ibumoso)

Mutarambirwa Djabil (Iburyo) umutoza wungirije ari kumwe na Biramahire Abeddy (Ibumoso)

Hakizimana Corneille ushinzwe ingufu z'abakinnyi amwenyura bigaragara ko yateguye abakinnyi neza

Hakizimana Corneille ushinzwe ingufu z'abakinnyi amwenyura bigaragara ko yateguye abakinnyi neza 

Biramahire Abeddy (Ibumoso) na Ntwari Fiacre (Iburyo)

Biramahire Abeddy (Ibumoso) na Ntwari Fiacre (Iburyo)

Biramahire Abeddy (CS Sfaxien, Tunisia) umwe mu basabwa ibitego

Biramahire Abeddy (CS Sfaxien, Tunisia) umwe mu basabwa ibitego

Nshuti Innocent (Stade Tunisien, Tunisia) ku kibuga cy'indege

Nshuti Innocent (Stade Tunisien, Tunisia) ku kibuga cy'indege

Tuyisenge Eric bita Cantona (Kit Manager) nawe aba yiyibutsa agapira

Tuyisenge Eric bita Cantona (Kit Manager) 

Nshimiyimana Marc Govin myugariro w'iburyo muri AS Kigali

Nshimiyimana Marc Govin myugariro w'iburyo muri AS Kigali 

Uva ibumoso: Nshuti Dominique Savio, Byiringiro Lague, Manishimwe Djabel, Nshimiyimana Marc Govin na Nsabimana Aimable

Uva ibumoso: Nshuti Dominique Savio, Byiringiro Lague, Manishimwe Djabel, Nshimiyimana Marc Govin na Nsabimana Aimable

Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri kuva tariki 8-22 Ugushyingo 2019, irushanwa rizakinwa n’ibihugu umunani (8) bizaba byabonye itike. Nyuma ni bwo amakipe atatu ya mbere azahita ahabwa itike igana mu mikino Olempike ya 2020 izabera mu Buyapani.

Buregeya Prince Caldo yikoza ibicu ashaka umupira

Umukino ubanza amakipe yombi yaguye miswi anganya 0-0 mu Rwanda

Abakinnyi 18 bazitabazwa ku mukino wa DR Congo:

Ntwari Fiacre (GK, APR FC), Nzeyurwanda Djihad (GK, SC Kiyovu), Rwabuhihi Aimée Uwineza Placide (SC Kiyovu), Buregeya Prince Caldo (APR FC), Mutsinzi Ange  Jimmy (Rayon Sports), Ahoyikuye Jean Paul Mukonya (SC Kiyovu), Nsabimana Aimable (Minerva Punjab, India), Ishimwe Saleh (SC Kiyovu), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Nshuti Dominique Savio (C, APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports), Nshimiyimana Marc Govinho (AS Kigali), Itangishaka Blaise (APR FC), Nshuti Innocent (Stade Tunisien, Tunisia), Byiringiro Lague (APR FC), Biramahire Abeddy (CS Sfaxien, Tunisia), Samuel Guelette Leopold Marie, KAA Gent, Belgium) na Ntahobari Asman Moussa (Mukura Victory Sport).

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND