Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 19 Nzeli 2018 ni bwo Manchester United yanyagiraga Young Boys ibitego 3-0 mu mukino usoza umunsi wa mbere ya UEFA Champions League 2018-2019.
Paul Pogba wari wambaye igitambaro cy’abakapiteni ni we wafunguye amazamu ku munota wa 35’ mbere y'uko yungamo ikindi ku munota 44’ biciye muri penaliti. Igitego cya gatatu cya Manchester United cyatsinzwe na Anthony Martial ku munota wa 66’ w’umukino bityo Manchster United iyobora itsinda rya nyuma (H) kuko Juventus ya kabiri yatsinze Valencia ibitego 2-0.
Muri uyu mukino habonetsemo amakarita abiri y’umuhondo arimo imwe yahawe Fred wa Manchester United n’indi yahawe Roger Assale wa Young Boys. Uyu mukino waberaga ku kibuga cya Stade de Suisse Wankdorf harimo abafana 31120 usifurwa na Deniz Aytekin (Germany).
Penaliti ya Pual Pogba ku munota wa 44' w'umukino
Abakinnyi ba Manchester United bishimira igitego
Anthony Martial yishimira igitego yari amaze gutsinda
Mourinho na Michael Carrick (Ubanza ibumoso) na Kieran McKenna (Ibumoso) bwa Mourinho na Silvino Louro (Ubanza iburyo)
Fred agerageza amahirwe akoresheje umutwe
Dalot nawe ashyira ku mutwe ku nyungu za Manchester United
David de Gea umunyezamu wa mbere wa Manchester United
Igitego cya Paul Pogba cyo ku munota wa 35'
Paul Pogba ni we wari kapiteni wa Manchester United
Romelu Lukaku ashaka uburyo yabona igitego kwa Young Boys
Miralem Sulejmani wa Young Boys ashaka uko yavamo umupira kwa Diogo Dalot wa Manchester United
Fred ashaka aho yanyuza umupira
Marcus Rashford abuza inzira Loris Benito
Abafan aba Young Boys mbere y'umukino
Jose Mourinho (Iburyo) umutoza wa Manchester United na Gerardo Seoane (Ibumoso) umutoza mukuru wa Young Boys
Manchester United iri ku mwanya wa mbere
Anthony Martial wari umugoroba mwiza kuri we yongera gutsinda
Dore uko imikino yarangiye:
Group E:
-Ajax 3-0 AEK Athens
-Benfica 0-2 Bayern Munchen
Group F:
-Shakhtar Donetsk 2-2 Hoffenheim
-Manchester City 1-2 Lyon
Group G:
-Real Madrid 3-0 AS Roma
-Viktoria Plzen 2-2 CSKA Moscow
Group H:
-Valencia 0-2 Juventus
-Young Boys 0-3 Manchester United
Umukino utaha Manchester United izakira Valencia bityo Young Boys ijye gusura Juventus
PHOTOS: DailMailOnline
TANGA IGITECYEREZO