RFL
Kigali

Hakizimana Muhadjili ni we mukinnyi w’umwaka w’imikino 2017-2018-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/10/2018 1:21
1


Hakizimana Muhadjili umukinnyi ukina hagati agana imbere muri APR Fc ni we mukinnyi mwiza wahize abandi mu mwaka w’imikino 2017-2018 biciye mu bihembo bitangwa ba Azam TV ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).



Ni ibyatangarijwe mu muhango wateguwe n’ibi bigo bibiri mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukwakira 2018 muri Hotel Marriot iri mu mujyi wa Kigali. Hakizimana Muhadjili yagizwe umukinnyi wahize abandi mu kwitwara neza bigendanye n’ubuhanga agaragaza mu kibuga, kuba yaratsinze ibitego bimushyira ku mwanya wa kabiri inyuma ya Ndarusanze Jean Claude wa AS Kigali watsinze 15. Hakizimana Muhadjili yafatanyije na APR FC gutwara igikombe cya shampiyona cyo kimwe n’igikombe cy’Amahoro 2018.

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene (Ibumoso) uyobora FERWAFA ahereza igihembo Hakizimana Muhadjili (Iburyo)

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene (Ibumoso) uyobora FERWAFA ahereza igihembo Hakizimana Muhadjili (Iburyo)

Muri uyu muhango kandi, ni bwo abanyarwanda batangarijwe ko Muhire Kevin ariwe mukinnyi ukiri muto utanga icyizere mu Rwanda. Muhire akina hagati mu ikipe ya Rayon Sports n’Amavubi. Kuri ubu yafataga iki gihembo anavuye mu bihembo bya SKOL aho yahembwe nk’umukinnyi wahize abandi muri Rayon Sports. Muhire Kevin yahigitse Buregeya Prince Aldo na Byiringiro Lague ba APR FC.

Muhire Kevin umukinnyi ukiri muto utanga icyizere

Muhire Kevin umukinnyi ukiri muto utanga icyizere 

Ndarusanze Jean Claude wa AS Kigali yahembwe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona 2017-2018 kuko yatsinze ibitego 15. Kimenyi Yves yahembwe nk’umunyezamu w’umwaka nyuma yo kuba yahigitse Rwabugiri Omar wa Mukura VS na Bate Shamiru wa AS Kigali.

Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC

Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC  wari wazanye umukunzi we niwe wabaye umunyezamu w'umwaka 2017-2018

Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC  wari wazanye umukunzi we niwe wabaye umunyezamu w'umwaka 2017-2018

Ruremesha Emmanuel yahawe igihembo cy’umutoza wakoze akazi gakomeye mu mwaka w’imikino 2017-2018 ubwo yafataga Etincelles FC akayigeza ku mwanya wa kane muri shampiyona. Kuri ubu Ruremesha Emmanuel ni umutoza mukuru wa Musanze FC. Ruremesha yaje kuri uyu mwanya ahigitse, Ljubomir Petrovic wa APR FC na Haringingo Francis Christian wa Mukura Victory Sport.

Ruremesha Emmanuel(Ibumoso) umtoza mukuru wa Musanze FC ahabwa iguhembo

Ruremesha Emmanuel (Ibumoso) umutoza mukuru wa Musanze FC ahabwa igihembo

Haringinngo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura Victory Sport nawe yatahanye igihembo nk'umutoza wagerageje gukora akazi gatunguranye mu mwaka w'imikino 2017-2018. Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy'u Burundi, yafashije Mukura VS gutwara igikombe cy'Amahoro 2018 atsinze amakipe yose akomeye arimo; AS Kigali, APR FC na Rayon Sports yatsinze ku mukino wa nyuma.

Ikipe y’umwaka w’imikino 2017-2018 irimo; Kimenyi Yves (GK), Ombolenga Fitina, Eric Rutanga, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Mugheni Kakule Fabrice, Muhire Kevin, Bizimana Djihad, Ndarusanze Jean Claude, Hakizimana Muhadjili na Manishimwe Djabel.

Ikipe y'umwaka wa w'imikino 2017-2018

Ikipe y'umwaka w'imikino 2017-2018

Bame mu bakinnyi bari mu ikipe y'umwaka

Bamwe mu bakinnyi bari mu ikipe y'umwaka wa 2017-2018

Uva ibumoso: Byiiringiro Lague, Hakizimana Muhadjili, Kimenyi Yves, Buregeya Prince Aldo abakiinnyi ba APR FC bari bari kumwe na Niyonkuru Ramadhan bita Rama (FC Musanze) wari uhagarariye Bizimana Djihad

Uva ibumoso: Byiringiro Lague, Hakizimana Muhadjili, Kimenyi Yves, Buregeya Prince Aldo abakinnyi ba APR FC bari bari kumwe na Niyonkuru Ramadhan bita Rama (FC Musanze) wari uhagarariye Bizimana Djihad 

Marriot Hotel niyo yakiriye ibi birori

Kigali Marriott Hotel niyo yakiriye ibi birori

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC n'mufasha we Gisa Fausta Mugiraneza

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC n'umufasha we Gisa Fausta Mugiraneza

Jimmy Mulisa (Ibumoso) umutoza wungirije muri  APR FC na Eric Nshimiyimana (Iburyo) uheruka kuva muri AS Kigali

Jimmy Mulisa (Ibumoso) umutoza wungirije muri APR FC na Eric Nshimiyimana (Iburyo) uheruka kuva muri AS Kigali 

Byiringiro Lague (Ibumoso)na Buregeya Prince Aldo (Iburyo)

Byiringiro Lague (Ibumoso) na Buregeya Prince Aldo (Iburyo)

Ljubomir Petrovic (Ibumoso) umutoza mukuru wa APR FC  yanatwaye igikombe cya shampiyona yahaburiye igihembo.......yari yicaranye na Tony Kabanda (Iburyo) umukozi ushinzwe gutangaza ibikorwa bya APR FC

Ljubomir Petrovic (Ibumoso) umutoza mukuru wa APR FC  yanatwaye igikombe cya shampiyona yahaburiye igihembo.......yari yicaranye na Tony Kabanda (Iburyo) umukozi ushinzwe gutangaza ibikorwa bya APR FC

REBA HANO AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE


PHOTOS: USANASE Anitha (Inyarwanda.com)

VIDEO: NIYONKURU Eric-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gikundiro5 years ago
    Sport yacu iracyarimo amaranga mutima ! Sinifuje kuvuga ibirenze ibyo ! Reba nawe ; mu binyamakuru bivugwa ko biri specialized muli Sport, nta na kimwe kigaruka kur’uru rutonde ! Biragaragara ko nabo rwaba rwarabateye isoni, kandi bari mu batora !? Ni gute Haringingo yatorwa nk’umutoza mwiza wa Championship 2017-2018, yarigaragaje gusa ku cy’Amahoro, naho agitwara Team yarimaze gutakaza abakinyi umunani, muli ba major pawns bayo ? Hanyuma bikavugwa ko, umuntu umaze imyaka irenga umunani muli Rwandan Football yaba Revelation Coach wa Season 2017-2018. Ese ntibacuritse ibintu ? Iyo Revelation Coach aba Haringingo, byari kumvikana ! Wenda Ruremesha na Petrovic bagahatanira umwanya wa Best Coach ; na none Coach watwaye igikombe akawegukana, kandi awukwiriye ! Ariko se, Coach wa APR yaza mu majwi y’abo nanze kuvuga ibibaranga ?





Inyarwanda BACKGROUND