RFL
Kigali

Etincelles FC 0-2 APR FC: Petrovic yashimye Imanishimwe anavuga ko Muhadjili afite umunaniro-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/11/2018 12:31
0

APR FC yujuje umukino wa gatanu (5) itsinda Etincelles FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona waberaga kuri sitade Umuganda kuri uyu wa kabiri. Petrovic Ljubomir umutoza wa APR FC yashimye cyane Imanishimwe Emmanuel watsinze ibitego byombi.

Imanishimwe Emmanuel myugariro wa AP FC n’Amavubi ni we wabashije kubonera iyi kipe ibitego bibiri (29’, 70’) bityo batahana amanota atatu (3) y’umunsi bahita banagwiza ubwizigamo bw’ibitego icumi (10) n’amanota 15, imibare ibashyira ku mwanya wa mbere.

Nyuma y’umukino, Ljubomir Petrovic umutoza mukuru wa APR FC yabwiye abanyamakuru ko ari gushimishwa n'uko ikipe ye iri gutsinda ibitego 2-0 buri mukino ndetse ko ashimira cyane Imanishimwe Emmanuel wakoze akazi gakomeye ko gutsinda ibitego bibiri nka myugariro.

“Emmanuel (Imanishimwe) ni umukinnyi mwiza no mu busanzwe nsanzwe mbizi ko ari intwaro ikomeye ya APR FC. Ni umukinnyi ukomeye kandi ibyo yakoze tugatsinda ndabimushimira byimazeyo”. Petrovic

Imanishimwe Emmanuel (24) yishimira kimwe mu bitego bibiri yatsinze Etincelles FC

Imanishimwe Emmanuel (24) yishimira kimwe mu bitego bibiri yatsinze Etincelles FC

Muri izi ntangiriro za shampiyona, Hakizimaa Muhadjili ni byo koko aratsinda ibitego kuko amaze gushyitsa ibitego bitatu mu mikino itanu, gusa uyu musore ntabwo yakunze gukina iminota 90’ y’umukino kuko akenshi avamo mu gice cya kabiri biboneka ko arushye bityo bakamusimbuza.

Petrovic umutoza mukuru wa APR FC avuga ko abibona ko Hakizimana Muhadjili afite umunaniro ariko ko byaba biterwa no gukina imikino myinshi ikurikiranye atabimenyereye. “Muhadjili (Hakizimana) ni umukinnyi mwiza. Ntabwo yatsinze igitego dukina na Etincelles ariko ahanini biterwa n’umunaniro kuko buriya nkeka ko ari uko dukina imikino myinshi ikurikiranye atabimenyereye”. Petrovic.

Hakizimana Muhadjli ku mupira ashaka inzira

Hakizimana Muhadjli ku mupira ashaka inzira 

Petrovic Ljubomir umutoza wa APR FC asuhuzanya na mugenzi we Nduhirabandi Abdoulkalim Coka wa Etincelles FC

Petrovic Ljubomir umutoza wa APR FC asuhuzanya na mugenzi we Nduhirabandi Abdoulkalim Coka wa Etincelles FC

Akayezu Jean Bosco yahoze muri Police FC yitakuma ngo arekure ishoti

Akayezu Jean Bosco yahoze muri Police FC yitakuma ngo arekure ishoti

Dusange Bertin (Ibumoso) agurukana na Byiringiro Lague (Iburyo)

Dusange Bertin (Ibumoso) agurukana na Byiringiro Lague (Iburyo)

Nshuti Dominique Savio akurikiwe  na Turatsinze Heritier

Nshuti Dominique Savio akurikiwe na Turatsinze Heritier

Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Etincelles FC

Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Etincelles FC

Buteera Andrew ashaka amayeri yose yakoresha ngo anyure kuri

Buteera Andrew ashaka amayeri yose yakoresha ngo anyure kuri Turatsinze Heritier 

Nshuti Dominique Savio  acenga asatira Akayezu Jean Bosco

Nshuti Dominique Savio acenga asatira Akayezu Jean Bosco

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

Niyonsenga Ibrahim  agundagurana na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC

Niyonsenga Ibrahim agundagurana na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC

Imbere y'izamu rya APR FC byari bikomeye Kimenyi Yves atumvikana na Twagirumukiza Abdul wasifuraga umukino

Imbere y'izamu rya APR FC byari bikomeye Kimenyi Yves atumvikana na Twagirumukiza Abdul wasifuraga umukino 

Tuyisenge Hackim Diemme azamukana umupira imbere ya Buteera Andrew

Tuyisenge Hackim bita Diemme ashaka aho yatanga umupira abikoreye imbere ya Buteera Andrew 

Buregeya Prince Caldo ahanganye na Isaac Muganza

Buregeya Prince Caldo ahanganye na Isaac Muganza

Ombolenga Fitina ku mupira abangamiwe na Niyonsenga Ibrahim

Ombolenga Fitina ku mupira abangamiwe na Niyonsenga Ibrahim 

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC agarura umupira

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC agarura umupira

Nshuti Dominique Savio  ahura na Jean Bosco Akayezu (7)

Nshuti Dominique Savio ahura na Jean Bosco Akayezu (7)

Imikino y'umunsi wa 5 wa shampiyona 2018-2019

Kuwa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018

1.Etincelles FC 0-2 APR FC (Stade Umuganda)

2.Mukura Victory Sport 0-0 AS Kigali (Stade Huye)

Kuwa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018

3.Gicumbi FC vs Amagaju FC (Gicumbi, 15h30')

4.Sunrise FC vs SC Kiyovu (Nyagatare, 15h30')

Kuwa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018

5.Espoir FC vs Kirehe FC (Rusizi, 15h30')

6.Rayon Sports vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15h30')

7.AS Muhanga vs Marines FC (Stade Muhanga, 15h30')

8.Police FC vs FC Musanze (Mumena,15h30')

Buteera Andrew ku mupira imbere ya Jean Bosco Akayezu (7)

Buteera Andrew ku mupira imbere ya Jean Bosco Akayezu (7)

PHOTOS: UMURERWA Delphin (Free Lancer/Rubavu)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND