Ikipe ya Police FC yabonye amanota atatu y’umunsi wa kabiri wa shampiyona itsinze Espoir FC ibitego 5-1 mu mukino waberaga kuri sitade ya Kigali imbere y’abafana babarirwa ku ntoki. Kiyovu Sport yanganyije na FC Marines 0-0 ku kibuga cya Mumena.
Umukino wa Police FC na Espoir FC watangiye Espoir FC ifungura amazamu ku munota wa 15’ kuri penaliti yatewe na Ssemazi John nyuma y'uko Munezero Fiston yari amaze gukora umupira mu rubuga rw’amahina. Ibitegio bya Police FC byatsinzwe na Songa Isaie (2), Hakizimana Kevin, Peter Otema na Mushimiyimana Mohammed.
Abakinnyi ba Police FC bishimira intsinzi
Songa Isaie yishimira igitego
Songa Isaie ku mupira ashaka inzira
Songa Isaie yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 43’ w’umukino nyuma yo gufata icyemezo akazamukana umupira akarinda agera mu izamu kuko wabonaga Police FC badahuza mu busatirizi bwarimo Bahame Alafat na Songa Isaie waje kwifatira umwanzuro.
Nyuma gato ni bwo Albert Mphande yaje kubona ko Bahame Alafata atari gutanga umusanzu uhagije bityo amukura mu kibuga ku munota wa 40’ asimburwa na Hakizimana Kevin bita Pastole. Amakipe ajya kuruhuka ari igitego 1-1.
Bavuye kuruhuka ni bwo Police FC yatangiye gukina byibura umukino ubona ko urimo intego kuko Peter Otema yaje kujya ku busatirizi anabona igitego ku munota wa 70’ mbere y'uko Hakizimana Kevin abona ikindi ku munota wa 73’. Songa Isaie yaje kubona ikindi ku munota wa 75’ mbere y'uko Mushimiyimana Mohammed atsinda igitego cya gatanu kuri penaliti yabonetse ku munota wa 90’ w’umukino nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Jean Paul Uwimbabazi.
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego
Mushimiyimana Mohammed yaje mu kibuga asimbuye Ndayisaba Hamidou mu gihe Uwimbabazi Jean Paul yaje asimbura Iyabivuze Osee. Ni Police Fc yabanje kuzongwa no kubona uburyo bwo gutsinda kuko yagowe cyane hagati mu kibuga kuko Eric Ngendahimana na Ndayisaba Hamidou ubona bataramenyerana ku buryo byari kuba byiza nk’iyo Eric Ngendahimana aza kuba ari kumwe na Mushimiyimana Mohammed wenda ngo Ndayisaba Hamidou abajye imbere.
Eric Ngendahimana (24) kapiteni wa Police Fc ashaka inzira
Police FC yaje kugaruka mu mukino mu gice cya kabiri kuko Espoir FC yiganjemo abakinnyi bakuze yaje kunanirwa muri iyi minota bityo bakanakora amakosa menshi hafi y’urubuga rw’amahina. Police FC yabonye amanota atatu ya mbere nyuma yo kuba yaratsinzwe na AS Muhanga ibitego 2-1 mu gihe Espoir FC igumana inota rimwe yakuye ku kunganya na Gicumbi FC 0-0 ku munsi wa mbere wa shampiyona.
Ssemazi John watsinze igitego cya Espoir FC ku munota wa 15' kuri penaliti yakozwe na Munezero Fiston
Igitego cya Espoir FC cyo ku munota wa 15'
Abakinnyi ba Espoir FC bishimira igitego cya Ssemazi John
Peter Otema ku mupira dore ko yanabonye igitego
Mbere gato y'uko batera koruneri
Nkurunziza Felicien wa Espoir FC yishyushya ngo asimbure
Abafana ba Police FC
Peter Otema abuzwa inzira yanyuzamo umupira
Ndayishimiye Celestin yagize umukino mwiza
Saidi Abed Makasi umutoza wungurije muri Espoir FC
Dore uko umunsi wa 2 wa shampiyona uteye:
Kuwa Gatanu tariki ya 26 Ukwakira 2018
-Police FC 5-1 Espoir FC
-SC Kiyovu 0-0 Marines FC
Kuwa Gatandatu tariki 27 Ukwakira 2018
-Kirehe FC vs AS Kigali (Nyakarambi, 15h30’)
-Amagaju FC vs AS Muhanga (Nyamagabe, 15h30’)
-Sunrise FC vs Gicumbi FC (Nyagatare, 15h30’)
-FC Musanze vs APR FC (Ubworoherane, 15h30’)
-Bugesera FC vs Etincelles FC (Nyamata, 15h30’)
Ku Cyumweru tariki 28 Ukwakira 2018
-Rayon Sports vs Mukura Victory Sport (Stade de Kigali, 15h30’)
Munezero Fiston ku mupira uturuka mu bwugarizi
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO