Mu kwitegura umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2018-2019, Rayon Sports yakoreyen imyitozo ku kibuga cya sitade ya Kigali ifite ubwatsi busa neza n’ubwa sitade Umuganda bagomba guhuriraho na Etincelles FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2018.
Bigendanye no kuba igihe kini Rayon Sports ikorera imyitozo ku kibuga cy’ubwatsi karemano kandi ikaba izakinira ku kibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano bwa sitade Umuganda, byabaye ngombwa ko bakorera imyitozo kuri sitade ya Kigali kugira ngo babe bimenyereza ikibuga gihuye n’icyo bazakiniraho.
Ni imyitozo yabaye ku guca munsi cy’uyu wa Gatatu tariki 17 Ukwakira 2018 guhera ku isaha ya saa kumi (16h00’) iza kurangira saa kumi n’imwe (17h00’) mu mbeho itari yoroshye.
Iyi myitozo n’ubundi yari yitabiriwe n’abakinnyi n’ubundi bayimazemo iminsi mu gihe abandi bari bari mu ikipe y’igihugu Amavubi nabo bahageze ariko ntibakore bitewe nuko baba bagomba kuruhuka.
Mugheni Kakule Fabrice mu myitozo ya Rayon Sports
Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Muhire Kevin na Eric Rutanga Alba babashije kugera ku kibuga ariko ntibakora. Manishimwe Djabel ntabwo yahageze n’ubwo nta myitozo yagombaga gukora kimwe n’abandi bagenzi be bakubutse mu Mavubi.
Rayon Sports iri kwitegura gusura Etincelles FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2018 ubwo hazaba hakinwa umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona.
Sarpongo Michael ku mupira akurikiwe na bagenzi be
Mudeyi Suleiman azamukana umupira
Niyonzima Olivier Sefu ku mupira
Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports
Rwatubyaye Abdul aganira na Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu
Rwatubyaye Abdul kimwe n'abandi bakinnyi ba Rayon Sports bakubutse mu Mavubi ntabwo bakoze imyitozo
Abakinnyi ba Rayon Sports bitoreje kuri sitade ya Kigali
Abakinnyi basuhuzanya
Mwiseneza Djamal (Hagati) ubu ni umutoza ufasha Robertinho muri Rayon Sports
Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports
Ndayisenga Kassim umunyezamu wa Rayon Sports uri gushaka uko yazamura urwego
Nsengiyumva Emmanuel bita Ganza umunyezamu w'abato muri Rayon Sports
Mazimpaka Andre wari nimero ya mbere muri FC Musanze ubu ari muri Rayon Sports
Mwiseneza Djamal nawe akorana imyitooz n'abandi
Mudeyi Suleiman agenzura umupira imbere ya Niyonzima Olivier Sefu (21)
Habimana Hussein (15) myugariro wa Rayon Sports wavuye muri Police FC
Imyitozo irangiye
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO