RFL
Kigali

Police FC yanyagiye Espoir FC, Kiyovu Sport igwa miswi na FC Marines-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/10/2018 18:57
0


Ikipe ya Police FC yabonye amanota atatu y’umunsi wa kabiri wa shampiyona itsinze Espoir FC ibitego 5-1 mu mukino waberaga kuri sitade ya Kigali imbere y’abafana babarirwa ku ntoki. Kiyovu Sport yanganyije na FC Marines 0-0 ku kibuga cya Mumena.



Umukino wa Police FC na Espoir FC watangiye Espoir FC ifungura amazamu ku munota wa 15’ kuri penaliti yatewe na Ssemazi John nyuma y'uko Munezero Fiston yari amaze gukora umupira mu rubuga rw’amahina. Ibitegio bya Police FC byatsinzwe na Songa Isaie (2), Hakizimana Kevin, Peter Otema na Mushimiyimana Mohammed.

Abakinnyi ba Police FC bishimira intsinzi

Abakinnyi ba Police FC bishimira intsinzi 

Songa Isaie yishimira igitego

Songa Isaie yishimira igitego

Songa Isaie ku mupira  ashaka inzira

Songa Isaie ku mupira ashaka inzira 

Songa Isaie yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 43’ w’umukino nyuma yo gufata icyemezo akazamukana umupira akarinda agera mu izamu kuko wabonaga Police FC badahuza mu busatirizi bwarimo Bahame Alafat na Songa Isaie waje kwifatira umwanzuro.

Nyuma gato ni bwo Albert Mphande yaje kubona ko Bahame Alafata atari gutanga umusanzu uhagije bityo amukura mu kibuga ku munota wa 40’ asimburwa na Hakizimana Kevin bita Pastole. Amakipe ajya kuruhuka ari igitego 1-1.

Bavuye kuruhuka ni bwo Police FC yatangiye gukina byibura umukino ubona ko urimo intego kuko Peter Otema yaje kujya ku busatirizi anabona igitego ku munota wa 70’ mbere y'uko Hakizimana Kevin abona ikindi ku munota wa 73’. Songa Isaie yaje kubona ikindi ku munota wa 75’ mbere y'uko Mushimiyimana Mohammed atsinda igitego cya gatanu kuri penaliti yabonetse ku munota wa 90’ w’umukino nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Jean Paul Uwimbabazi.

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego

Mushimiyimana Mohammed yaje mu kibuga asimbuye Ndayisaba Hamidou mu gihe Uwimbabazi Jean Paul yaje asimbura Iyabivuze Osee. Ni Police Fc yabanje kuzongwa no kubona uburyo bwo gutsinda kuko yagowe cyane hagati mu kibuga kuko Eric Ngendahimana na Ndayisaba Hamidou ubona bataramenyerana ku buryo byari kuba byiza nk’iyo Eric Ngendahimana aza kuba ari kumwe na Mushimiyimana Mohammed wenda ngo Ndayisaba Hamidou abajye imbere.

Eric Ngendahimana (24) kapiteni wa Police Fc ashaka inzira

Eric Ngendahimana (24) kapiteni wa Police Fc ashaka inzira

Police FC yaje kugaruka mu mukino mu gice cya kabiri kuko Espoir FC yiganjemo abakinnyi bakuze yaje kunanirwa muri iyi minota bityo bakanakora amakosa menshi hafi y’urubuga rw’amahina. Police FC yabonye amanota atatu ya mbere nyuma yo kuba yaratsinzwe na AS Muhanga ibitego 2-1 mu gihe Espoir FC igumana inota rimwe yakuye ku kunganya na Gicumbi FC 0-0 ku munsi wa mbere wa shampiyona. 

Ssemazi John watsinze igitego cya Espoir FC ku munota wa 15' kuri penaliti yakozwe na Munezero Fiston

Ssemazi John watsinze igitego cya Espoir FC ku munota wa 15' kuri penaliti yakozwe na Munezero Fiston

Igitego cya Espoir FC cyo ku munota wa 15'

Igitego cya Espoir FC cyo ku munota wa 15'

Abakinnyi ba Espoir FC bishimira igitego cya Ssemazi John

Abakinnyi ba Espoir FC bishimira igitego cya Ssemazi John

Peter Otema ku mupira  dore ko yanabonye igitego

Peter Otema ku mupira dore ko yanabonye igitego

Mbere gato yuko batera koruneri

Mbere gato y'uko batera koruneri

Nkurunziza Felicien wa Espoir FC yishyushye

Nkurunziza Felicien wa Espoir FC yishyushya ngo asimbure 

Abafana ba Police FC

Abafana ba Police FC

Peter Otema abuzwa inzira yanyuzamo umupira

Peter Otema abuzwa inzira yanyuzamo umupira 

Ndayishimiye Celestinyagize umukino mwiza

Ndayishimiye Celestin yagize umukino mwiza 

Saidi Abed Makasi umutoza wungurije muri Espoir FC

Saidi Abed Makasi umutoza wungurije muri Espoir FC

Dore uko umunsi wa 2 wa shampiyona uteye:

Kuwa Gatanu tariki ya 26 Ukwakira 2018

-Police FC 5-1 Espoir FC  

-SC Kiyovu 0-0 Marines FC  

Kuwa Gatandatu tariki 27 Ukwakira 2018

-Kirehe FC vs AS Kigali (Nyakarambi, 15h30’)

-Amagaju FC vs AS Muhanga (Nyamagabe, 15h30’)

-Sunrise FC vs Gicumbi FC (Nyagatare, 15h30’)

-FC Musanze vs APR FC (Ubworoherane, 15h30’)

-Bugesera FC vs Etincelles FC (Nyamata, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 28 Ukwakira 2018

-Rayon Sports vs Mukura Victory Sport (Stade de Kigali, 15h30’)

Munezero Fiston  ku mupira uturuka mu bwugarizi

Munezero Fiston ku mupira uturuka mu bwugarizi

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND