Ikipe ya AS Kigali yatwaye umwanya wa gatatu mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund 2018 itsinze Etincelles FC ibitego 2-1 mu mukino waberaga kuri sitade Amahoro kuva saa saba z’iki Cyumweru tariki 30 Nzeli 2018. Uyu mukino wabonetsemo amakarita atatu atukura.
Ibitego bya AS Kigali byatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude (51’) na Niyonzima Ally (57’) wahawe n’ikarita itukura mu gihe igitego cy’impozamarira cya Etincelles FC cyatsinzwe na Muganga Joakim Koliba wanahawe ikarita itukura (62’).
Ally Niyonzima ahabwa ikarita itukura
Ndarusanze Jean Claude yafunguye amazamu ku munota wa 51’ w’umukino ahita yuzuza ibitego bibiri (2) mu irushanwa kuko cyaje gisanga icyo yatsinze Rayon Sports kuwa Gatanu. Gutwara amanota atatu y’umunsi kuri AS Kigali byahise biyihesha umwanya wa gatatu ikaba igomba guhabwa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Niyonsenga Ibrahim azamukana umupira
Nshimiyimana Marc Govin agera hasi ashaka umupira
Nduwimana Michel bita Ballack azamukana umupira
Abafana ba APR FC bari bahazindukiye
Akayezu Jean Bosco yahoze muri Police FC yinjiye mu kibuga asimbuye
Nahimana Isiaka kapiteni wa Etincelles FC yahawe ikarita itukura
Niyonzima Ally acigatiye umupira anaganira na Michel Nduwimana bita Ballack
Umukino wagaragayemo amahane menshi kuko habonetsemo amakarita atatu y'umutuku
Ndarusanze Jean Claude yatsinze igitego cye cya kabiri muri iri irushanwa
Bishira Latif myugariro wa AS Kigali agenzura umupira imbere ya Niyonsenge Ibrahim wa Etincelles FC
Nshimiyimana Marc azamukana umupira ivuye inyuma
Hategekimana Bonheur niwe wabanje mu izamu
Muhanuka Eric avurwa ubwo yari agonzwe n'abakinnyi ba AS Kigali
Islam umuganda wa Etincelles FC asaba ko Muhanuka yaismbuzwa
Abasifuzi n'abakapiteni
11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga
Etincelles FC: Nsengimana Dominique (GK,35), Nahimana Isiaka (C,11), Nshimiyimana Abdou 21, Djumapili Iddy 14, Niyonsenga Ibrahim 17, Muganga Joakim Kaliba 25, Manishimwe Yves 12, Sibomana Alafat 28, Muhanuka Eric 20, Nduwimana Michel Ballack 10 na Murutabose Hemedy 9
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
AS Kigali FC X: Hategekimana Bonheur (GK,18), Bishira Latif 5, Murengezi Rodrigue (C,7), Niyonzima Ally 8, Ndarusanze Jean Claude 11, Kevin Ishimwe 17, Muhozi Fred 13, Mbaraga Jimmy Traore 16, Nshimiyimana Marc Govin 22, Niyonkuru Jean Marie Aime 19 na Rurangwa Moss 14
PHOTOS: Anitha USANASE (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO