Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 19 Nzeli 2018 ubwo hakinwaga imikino isoza umunsi wa mbere w’imikino y’amatsinda ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi, ntabwo byari amahoro kuri Cristiano Ronaldo kuko yahaboneye ikarita itukura.
Byari mu mukino ikipe ua Juventus ikinamo Cristiano Ronaldo ubwo batsindaga Valencia ibitego 2-0. Gusa ibi byaje kubigeraho batari kumwe na Cristiano Ronaldo wari wamaze kuva mu kibuga ahawe ikarita itukura ku munota wa 29’ w’umukino.
Ubwo Juventus yari ibonye koruneri, Cristiano Ronaldo yaje kugundagurana na Jeison Murillo myugariro wa Valencia waje kugwa. Akimara kugera hasi, Ronaldo yaje yihuta amukora mu mutwe bihita bibyara imvururu imbere y’izamu kuko abakinnyi b’amakipe yombi bahise bahuzura.
Umusifuzi yaje kuhagera ahita areba uko bigenze niko guhita ahamagara Cristiano Ronaldo amuha ikarita itukura yihuse amuziza ko yasunitse umuntu akanakora ibisa no kumukurura imisatsi amusanze aho yari yaguye.
Cristiano Ronaldo ubwo yari amaze guhabwa ikarita itukura
Murillo ubwo yari hasi, Cristiano yamukoe mu mutwe biba ikosa rikomeye kuko bifatwa nko kumukurura imisatsi
Mu mikino ya UEFA Champions League, iyo umukinnyi abonye ikarita itukura yihuse (Straight Red Card) atabanje guhabwa imihondo ibiri, aba agomba kuzasiba imikino itatu. Ibi bivuze ko Cristiano atazakina umukino Juventus izahuramo na Manchester United yahozemo.
Ibitego bya Juventus byatsinzwe kuri penaliti ebyiri (2) zose zatewe na Miralem Pjanic (45’ na 51’).
Ni umukino waberaga kuri sitade ya Estadio Mestalla muri Espagne aho Valencia yakirira imikino, umukino warebwe n’abafana 46067 ugasifurwa na Felix Brych (Germany).
Ikarita yahawe Cristiano Ronaldo ku munota wa 29'
Cristiano Ronaldo yabonaga ikarita y'umutuku mu buzima bwe bwo gukina umupira ikanaba ikarita yeb ya mbere mu mikino ya UEFA Champions League
Marcelino umutoza wa Valencia yihanganisha Cristiano Ronaldo
Undi mukino wabaye muri iri tsinda rya munani (H), Manchester United yanyagiye Young Boys ibitego 3-0 byatsinzwe na Paul Pogba (2) na Anthony Martial (1).
Uyu mukino waberaga ku kibuga cya Stade de Suisse Wankdorf harimo abafana 31120, Paul Pogba wari kapiteni wa Manchester United yafunguye amazamu ku munota wa 35’ mbere yuko yungamo ikindi ku munota wa 44’ kuri penaliti. Anthony Martial yaje kungamo ikindi ku munota wa 66’.
Miralem Pjanic yabaye intwari atsinda ibitego bibiri
Abakinnyi ba Juventus bishimira igitego nubwo bari icumi
Juventus bakinaga ari icumi kuko Cristiano Ronaldo yari yahawe ikarita itukura
Manchester United iyoboye itsinda kuko yatsinze byinshi kurusha Juventus
Miralem Pjanic ubwo yateraga penaliti ya mbere
Mu kwishima yagaragaje ko afite umwana uri ku ibere
Ahavuye ikosa rya mbere Juventus yaboneyemo penaliti ku ikosa Parejo yakoreeye kuri Joao Cancelo
Ronaldo asohoka muri stade
Valencia yaje kubona Penaliti Wojciech Szczesny ayikuramo
Ni umukino wari urimo ishyaka
Ubwi Sami Khedira yari abuze igitego
Mario Mandzukic nawe yabuze igitego muri ubu buryo
Mbere yo ,kuva mu kibuga, Ronaldo nawe yari yabanje gukora akazi
Daniel Wass agenzura umupira ku nyungu za Valencia
Dore uko imikino yarangiye:
Group E:
-Ajax 3-0 AEK Athens
-Benfica 0-2 Bayern Munchen
Group F:
-Shakhtar Donetsk 2-2 Hoffenheim
-Manchester City 1-2 Lyon
Group G:
-Real Madrid 3-0 AS Roma
-Viktoria Plzen 2-2 CSKA Moscow
Group H:
-Valencia 0-2 Juventus
-Young Boys 0-3 Manchester United
Vezo wa Valencia agurukana umupira ahunga Ronaldo
PHOTOS: DailMailOnline
TANGA IGITECYEREZO