RFL
Kigali

MU MAFOTO: Mugisha Samuel yatwaye Tour du Rwanda ya nyuma ya 2.2

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/08/2018 18:48
0


Mugisha Samuel umunyarwanda w’imyaka 20 yegukanye Tour du Rwanda 2018, irushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 10 kuva miu 2009 ryaba mpuzamahanga. Isiganwa ry’uyu mwaka ryari rifite intera ya kilometero (946.7 Km), Mugisha akaba yarabigenze 24h26’53”.



Mugisha Samuel yatwaye iyi Tour du Rwanda 2018 aba umunyarwanda wa kane utwaye iri siganwa kuko umwaka ushize wa 2017 ubitswe na Areruya Joseph. 2016 na 2014 ni Ndayisenga Valens mu gihe mu 2015 ryatwawe na Nsengimana Jean Bosco. Bivuze ko mu masiganwa icumi (10) yabaye kuva mu 2009 kimwe cya kabiri yasigaye mu Rwanda.

Mugisha Samuel yaciye agahigo ko kuba umukinnyi watinze mu mwenda w’umuhondo kuko yawufashe ku munsi wa kabiri w’isiganwa arinda asoza nta wundi uwufashe.

Kuwa Mbere tariki ya 6 Kanama 2018 nibwo Mugisha Samuel yambaye umwenda w’umuhondo ubwo yavaga i Kigali akagera i Huye ari imbere kuko yagenze intera ya kilometero (120.3 Km) akoresheje 3h08’56”.

HaileMichael Mulu (Ibumoso/3) Mugisha Samuel (hagati/1) na Jean Claude Uwizeye (Iburyo/2

Haile Michael Mulu (Ibumoso/3) Mugisha Samuel (hagati/1) na Jean Claude Uwizeye (Iburyo/2

Mugisha Samuel yatwaye Tour du Rwanda 2018

Mugisha Samuel yatwaye Tour du Rwanda 2018

Mugisha Samuel ashimira Munyaneza Didier

Mugisha Samuel ashimira Munyaneza Didier 

Team Rwanda 2018 babyia intsinzi

Team Rwanda 2018 babyina intsinzi

Kuva icyo gihe nta munyarwanda wongeye kugira amahirwe yo gutwara agace na kamwe usibye ko bakoraga akazi gakomeye ko kurinda umwenda w’umuhondo kugira ngo udatwarwa n’abanyamahanga bari bakomeye barimo; Azedine Lagab (Algeria), Haile Michael Mulu (Ethiopia) na Lozano Riba David (Spain) wasoje ku mwanya wa gatanu (5) ku rutonde rusange rw’isiganwa.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Kanama 2018 wari umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2018, umunsi wari ufite urugendo rwa kilometero (82.2 Km). Uru rugendo rwatwawe na Azedine Lagab (Algeria) akoresheje 2h06’20”, ibihe anganya na Mugisha Samuel.

Kuba Mugisha Samuel atasizwe na Azedine Lagab wari imbere, ntasigwe na Haile Michael Mulu cyo kimwe na Jean Claude Uwizeye, byahamije ko atwaye isiganwa ryakinwaga bwa nyuma iriri ku gipimo cya 2.2 nk’uko UCI ibiteganya.

Mugisha Samuel yakoresheje 24h26’53” mu ntera ya Kilometero (946.7 Km) zari zigize Tour du Rwanda 2018. Mugisha yaje imbere ya Jean Claude Uwizeye umunyarwanda ukinira POC Cote de la Lumiere (France) amusiga amasegonda 21’ mu gihe yanasize Haile Michael Mulu (Ethiopia) wabaye uwa gatatu (3) umunota umwe n’amasgonda ane (1’04”).

Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo yari amaranye iminsi irindwi (7)

Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo yari amaranye iminsi irindwi (7)

Mugisha Samuel yihariye ibihembo bya Tour du Rwanda 2018

Tour du Rwanda 2018

Mugisha Samuel yihariye ibihembo bya Tour du Rwanda 2018

Umwenda w'umuhondo

Umwenda w'umuhondo

POC Cote de Lumiere ikinamo Ndayisenga Valens  yabaye ikipe y'umunsi

POC Cote de la Lumire (France) ikipe yahize izindi

Tour du Rwanda 2018

Azedine Lagab asoza isiganwa ari uwa mbere mu gace ka Kigali-Kigali

Azedine Lagab asoza isiganwa ari uwa mbere mu gace ka Kigali-Kigali 

Abafana b'igare i Nyamirambo

Abafana b'igare i Nyamirambo

Abakinnyi 10 ba mbere muri Tour du Rwanda 2018:

1.Mugisha Samuel (Rwanda): 24h26’53”

2.Jean Claude Uwizeye (Rwanda): 24h27’14”

3.HaileMichael Mulu (Ethiopia): 24h27’57”

4.Azedine Lagab (Algeria): 24h28’13”

5.Lozano David Riba (Spain): 24h28’20’’

6.Ndayisenga Valens (Rwanda): 24h29’19”

7.Doring Jonas (Suisse):24h29’19’’

8.Munyaneza Didier (Rwanda): 24h30’32’’

9.Gaudin Valentin (France): 24h32’35’’

10.Mugisha Moise (Rwanda): 24h34’38”

Ndayisenga Valens ahagera neza

Ndayisenga Valens ahagera neza 

Uwizeye Jean Claude ukinira POC Cote de la Lumiere yasoje  Tour du Rwanda 2018 ari uwa 2

Uwizeye Jean Claude ukinira POC Cote de la Lumiere yasoje  Tour du Rwanda 2018 ari uwa 2

Mugisha Samuel areba niba akurikiwe

Mugisha Samuel areba niba akurikiwe

Mugisha Samuel ahagera

Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo

Mugisha Samuel ahagera 

Munyaneza Didier yasoje Tour du Rwanda 2018 ari uwa 8

Munyaneza Didier yasoje Tour du Rwanda 2018 ari uwa 8

Azedine Lagab asoza isiganwa ari uwa mbere

Azedine Lagab asoza isiganwa (Kigali-Kigali) ari uwa mbere 

Bruno Araujo yahembwe nk'umukinnyi warushije abandi ibijyanye no kubaduka

 Bruno Araujo (Angola) azamuka kwa Mutwe 

Tour du Rwanda 2018

Abakinnyi bazamuka kwa Mutwe

Mutwewingabo Fidele yakinnye iminota micye y'igice cya mbere asimburwa na Sinamenye Cyprien

Tour du Rwanda 2018

Abakinnyi bazamuka kwa Mutwe 

Tour du Rwanda 2018

Abafana i Nyamirambo ku muhanda wo ku musigiti wa Majengo

Abafana i Nyamirambo ku muhanda wo ku musigiti wa Majengo

Abasiganwa bazamuka mu Kbabuga ka Nyarutarama

Tour du Rwanda 2018

Tour du Rwanda 2018

Abasiganwa bazamuka mu Kabuga ka Nyarutarama

Tour du Rwanda 2018

Mbere gato yo guhaguruka kuri sitade Amahoro

Mbere gato yo guhaguruka kuri sitade Amahoro

MC Bryan aba afite akazi ko kugaragaza ibijyanye na SKOL byose

MC Bryan aba afite akazi ko kugaragaza ibijyanye na SKOL byose

MC Bryan uba afite akazi ko kugaragaza ibijyanye na SKOL byose yari yaje yambaye ingofero isa n'iy'abakinnyi b'umukino w'amagare

Mbere yuko Mugisha Samuel ahaguruka kuri sitade Amahoro

Mbere y'uko Mugisha Samuel ahaguruka kuri sitade Amahoro

Abagabo baba batwaye Moto n'imodoka ni bamwe mu baryoshya Tour du Rwanda

Abagabo baba batwaye Moto n'imodoka ni bamwe mu baryoshya Tour du Rwanda

Rugg Thimothy aganira na SKOL mbere y'urugendo rwa nyuma rwa Tour du Rwanda 2018

Rugg Thimothy aganira na SKOL mbere y'urugendo rwa nyuma rwa Tour du Rwanda 2018

Jean Claude Uwizeye aganira na SKOL

Uwizeye Jean Claude (Ibumoso) na Ndayisenga Valens (Iburyo)

Tour du Rwanda 2018

Jean Claude Uwizeye aganira na SKOL

Dore inzira za Tour du Rwanda 2018:

Tariki ya 5 Kanama 2018: Prologue: Rwamagana:104.0 Km (Azedine Lagab)

Tariki ya 6 Kanama 2018: Kigali-Huye: 120.3 Km (Mugisha Samuel)

Tariki ya 7 Kanama 2018: Huye-Musanze: 195.3 Km (Hellmann Julian)

Tariki ya 8 Kanama 2018: Musanze-Karongi:135.8 Km (Rugg Thimothy)

Tariki ya 9 Kanama 2018: Karongi-Rubavu: 95.1 Km (Hellmann Julian)

Tariki ya 10 Kanama 2018: Rubavu-Kinigi :108.5 Km (Temalew Bereket)

Tariki ya 11 Kanama 2018: Musanze-Kigali: 107.4 Km (David Riba Lozano)

Tariki 12 Kanama 2018: Kigali-Kigali: 82.2 Km (Azedine Lagab)

Areruya Joseph asesekara i Remera

Areruya Joseph niwe ubitse Tour du Rwanda 2017

Dore abatwaye Tour du Rwanda kuva mu 2009:

2009: Adil Jelloul (Maroc)

2010:Teklemanot Daniel (Erythrea)

2011:Kiel Reijnen (USA)

2012:Lill Daren (USA)

2013: Dylan Girdlestone (South Africa)

2014: Ndayisenga Valens (Rwanda)

2015: Jean Bosco Nsengimana (Rwanda)

2016: Ndayisenga Valens (Rwanda)

2017: Areruya Joseph (Rwanda)

2018: Mugisha Samuel (Rwanda)

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND