RFL
Kigali

Jimmy Mulisa yashimye ubwugarizi anavuga ko bamwe mu bakinnyi yababonanye umunaniro-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/11/2018 13:32
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018 nibwo ikipe y’u Rwanda y’abakinnyi batarengeje imyaka 23 mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019 kizabera mu Misiri. Amavubi yaguye miswi na DR Congo banganya 0-0, Jimmy Mulisa ashima abakinnye bugarira anavuga ko bamwe bari bananiwe.



Muri uyu mukino DR Congo yari ifitemo amahirwe menshi yo gutahana amanota atatu (3), mu bwugarizi bw’u Rwanda harimo Mutsinzi Ange Jimmy wa Rayon Sports wakinaga iburyo, Ahoyikuye Jean Paul Mukonya wakinaga ibumoso nk’uko abikora muri Kiyovu Sport. Mu mutima w’ubwugarizi harimo Buregeya Prince Caldo wa APR FC na Nsabimana Aimable wa Minerva Punjaba FC mu Buhinde.

Aganira n’abanyamakuru, Jimmy Mulisa yashimye aba basore kuko bagerageje kuzibira neza ndetse bagakiza izamu inshuro nyinshi ku bitego byabaga byabazwe cyane nka Mutsinzi Ange Jimmy umuntu atatinya kuvuga ko yari umukinnyi uhagaze neza kurusha abandi b’u Rwanda. Nsabimana Aimable nawe hari aho yagiye akuramo imipira yabaga igana mu izamu ndetse na DR Congo bamaze kwandika igitego.

“Muri shampiyona yacu twakinnye imikino itanu. Ngira ngo mwabibonye ko abakinnyi nka batatu bose bari bafite umunaniro ariko ukuntu twabyitwayemo ni ukubashimira. Mu kugarira twari tumeze neza, gusa hari ubwo umusifuzi yasifuraga ukibaza impamvu abisifuye”. Jimmy Mulisa

Nsabimana Aimable (13) akurikiye Jackson Muleka )17)

Nsabimana Aimable (13) akurikiye Jackson Muleka )17) wari ufite umupira 

Mutsinzi Ange Jimmy

Mutsinzi Ange Jimmy umukinnyi witanze cyane muri uyu mukino

Mutsinzi Ange Jimmy umukinnyi witanze cyane muri uyu mukino

Itangishaka Blaise (6) na Manishimwe Djabel (10) baganira

Itangishaka Blaise (6) na Manishimwe Djabel (10) baganira

Buregeya Prince Caldo yikoza ibicu ashaka umupira

Buregeya Prince Caldo yikoza ibicu ashaka umupira 

Muri uyu mukino, abakinnyi ba DR Congo barimo; Dieu Merci Mukoko Amale (12) ukina inyuma ariko azamuka cyane, Jackson Muleka (17) ukina ataha izamuna Kayembe Edo (20) ukinira RSC Anderlecht mu Bubiligi, ni abakinnyi berekanye ko bazi umupira wo ku rwego rwo hejuru. Jimmy Mulisa yavuze ko aba bakinnyi ba DR Congo ari beza cyane kandi ko ari ubwa mbere yari ababonye bakina. Gusa ngo ubunararibonye bafite burenze ubw’umuntu ufite imyaka 23.

“Ukuntu twakinnye navuga ko DR Congo tutari tuyizi ariko njyewe nk’umutoza hari ibintu uba ureba uwo muhanganye ariko urabona ko ari ikipe nziza ifite ubunararibonye sinzi niba banafite imyaka 23 ariko abantu bakina kuriya ubona ko bamenyereye shampiyona. Nkanjye nari mfite abakinnyi bamwe bakinnye kuri uru rwego ariko babyitwayemo neza”. Mulisa

Jimmy Mulisa umutoza mukuru  w'Amavubi U23 atanga amabwiriza

Jimmy Mulisa umutoza mukuru  w'Amavubi U23 atanga amabwiriza

Umukino DR Congo yari yafashemo umwanya munini

DR Congo yari yafashe umwanya munini muri uyu mukino

Abugarira b'u Rwanda bakoze akazi gakomeye

Abugarira b'u Rwanda bakoze akazi gakomeye

Zola Arsene (C,4 kapiteni wa DR Congo U23 azamukana umupira

Zola Arsene (C,4) kapiteni wa DR Congo U23 azamukana umupira

Abafana ba DR Congo bashatse guteza imvururu muri sitade ariko Polisi y'u Rwanda ifatanyije na

Abafana ba DR Congo bashatse guteza imvururu muri sitade ariko Polisi y'u Rwanda ifatanyije na GBT(Gisenyi Bouncers Team) barahosha 

Abakunzi n’abakurikira umupira w’amaguru mu Rwanda baje kugira impungenge ubwo mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga nta mukinnyi wo hagati imbere y’abugarira (Holding Midfielder) wari urimo kuko hakinnye Itangishaka Blaise usanzwe azwiho gukinira inyuma y’abataha izamu cyangwa agakina aca mu ruhande rw’ibumoso.

Mulisa yasobanuye ko icyatumye ashyiramo Itangishaka Blaise ari uko mu myitozo bakoze uyu mugabo yari hejuru ya Nduwayo Valeur na Ishimwe Saleh basanzwe bakina kuri uyu mwanya mu makipe yabo.

“Icyo nashakaga, nashatse abakinnyi bashobora kugumana umupira kugira ngo bagerageze, n'ubwo babikoze bagerageje ariko nibo bari bameze neza kurusha Valeur (Nduwayo) na Saleh (Ishimwe)”. Mulisa

Itangishaka Blaise amaze gukira neza              6

Itangishaka Blaise yakinnye neza mu mwanya atari azwiho cyane

Itangishaka Blaise yakinnye neza mu mwanya atari azwiho cyane 

Jimmy Mulisa umutoza mukuru  w'Amavubi U23

Jimmy Mulisa umutoza mukuru  w'Amavubi U23

Jimmy Mulisa vuga ko igisigaye ari uko bagomba kwitegura umukino wo kwishyura uteganyijwe kuwa 20 Ugushyingo 2018 i Kinshasa. Gusa ngo kuba abafana ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari benshi nabyo byatumye ikipe ya DR Congo ikina neza kurushaho.

Mu gusimbuza muri uyu mukino, Manishimwe Djabel yasimbuwe na Leopold Marie Guellette Samuel, Nshuti Innocent asimburwa na Biramahire Abeddy mu gihe Mugisha Patrick yasimbuye Byiringiro Lague ku ruhande rw’u Rwanda.

Nshuti Innocent  yasimbuwe na Biramahire Abeddy

Nshuti Innocent  yasimbuwe na Biramahire Abeddy

Abakobwa bafana Amavubi

Abafana b'Amavubi

Jackson Muleka (17) wa DR Congo umwe mu bakinnyi ubona ko bafite ubunararibonye

Jackson Muleka (17) wa DR Congo umwe mu bakinnyi ubona ko bafite ubunararibonye

Leopold Marie Guellette Samuel (22) w'u Rwanda atembereza umupira hagati mu kibuga

Leopold Marie Guellette Samuel (22) w'u Rwanda atembereza umupira hagati mu kibug

Ku ruhande rwa DR Congo, Jonathan Ifaso Ifunga 5 yasimbuwe na Kayembe Aldor (19),  Nelson Felix Balongo Lissondja (9) asimburwa na Tuisila Rossien (7).

Nshuti Innocent abuzwa gutambuka

Byiringiro Lague ategwa akabuzwa gutambuka agana mu rubuga rw'amahina 

Ubwo Nshuti Innocent yari amaze kugira ikibazo avurwa

Ubwo Nshuti Innocent yari amaze kugira ikibazo avurwa 

Nshuti Dominique Savio  kapiteni w'Amavubi U23

Nshuti Dominique Savio  kapiteni w'Amavubi U23

Jackson Muleka (17) agera hasi ashaka Buregeya Prince Caldo (14) myugariro w'Amavubi

Jackson Muleka (17) agera hasi ashaka Buregeya Prince Caldo (14) myugariro w'Amavubi

Tuisila Rossien (7) winjiye asimbuye yatanze akazi ku bakinnyi b'u Rwanda

Tuisila Rossien (7) winjiye asimbuye yatanze akazi ku bakinnyi b'u Rwanda

Tuisila Rossien (7) winjiye asimbuye yatanze akazi ku bakinnyi b'u Rwanda

Tuisila Rossien (7) winjiye asimbuye yatanze akazi ku bakinnyi b'u Rwanda 

Nsabimana Aimable yugariye neza muri uyu mukino

Nsabimana Aimable yugariye neza muri uyu mukino 

Free-kick y'u Rwanda

Free-kick ya DR Congo   

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rwanda U23 XI: Ntwali Fiacre (GK,1), Ahoyikuye Jean Paul 4, Nsabimana Aimable 13, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Nshuti Dominique Savio (C,17), Manishimwe Djabel 10, Byiringiro Lague 16, Buregeya Prince Caldo 14, Muhire Kevin 11, Itangishaka Blaise 6.

DR Congo U23 XI: Jackson Lunanga (GK,1), Herve Beya 3, Zola Arsene (C,4), Jonathan Ifaso Ifunga 5, Peter Mutomosi Zulu 6, Nelson Felix Balongo Lissondja 9, Dieu Merci Mukoko Amale 12, Glody Likonza 14, Tshibuabua Tresor 15, Jackson Muleka 17 na Edo Kayembe 20.

Bamwe mu bakinnyi b'u Rwanda babanje mu kibuga

Bamwe mu bakinnyi b'u Rwanda babanje mu kibuga 

Intebe ya tekinike y'u Rwanda

Intebe ya tekinike y'u Rwanda

Bamwe mu banyamakuru b'imikino mu Rwanda bari kuri uyu mukino

Bamwe mu banyamakuru b'imikino mu Rwanda bari kuri uyu mukino

Abasimbura b'u Rwanda

Uva ibumoso: Rwabuhihi Aime Placide, Ishimwe Saleh, Ntahobari Asman Moussa, Leopold Marie Samuel, Ishimwe Patrick, Biramahire Abeddy na Nzeyurwanda Jimmy Djihad (GK)

Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri kuva tariki 8-22 Ugushyingo 2019, irushanwa rizakinwa n’ibihugu umunani (8) bizaba byabonye itike. Nyuma ni bwo amakipe atatu ya mbere azahita ahabwa itike igana mu mikino Olempike ya 2020 izabera mu Buyapani.

11 b'u Rwanda babanje mu kibuga

11 b'u Rwanda babanje mu kibuga 

11 ba DR Congo babanje mu kibuga

11 ba DR Congo babanje mu kibuga 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND