RFL
Kigali

Uyu ni wo mwanya wo kwerekana ko Rayon Sports dushoboye-RWATUBYAYE

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/09/2018 15:39
0


Rwatubyaye Abdul kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports avuga ko mu rugamba rw’umukino bafitanye na Enyimba SC kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nzeli 2018 ari umwanya mwiza wo kwereka Abanyarwanda ko bashoboye umupira by’umwihariko ikipe ya Rayon Sports.



Kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nzeli 2018, ikipe ya Rayon Sports irakira Enyimba SC mu mukino ubanza wa ¼ cy’irangiza cy’imikino ngaruka mwaka ya Total CAF Confederation Cup 2018, umukino uzakinwa Saa cyenda zuzuye ku masaha ya Kigali (15h00’) kuri sitade ya Kigali.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku gica munsi cy’uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Nzeli 2018, Rwatubyaye Abdul yavuze ko uyu mukino ukomeye ariko bikaba ari umwanya mwiza ku bakinnyi ba Rayon Sports kugira ngo berekane ko bashoboye umupira.

“Kuva twatangira imikino y’amajonjora kugera tugeze mu matsinda na ¼, ntabwo byatworohereye kuba twabigeraho ariko nyuma twaje kubigeraho. Iki ni cyo gihe kigeze kugira ngo twereke abantu ko dushoboye kandi dushobora kugera kure. Ikipe (Rayon Sports) turi kumwe, nta gitutu dufite, Enyimba turayubaha mu cyubahiro cyayo ariko ntabwo tuzayireka ngo ikore ibyo ishaka”. Rwatubyaye

Rwatubyaye Abdul  yari kapiteni wa Rayon Sports

Rwatubyaye Abdul yari kapiteni wa Rayon Sports

Rwatubyaye Abdul avuga ko ikipe ya Enyimba SC ikomeye cyane mu bijyanye n’imipira yo mu kirere cyane bageze imbere y’izamu bashaka gutsindisha imitwe, gusa ngo barabyitoje ku buryo Enyimba SC bitazayikundira gutsinda Rayon Sports muri ubwo buryo.

Umukino wa Rayon Sports na Enyimba SC urakinwa kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nzeli 2018 kuri sitade ya Kigali (15h00’) mbere y'uko bazaba bakina umukino wo kwishyura tariki ya 23 Nzeli 2018 muri Nigeria.

Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo  umutoza mukuru wa Rayon Sports  yizera ko intsinzi yaboneka

Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo umutoza mukuru wa Rayon Sports yizera ko intsinzi yaboneka

Rwatubyaye Abdul  yari kapiteni wa Rayon Sports yizeye ko ibyo Enyimba SC ikina bitazabateza ikibazo

Rwatubyaye Abdul nka kapiteni wa Rayon Sports yizeye ko ibyo Enyimba SC ikina bitazabateza ikibazo

Rwatubyaye Abdul mu myitozo atera penaliti

Rwatubyaye Abdul kapiteni wa Rayon Sports  mu myitozo

Rwatubyaye Abdul avuga ko imyitozo bakoze ihagije ku buryo batsinda umukino

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND