Kuri iki Cyumweru ubwo hasozwaga imikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona, AS Kigali yakiriye FC Musanze banganya igitego 1-1 mu mukino waberaga kuri sitade ya Kigali. Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa FC Musanze yavuze gutangirira ku ikipe yabaye iya kabiri biba bigoye.
FCMusanze nubwo bari abashyitsi nibo bafunguye amazamu ku munota wa 40’ ku gitego cyatsinzwe na Imurora Japhet. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Ndarusanze Jean Claude ku munota wa 46’ w’umukino.
Imurora Japhet kapiteni wa Fc Musanze niwe wabatsindiye igitego
Nyuma y’umukino, Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa FC Musanze unabitse igikombe cy’umutoza mwiza w’umwaka w’imikino 2017-2018, yavuze ko abakinnyi be bakinnye neza ariko ko burya kuba ikipe nka Musanze yari yasuye AS Kigali iri yasoje ku mwanya wa kabiri mbere yuko izaba icakirana na APR FC biba ari imbogamizi nubo biba bigomba kuba.
“Uko nabonye ikipe yanjye birimo biragenda biza. Gusa nuko wenda dutangiye n’amakipe akomeye, ikipe ya mbere n’ikipe ya kabiri urumva ni ibintu biba bitoroshye ariko tugomba kuzagerageza tukabyitwaramo kigabo”. Ruremesha
Bate Shamiru umunyezamu wa AS Kigali yirwanaho
Ruremesha umutoza w’umwaka w’imikino 2017-2018, igihembo yahawe bitewe n’umwanya wa kane yasigiye Etincelles FC avuga ko kuba Musanze FC yahita ayishyira mu myanya ine ya mbere bishoboka ariko kandi ko bigoye bitewe nuko bisaba igihe cyo kubanza gushyira abakinnyi hamwe kugira ngo ugire ikipe y’abakinnyi bamaranye igihe bakorana. Umukino utaha ikipe ya Musanze FC izakira APR FC naho AS Kigali izajye gusura Kirehe FC.
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
11 ba FC Musanze babanje mu kibuga
Nsabimana Eric Zidane ku mupira imbere ya Nduwayo Valeur
Muri uyu mukino, Nduwayo Valeur wa FC Musanze na Mossi Rurangwa wa AS Kigali buri umwe yahawe ikarita y’umuhondo.
Mu gusimbuz, Ndayisenga Fuad yasimbuwe na Benedata Janvier naho muri Musanze FC nabo bagiye basimbuza kuko nka Mugenzi Cedrick Ramires yasimbuwe na Irakunda Laurent.
Mateso Jean de Dieu niwe watoje AS Kigali mbere yuko Masud Djuma atangira akazi nk'umutoza mukuru
Barireneako Frank (6) wa FC Musanze ashaka inzira yanyuzamo umupira
Imurora Japhet (Imbere) niwe wafunguye amazamu atsindira Musanze FC
Ruremesha Emmanuel umtoza mukuru wa Musanze FC
Imurora Japhet yiruka inyuma ya Niyomugabo Jean Claude bose basanga umupira
Umukino amakipe yombi yari yakaniye
Murengezi Rodrigue niwe wari kapiteni wa AS Kigali kuko Kayumba Soter ari muri Kenya
Mbaraga Jimmy Traore rutahizamu wa AS Kigali FC ashaka uko yagenzura umupira imbere ya Harerimana Obed wa Fc Musanze
Mugenzi Cedric bita Ramires (22) agurukana umupira ashaka inzira
Barireneako Frank wa FC Musanze ashaka inzira aciye kwa Niyomugabo Jean Claude
PHOTOS: Anitha USANASE (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO