Nyuma yo gutsindwa na AS Muhanga ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2018-2019, kuri ubu ntabwo umwuka umeze neza mu ikipe ya Police FC kimwe mu byakurikiye ugutakaza amanota atatu y’umunsi wa mbere wa shampiyona.
Albert Mphande mutoza mukuru wa Police FC avuga ko nyuma yo gutsindwa na AS Muhanga adafite icyo yavuga ku bivugwa ko atameranye neza na Nshimiyimana Maurice bita Maso umutoza usanzwe amwungirije muri iyi ikorera imyitozo ku kibuga cya Kicukiro.
Abajijwe niba abanye neza na Nshimiyimana Maurice bita Maso cyangwa se niba hashobora kuba impinduka ku mwanya w’umutoza wungirije muri Police FC, yavuze ko nta kintu yabivugaho kinini ariko ko kandi impinduka zishobora kuba cyangwa ntizibe bitewe n’impamvu runaka abayobozi b’ikipe bifuza we atazi.
“Nta kintu nabivugaho kuko njyewe nzi ko umwuka umeze neza. Ubu nta kintu nabuvugaho aka kanya wenda ubutaha nagira icyo mvuga. Ubu nibereye mu gutegura umukino utaha. Amakosa yabaye dutsindwa na AS Muhanga sinshaka kuyagarukaho cyane kuko ndigutegura umukino”. Mphande
Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC aganira n'abanyamakuru nyuma y'imyitozo y'uyu wa Gatatu
Amakuru ahari avuga ko ubwo Police FC yari imaze gutsindwa na AS Muhanga, Albert Mphande na Nshimiyimana Maurice batabyumvikanyeho neza kuko Mphande yavugaga ko yajijishijwe na Nshimiyimana Maurice mu bijyanye no gusimbuza.
Nshimiyimana Maurice Maso ntabwo ameranye neza na Albert Mphande
Agaruka ku buryo azakina, Albert Mphande avuga ko akenshi iyo ikipe yatsinzwe bibha ngombwa ko habaho impinduka mu bakinnyi baba bagomba kubanza no gusimbura mu mukino.
Police FC yatsinzwe na AS Muhanga ibitego 2-1 i Muhanga, igomba kuba yakira Espoir FC kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018 kuri sitade ya Kigali.
Ndayishimiye Celestin (3) mu myitozo y'uyu wa Gatatu
Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa kabiri muri Police FC
Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC atera imipira iteretse igana mu izamu
Nzarora Marcel umunyezamu wa Police Fc acenga bagenzi
Nduwayo Danny Bariteze umunyezamu wa Police FC wanakiniye Gicumbi FC
Bahame Alafat (Ibumoso/6) na Ishimwe Issa Zappy (Iburyo/26)
Muhinda Bryan umwe mu bagize umutima w'ubwugarizi bwa Police FC
Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa anobagiza umupira nyuma yo gukira ikibazo byari afite mu itako
Nyuma y'imyitozo habaye inama yahuje ikipe y'abayobozi muri gahunda yo kugarura umwuka mwiza
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO