Ikipe ya Liverpool yakoze akazi gakomeye itsinda Paris Saint Germain (PSG) ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa mbere w’amatsinda ya UEFA Champions League 2018.
Daniel Sturridge yafunguye amazamu ku munota wa 30’ mbere yuko James Milner yinjiza igitego kuri penaliti ku munota wa 36’. Igitego cya gatatu cya Liverpool cyatsinzwe na Roberto Firmino ku munota wa 90’ nyuma yuko yari aje mu kibuga asimbuye Daniel Sturridge.
Ibitego bya PSG byatsinzwe na Thomas Meunier (40’) na Kylian Mbappe (83’). Muri uyu mukino w’itsinda rya gatatu (C) waberaga kuri sitade ya Anfield, urebwa n’abafana 52478 unasifurwa na Cuneyt Cakir (Turkey).
Undi mukino wabaye muri iri tsinda rya gatatu warangiye SSC Napoli iguye miswi na FK Crvena Zvezda banganya 0-0 bityo Liverpool iba yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota atatu.
Abakinnyi ba Liverpool bishimira igitego cya Roberto Firmino (9)
Kylian Mbappe yatsinze igitego
Wari umukino w'umunsi mu yakinwe kuri uyu wa Kabiri
Thomas Tuchel Umutoza wa PSG atanga amabwiriza
Roberto Firmino (9) asimbura Daniel Sturridge (15)
Mohammed Salah yabuze uburyo bw'igitego
Dore uko imikino yarangiye (A-D)
Group A:
-Club Brudge 0-1 Borussia Dortmund
-AS Monaco 1-2 Atletico Madrid
Group B:
-FC Barcelona 4-0 PSV Eindhoven
-Inter Milan 2-1 Tottenham
Group C:
-FK Crvena Zvezda 0-0 SSC Napoli
-Liverpool 3-2 PSG
Group D:
-Galatasaray 3-0 Lokomotiv
-Schalke 1-1 FC Porto
Umusifuzi yaje kwanga kimwe mu bitego ya Liverpool bitewe nuko Daniel Sturridge yabanje kubangamira Areola umunyezamu wa PSG
Neymar Jr Santos ashaka inzira yanyuzamo umupira
Georginio Wijnaldum wa Liverpool agundagurana na Presnel Kimpembe wa PSG
Alisson umunyezamu wa Liverpool atsindwa igitego na Thomas Meunier
Edinson Cavani yibaza ukuntu abuze igitego
Jurgen Klopp umutoza wa Liverpool yishimira igitego
Abafana ba Liverpool baraye neza
Abakinnyi ba Liverpool bishimira igitego cya Daniel Sturridge
Anifield Road yari yakubise yuzuye
Neymar Jr acenga Mohammed Salah
Kylian Mbappe acika abakinnyi ba Liverpool
Uko itsinda rya gatatu (C) rihagaze
Firmino ashimirwa na Kloop
Thomas Meunier amaze gutsinda igitego cya PSG
James Milner atera penaliti
Liverpool bishimira amanota 3
PHOTOS: DailMailOnline
TANGA IGITECYEREZO