Ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 3-1 mu mukino wafunguraga imikino y’Agaciro Development Fund 2018 yaberaga kuri sitade Amahoro. Iyi kipe ikubutse muri Total CAF Confederation Cup 2018 izahura na APR FC yatsinze Etincelles FC ibitego 3-0.
Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb (42’, 79’) na Nova Bayama 90’ mu gihe igitego cy’impozamarira cya AS Kigali cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ku munota wa cumi (10’) kuri penaliti.
Rayon Sports n’ubundi ni yo yahabwaga amahirwe kuko yanabigaragaje ku munota wa 42’ ubwo Bimenyimana Bonfils Caleb yishyuraga igitego cyari cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ku munota wa cumi (10’). Bimenyimana Bonfils Caleb yaje kungamo ikindi ku munota wa 79’ mbere y'uko Nova Bayama yungamo ikindi ku munota wa 90’ ubwo yateraga coup franc bityo Nizeyimana Alphonse Ndada wari mu izamu rya AS Kigali ntamenye uko byagenze.
Abafana ba Rayon Sports
Nyuma yo gucyura amanota atatu y’umunsi (3), Rayon Sports yahise isanga APR FC ku mukino wa nyuma kuko nayo yageze kuri uru rwego inyagiye Etincelles FC ibitego 3-0.
Byiringiro Lague yatsinzemo ibitego bibiri (224’,57’) mu gihe igitego cya gatatu cya APR FC cyatsinzwe na Nsengiyumva Moustapha ku munota wa 88’ w’umukino.
Ku Cyumweru tariki 30 Nzeli 2018 ni bwo APR FC izacakirana na Rayon Sports ku mukino wa nyuma uzakinirwa kuri sitade Amahoro saa cyenda n’igice (15h30’) nyuma y'uko Etincelles FC izahura ba AS Kigali bashaka umwanya wa gatatu.
Eric Rutanga Alba atereka neza umupira ngo atere coup franc
Abakinnyi babanje mu kibuga:
AS Kigali XI: Nizeyimana Alphonse (GK,1), Niyomugabo Jean Claude 23, Kayumba Soter (GK,15), Ndandou Omar 2, Harerimana Rachid Leon 4, Ntamuhanga Thumaine Tity 12, Nsabimana Eric Zidane 20, Niyonzima Ally 8, Benedata Janvier 21, Ndarusanze Jean Claude 11 na Ishimwe Kevin 17.
Rayon Sports XI: Bashunga Abouba (GK,30), Rwatubyaye Abdul 23, Manzi Thierry (C,4), Eric Rutanga Alba 3,Iradukunda Eric Radou 14, Donkor Prosper 8, Niyonzima Olivier Sefu 21, Muhire Kevin 11, Bimenyimana Bonfils Caleb 7, Mbondy Christ 9 na Mugisha Gilbert 12.
Intebe y'abatoza ba AS Kigali
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Amakipe asohoka mu rwambariro
Byiringiro Lague yatsinze ibitego bibiri mu mukino
Tuyisenge Hackim Diemme ukina hagati muri Etincelles FC azamukana umupira
Abafana ba Etinceles FC
Byiringiro Lague ashaka inzira yanyuzamo umupira
Abafana ba APR FC
Buteera Andrew agenzura umupira
Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo umutoza mukuru wa Rayon Sports
Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo mu ijambo rimwe ati Inshallah tuzatsinda na APR
Abafana ba Rayon Sports baraye bigamba ko AS Kigali yarangariye ubukaka bwabo bakabatsinda 3
PHOTOS: Anitha USANASE (Inyarwanda.com)
VIDEO: Eric Niyonkuru (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO