Kuri uyu wa Gatanu Tariki 19 Ukwakira 2018 ubwo hatangiraga umwaka w’imikino 2018-2019, APR FC yatangiranye amanota atatu (3), amanota yaje asanga abafana bayo bari ku mucyo w’uburyo bari bambaye bitandukanye n’indi mikino kuko wari n’umunsi wo guhabwaho igikombe cya shampiyona 2017-2018.
Muri uyu mukino APR FC yaboneyemo amanota atatu y'umunsi, Hakizimana Muhadjli (6’) wabaye umukinnyi w’umwaka w’imikino 2017-2018 ni we wafunguye amazamu ahita anaba umukinnyi wa mbere utsinze igitego muri uyu mwaka w’imikino. Nshuti Dominique Savio yaje kungamo ikindi ku munota wa 12’ w’umukino ahita aba umukinnyi utsinze igitego cya kabiri muri shampiyona 2018-2019.
Nshuti Dominique Savio ahetse Byiringiro Lague
Ubwo abakinnyi ba APR FC bishimiraga igitego cya Nshuti Dominique Savio
Ni umukino ikipe ya APR FC yahabwaga amahirwe yo kuwutsinda bitewe n’urwego amakipe yombi abaho ndetse binagendanye nuko umukino uheruka guhuza aya makipe, APR FC yanyagiye Amagaju FC ibitego 6-0. Petrovic umutoza mukuru wa APR FC yari yatangiriye ku mpinduka mu bakinnyi 11 yabanje mu kibuga kuko Ntaribi Steven yari yaje mu izamu afata umwanya wa Kimenyi Yves kuri ubu uhagarariye abanyezamu bose bari mu Rwanda nyuma yo guhabwa igihembo cy’umunyezamu witwaye neza mu mwaka w’imikino 2017-2018.
Mugiraneza Jean Baptiste ku mupira ashaka aho yawutanga
Ndikumana Tresor (8) kapiteni w'Amagaju ahanganye na Byiringiro Lague (14) rutahizamu wa APR FC
Mu bwugarizi, Ngabonziza Albert yari yaje ku ruhande rw’ibumoso asimbura Imanishimwe Emmanuel ari nako Buregeya Prince Aldo afatanya na Rugwiro Herve mu mutima w’ubwugarizi. Bityo Ombolenga Fitina agca iburyo.
Hagati mu kibuga, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yafatanyaga na Buteera Andrew hanyuma Hakizimana Muhadjili akabajya imbere ari nako uyu mukinnyi w’umwaka ajya inyuma gato ya Byiringiro Lague. Issa Bigirimana yaca uruhande rumwe urundi rugacaho Nshuti Dominique Savio.
Ombolenga Fitina ku mupira ajya mu ruhande rwiza ahunga Dusabe Jean Claude (6)
Ikipe y’Amagaju FC itozwa na Muhoza Jean Paul wavuye muri Pepinieres FC yaje guhura n’ikibazo cyo kwinjira mu mukino hakiri kare kuko ibitego byose batsinzwe wabonaga ko habayemo kurangara cyangwa kwizera ko nta gishya kiri bube.
Gusa nyuma yo kwinjizwa ibitego byose mu gice cya mbere, Amagaju FC nabo batangiye gukanguka bashaka uburyo bakwishyura, uburyo banagiye babona cyane mu gice cya kabiri. Gusa kububyaza ibitego bibabera ingorabihizi gutyo.
Muhawenayo Gad Umunyezamu w'Amagaju FC akura umupira mu rucundura ubwo Hakizimana Muhadjili yari amaze kumutsibura igitego
Abakinnyi nka Nsengiyumva Moustapha yaje kujya mu kibuga ku munota wa 58’ asimbuye Issa Bigirimana. Ntwari Evode yinjiye mu kibuga asimbura Hakizimana Muhadjili mu gihe Sekamana Maxime yasimbuye Nshuti Dominique Savio.
Kuri uyu mukino, abafana ba APR FC bari baje babucyereye mu myambaro isanzwe yitabazwa mu birori bikomeye cyane mu misango y’ubukwe. Aha, abafana bamwe bari bacyenyeye baranitera, abandi banigiriza karavate nziza ziriho ibirango by’amatsinda babarizwamo, bacyenyera neza bashyiramo imikindara baratebeza ahasigaye bashyigikira ikipe yabo bakunze kwita Gitinyiro.
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego
Ndikumana Tresor (8) kapiteni w'Amagaju FC
Byiringiro Lague (14) yahize igitego mu buryo bukomeye kirabura
Hakizimana Muhadjili umukinnyi w'umwaka w'imikino 2017-2018
Ubwo yari agize kibazo hagati mu mukino
Hakizimana Muhadjili ajya gutera koruneri
11 ba APR FC babanje mu kibuga
APR FC XI: Ntaribi Steven (GK,30), Ombolenga Fitina 25, Buregeya Prince Aldo 18, Rugwiro Herve 4, Ngabonziza Albert 3, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Buteera Andrew 20, Hakizimana Muhadjili 10, Byiringiro Lague 14, Nshuti Dominique Savio 27 na Issa Bigirimana 26.
11 b'Amagaju FC babanje mu kibuga
Amagaju FC XI: Muhawenayo Gady (GK, 18),Ndikumana Tresor (C,8), Mugisha Josue Alberto 14, Irambona Fabrice 7, Kagabo Ismi 10, Manishimwe Jean de Dieu 12, Safari Christophe 17, Dusabe Jean Claude 6, Biraboneye Aphrodis 2, Munyentwari Charles 16 na Usengimana Jean Pierre 16.
Abasifuzi n'abakapiteni
Intebe ya tekinike ya APR FC
Intebe ya tekinike y'Amagaju FC
Buteera Andrew (20) yakinnye iminota 90' afatanya na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy hagati mu kibuga
Abakinnyi b'Amagaju FC bibaza ibiri kubabaho banajya inama nyuma yuko bari bamaze kwinjizwa ibitego bibiri mu minota 12'
Ljubomir Petrovic umutoza mukuru wa APR FC
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (7) kapiteni wa APR FC arwana ku izina ry'ikipe
Nshuti Dominique Savio ashaka aho yaca agana mu izamu
Issa Bigirimana (26) ku mupira ashaka inzira ariko hafi ye hari Safari Christophe (17)
Ndagijimana Theogene umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande (Linesman) ari mu basifuye uyu mukino
Byiringiro Lague afashwe na Usengimana Jean Pierre (16) w'Amagaju FC
Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade ya Kigali
Intare za APR FC Fan Club ni gutya bari bambaye
Ubwo umukino wari urimbanyije
Abafana ba APR FC bari bafite morale iri hejuru
Uyu mufana wa APR FC niwe uzwiho ko no mu myitozo ajyaho afite igikombe
Amakipe asohoka mu rwambariro
Hakizimana Muhadjili (10) atera umupira ugana mu izamu ari hafi ya Safari Christophe (17)
Byiringiro Lague (14) afashe inzira igana izamu
Dore uko umunsi wa mbere wa shampiyona uteye:
Kuwa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018
-APR FC 2-0 Amagaju FC
Kuwa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2018
-Etincelles FC vs Rayon Sports (Stade Umuganda, 15h30’)
-Gicumbi FC vs Espoir FC (Gicumbi, 15h30’)
-Mukura Victory Sport vs Sunrise FC (Stade Huye, 15h30’)
-Kirehe FC Vs Kiyovu Sport (Nyakarambi, 15h30’)
Ku Cyumweru tariki 21 Ukwakira 2018
-AS Muhanga vs Police FC (Stade Muhanga, 15h30’)
-AS Kigali vs Musanze FC (Stade de Kigali, 15h30’)
-FC Marines vs Bugesera FC (Stade Umuganda, 15h30’)
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO