Ibyumweru bibaye bitatu ikipe ya Police FC itangiye imyitozo muri gahunda yo kwitegura umwaka w’imikino utaha wa 2018-2019, Albert Mphande uyibereye umutoza mukuru avuga ko abakinnyi bafite impano buzuye mu gihugu ariko ko ari abanebwe mu gkora imyitozo.
Police FC iheruka igikombe mu 2015 ubwo yatwaraga igikombe cy’Amahoro, yasoje umwaka w’imikino 2017-2018 iri ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona.
Kuri ubu Albert Mphande amaze kubona abakinnyi icyenda bashya bazamufasha muri gahunda yiyemeje yo gutwara kimwe miu bikombe bikinirwa mu Rwanda.
“Imyitozo twayitangiye kare kare kuko hari uburyo twifuza ko tuzaba dukinamo. Ubu navuga ko ari ikibazo gisa naho gikomereye abakinnyi kuko mu Rwanda hari abakinnyi benshi bafite impano ariko batinya imyitozo myinshi mu by’ukuri. Ni abanebwe niko navuga, batinya gukora cyane, baba bifuza gukina imikino ariko imyitozo ntabwo baba bayikunze”. Albert Mphande
Cyubahiro Janvier ku mupira akurikiwe na Ndayisaba Hamidou bakinanaga muir AS Kigali
Albert Joel Mphande Umunya-Zambia utoza Police FC avuga ko kuba baratangiye imyitozo mbere bitazabagiraho ingaruka z’umunaniro ubwo shampiyona izaba imaze gutangira kuko ngo mu mabwiriza yo gutegura umukinnyi bageze ku kigero cya 60% bagana ku musozo.
“Oya rwose ntacyo bizadutwara kuba twaratangiye mbere. Mu gutoza hari icyo bita ibyumweru bitandatu bigaruka byo gutegura ikipe (Six Weeks Circle) , ubu tugeze mu cyumweru cya kane dutangiye, bivuze ko dusigaje ibyumweru bibiri kandi shampiyona izatangira tariki 19 Ukwakira 2018. Birumvikana neza ko turi mu murongo nyayo”. Albert Mphande.
Uwimbabazi Jean Paul agenzura umupira
Hakizimana Issa myugariro Police FC yakuye muri LLB na Hakizimana Kevin (25) wavuye muri MVS
Mu myitozo y’uyu wa Kane tariki 13 Nzeli 2018, Police FC yari ifite abakinnyi icyenda bashya bagiye bakura mu makipe atandukanye yaba ayo mu Rwanda no hanze yarwo.
Gusa muri aba bakinnyi bashya, umwe muri bo (Iyabivuze Osee) bakuye muri Sunrise FC ntabwo yakoze imyitozo kuko afite ikibazo mu kibero cy’ibumoso.
Muvandimwe Jean Marie Vianney ukina inyuma ahagana ibumoso nawe ntabwo yakoze imyitozo kuko afite ikibazo mu ivi, mu gihe Mpozembizi Mohammed nawe ukina inyuma iburyo atakoranye n’abandi kuko yari yahawe ikiruhuko cy’uko yumvaga afite umunaniro udasanzwe.
Muvandimwe JMV yari yahawe imyitozo yo kugenda gacye gacye azenguruka ikibuga
Mpozembizi Mohammed (Wambaye umweru) nawe ntabwo yakoze imyitozo
Iyabivuze Osee wavuye muri Sunrise FC yahise agira ikibazo mu kibero
Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC agenzura imyitozo
Peter Otema wahoze muri Musanze FC yagarutse mu Police FC
Cyubahiro Janvier Savio wavuye muri AS Kigali
Manzi Hubert Sincere wavuye muri Sunrise FC
Police FC mu myitozo y'uyu wa Kane
Hitabatuma Theogene bita Mutuyi (Iburyo) ushinzwe ibikoresho bya Police FC (Kit Manager) ahagararanye na Albert Joel Mphande (Ibumoso) umutoza mukuru wa Police FC
Songa Isaie yatsinze ibitego 9 muri shampiyona 2017-2018
Uwimbabazi Jean Paul wahoze muri Kirehe FC ari muri Police FC
Bwanakweli Emmanuel umunyezamu muri Police FC
Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa afite ikibazo mu ivi ry'ibumoso
Muhinda Bryan umwe mu bari bagize umutima w'ubwugarzii bwa Police FC
Hakizimana Kevin bita Pastole wahoze muri Mukura VS
Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza n'ingero
Niyibizi Vedaste umukinnyi ukina mu mpande wavuye muri Sunrise FC
Hakizimana Issa myugariro wa Police FC yakuye muri LLB
Mushimiyimana Mohammed ku mu myitozo
Nduwayo Danny Bariteze umaze imyaka ibiri muri Police FC
Ishimwe Patrick warangizanyije na AS Muhanga nawe nta kipe afite yabera mu izamu ariko arakorera muri Police FC
Uwimbabazi Jean Paul yitoza gusimbuka
Munezero Fiston yitoza gusimbuka
Ndayishimiye Antoine Dominique asimbuka
Cyubahiro Janvier Savio umwe mu bakinnyi bashya ba Police FC
Muhinda Bryan yitoza gusimbuka
Nzarora Marcel umunyezamu wa Police Fc
Nduwayo Danny Bariteze afata umupira
Nzarora Marcel umunyezamu wa Police Fc afata umupira
Imyitozo yo guterura ipine ry'imodoka
Ngendahimana Eric kapiteni wa Police FC
Niyibizi Vedaste (Ibumoso) na Nzarora Marcel (Iburyo)
Nduwayo Danny Bariteze (Ibumoso) na Mushimiyimana Mohammed (Iburyo) baruhuka
Abakinnyi bashya bamaze kugera muri Police FC:
1.Niyibizi Vedaste (Sunrise FC)
2.Iyabivuze Osee (Sunrise FC)
3.Bahame Alafat (FC Marines )
4.Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe FC)
5.Cyubahiro Janvier (AS Kigali)
6.Hakizimana Kevin (MVS)
7.Hakizimana Issa Vidic (LLB)Burundi)
8.Ndayisaba Hamidou (AS Kigali )
9.Manzi Huberto Sincere (Sunrise FC)
PHOTOS: Saddam MIHIGO Saddam (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO