RFL
Kigali

Hakizimana Muhadjili na Byiringiro Lague bayoboye abatsinze byinshi banafasha APR FC gutsinda Marines FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/11/2018 0:03
0


Kuri uyu wa Gatandatu ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa kane wa shampiyona, ikipe ya APR FC yatsinze FC Marines ibitego 2-0 mu mukino wakinirwaga kuri sitade Umuganda iri mu karere ka Rubavu. Hakizimana Muhadjili na Byiringiro Lague bongeye kureba mu izamu.



Hakizimana Muhadjili utarabonye igitego ku munsi wa gatatu wa shampiyona ubwo APR FC yatsindaga Kirehe FC ibitego 2-0, yari yagarutse ku ivuko (Rubavu) ahaserukana amahire anyabika FC Marines igitego cyafunguye amazamu ku munota wa 25’ w’umukino. Igitego cya kabiri cya APR FC cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 30’ w’umukino bibyawe n’umupira yahawe na Issa Bigirimana.

Hakizimana Muhadjili amaze gutsinda igitego cya gatatu muri shampiyona

Hakizimana Muhadjili amaze gutsinda igitego cya gatatu muri shampiyona

Iki gitego Hakizimana Muhadjili yatsinze FC Marines kuri coup franc, cyatumye agwiza ibitego bitatu (3) mu mikino ine ya shampiyona amaze gukina. Amagaju FC, Musanze FC na FC Marines buri kipe yagiye ayivumba igitego.

Uretse Hakizimana Muhadjili wuzuzaga ibitego bitatu (3), Byiringiro Lague nawe yatsinze igitego cyatumye yuzuza ibitego bitatu mu mikino ine kuko nubwo atatsinze Amagaju FC na Musanze FC, Byiringiro Lague yinjije ibitego bibiri (2) ubwo APR FC yatsindaga Kirehe FC ibitego 2-0 ku munsi wa gatatu wa shampiyona.

Byiringiro Lague yihsimira igitego yatsinze FC Marines

Byiringiro Lague yihsimira igitego yatsinze FC Marines

Nyuma yo kuba ikipe yose yahuye na APR FC yaragiye itsinda ibitego 2-0, iyi kipe yambara umweru n’umukara imaze gukusanya ibitego umunani (8) izigamye, ibitego bimaze kubyara amanota 12 mu mikino ine (4).

Runanira Hamza (14) myugariro wa Marines FC abuza inzira Byiringiro Lague (14) wa APR FC

Runanira Hamza (14) myugariro wa Marines FC abuza inzira Byiringiro Lague (14) wa APR FC

Nsengiyumva Irshad ukina hagati muri FC Marines yikwedura imbere y'abakinnyi ba APR FC ashaka umupira

Nsengiyumva Irshad ukina hagati muri FC Marines yikwedura imbere y'abakinnyi ba APR FC ashaka umupira

Mugisha Patrick ku mupira yambukiranya ikibuga

Mugisha Patrick ku mupira yambukiranya ikibuga 

Ombolenga Fitina (Ibumoso) abyigana na Mugisha Patrick (Iburyo) wa FC Marines

Ombolenga Fitina (Ibumoso) abyigana na Mugisha Patrick (Iburyo) wa FC Marines

11 ba Fc Marines babanje mu kibuga

11 ba Fc Marines babanje mu kibuga

FC Marines XI: Rukundo Protegene (GK,1), Dusingizemungu Ramadhan 13, Ishimwe Chrstian 6, Runanira Hamza 14, Niyigena Clement 3, Nsenguyumva Irshad 23, Byukusenge Jacob 10, Blaise Nishimwe 15, Kambale Salita Gentil (C,9), Tuyishime Benjamain 17 na Mugisha Patrick 16

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

APR FC XI: Kimenyi Yves (GK,21), Rugwiro Herve 4, Hakizimana Muhadjili 10, Ombolenga Fitina 25, Buteera Andrew 20, Issa Bigirimana 26, Byiringiro Lague 14, Imanishimwe Emmanuel 24, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Nshuti Dominique Savio 27 na Buregeya Prince Caldo 18.

PHOTOS: UMURERWA Delphin (Free Lancer/Rubavu)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND