RFL
Kigali

BREAKING NEWS: Iradukunda Eric Radou yasinye muri Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/09/2018 15:27
1


Iradukunda Eric Radou wari myugariro wa AS Kigali mu gihe cy’imyaka ine ishize, yageze muri Rayon Sports asinyamo amasezerano y’imyaka ibiri (2).



Iradukunda Eric yazamukiye mu ikipe y’abato ya FERWAFA, kuri ubu yarangije shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018 afatanyije na bagenzi be kugera ku mwanya wa kabiri muri shampiyona. Kuri amakuru yizewe agera ku INYARWANDA akaba yemeza ko uyu musore w'i Rwamagana yasinyiye Rayon Sports ndetse ikanamuha sheki ya ECOBANK aho agomba kuba yabikuza amafaranga ye nta ngoranye z'indi.

Image result for Iradukunda ERic Radou

Iradukunda Eric Radou ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports yakuye muri AS Kigali FC

Rayon Sports yiyongereye ingufu mu bwugarizi ahagana inyuma ku ruhande rw’iburyo ahari hasigaye Nyandwi Saddam nawe usigaje umwaka umwe ku masezerano afitanye na Rayon Sports.

Iradukunda Eric Radou ni umukinnyi uzwiho ubuhanga bwo kuba yakina mu gihe ikipe iri kugarira cyane hakoreshejwe abugarira bane (Back-4) no mu gihe umutoza yaba akoresha abakinnyi batatu (3) inyuma (Back-3 System).

Iradukunda Eric bita Radou yakinnye mu ikipe y’abato ya FERWAFA mbere yo kugana muri Police FC yavuyemo agana muri AS Kigali yari arangijemo imyaka ine (4) ayikinira.

Iradukunda  Eric Radu ahungisha umupira

Iradukunda Eric Radou ajya anahamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hafashimana5 years ago
    welcome Radu!!!!





Inyarwanda BACKGROUND