RFL
Kigali

Rayon Sports yakomeje kuba ku mwanya wa 3 nyuma yo kunyagira Bugesera FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/11/2018 23:09
0


Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Bugesera FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali aho Bimenyimana Bonfils Caleb yakomereje kureba mu izamu.



Bimenyimana Bonfils Caleb yafunguye amazamu ku munota wa 25’ w’umukino nyuma yuko Sarpongi Michael yari akoreweho ikosa na Muhire Anicet bita Gasongo akaba na kapiteni wa Bugesera FC. Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu ku munota wa 43’ w’umukino bivuye ku mupira yahawe na Eric Rutanga Alba mu gihe igitego cya gatatu nacyo cyatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa 78’ w’umukino.

Ku munota wa 46’ w’umukino, Bimenyimana Bonfils Caleb yaje guhusha penaliti nyuma yuko na Sarpongo Michael yari yifuje kuyitera ngo arebe ko yagwiza umubare munini w’ibitego mu mikino micye.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Aya manota atatu (3) yatumye Rayon Sports ikomeza kuba ku mwanya wa gatatu n’amanota 12 n’ibitego birindwi (7) izigamye mu mikino itanu (5) ya shampiyona imaze gukinwa. Bugesera FC iraba iri ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota atanu (5) mu mikino itanu (5).

Muhire Anicet ahabwa ikarita y'umuhondo

Muhire Anicet ahabwa ikarita y'umuhondo

Nsabimana Jean de Dieu bita Shawulin umunyezamu Bugesera FC yaguze muri Pepinieres FC

Nsabimana Jean de Dieu bita Shawulin umunyezamu Bugesera FC yinjijwe ibitego 3

Muhire Anicet bita Gasongo aguruka mu bicu ashaka umupira

Muhire Anicet bita Gasongo aguruka mu bicu ashaka umupira 

Nimubona Emery (Ibumoso) na Mukunzi Yannick (Iburyo) bahanganiye umupira

Nimubona Emery (Ibumoso) na Mukunzi Yannick (Iburyo) bahanganiye umupira

Abasimbura ba Rayon Sports

Abasimbura ba Rayon Sports 

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

Bimenyimana Bonfils  Caleb amaze guhusha igitego

Bimenyimana Bonfils  Caleb amaze guhusha igitego

Bimenyimana Bonfils  ku mupira

Bimenyimana Bonfils  ku mupira 

Niyonzima Olivier Sefu ku mupira w'umutwe ugana mu izamu

Niyonzima Olivier Sefu ku mupira w'umutwe ugana mu izamu

Imikino y'umunsi wa 5 wa shampiyona 2018-2019

Kuwa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018

1.Etincelles FC 0-2 APR FC (Stade Umuganda)

2.Mukura Victory Sport 0-0 AS Kigali (Stade Huye)

Kuwa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018

3.Gicumbi FC vs Amagaju FC (Gicumbi, 15h30')

4.Sunrise FC vs SC Kiyovu (Nyagatare, 15h30')

Kuwa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018

5.Espoir FC 1-0 Kirehe FC (Rusizi)

6.Rayon Sports 3-0 Bugesera FC (Stade de Kigali)

7.AS Muhanga 0-0 Marines FC (Stade Muhanga)

8.Police FC 1-0 FC Musanze (Mumena)

Bimenyimana Bonfils  agongana na Nsabimana Jean de Dieu

Bimenyimana Bonfils  agongana na Nsabimana Jean de Dieu umunyezamu wa Bugesera FC

Dore uko amakipe ahagaze

Dore uko amakipe ahagaze 

PHOTOS:  USANASE Anitha (Inyarwanda.com)

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND