RFL
Kigali

POLICE FC 0-0 APR FC:Albert Mphande avuga ko Munezero Fiston yakoze ikosa ry’ubugoryi ryabyaye ikarita itukura-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/07/2018 21:51
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nyakanga 2018 ubwo hakinwaga imikino ibanza ya kimwe cya kane cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, Police FC yakiriye APR FC banganya 0-0 Munzero Fiston myugariro wa Police FC ahabonera ikarita itukura.



Ikipe ya Police FC  na APR FC biba bigoye ko imwe yatsinda indi zikinira ku kibuga cya Kicukiro mu myaka ibiri ishize. Muri uyu mukino ni bwo amakipe yombi yongeye kunganya 0-0 mu gihe bagomba gutegereza umukino wo kwishyura uri Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 90’ ku minota isanzwe y’umukino, abasifuzi bongeyeho iminota itatu y’inyongera muri gahunda yo kugaruza iminota iba yagiye itakara mu mukino. Nyuma yo kongerwaho, ni bwo Hakizimana Muhadjili wa APR FC yazamukanye umupira ahurirana na Munezero Fiston bose bagwa hasi.

Mu kubyuka bose bashaka gutsindira umupira niho Munezero Fiston yahise agira umujinya ahita akubita umutwe Hakizimana MUhadjili anahita asubira hasi atabaza abasifuzi. Twagirimukiza Abdoul, umusifuzi mpuzamahanga wari uyoboye umukino yahise amwereka ikarita itukura yihuta (Straight Red Card).

Munezero Fiston asohoka mu kibuga

Munezero Fiston  ku mupira

Munezero Fiston asohoka muri sitade nyuma yo kwerekwa ikarita itukura

Nyuma y’umukino, Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC yabwiye abanyamakuru ko Munezero Fiston yakoze amakosa y’ubugoryi kuba umukino wari ugiye kurangira akihesha ikarita itukura mu gihe abizi ko ariwe basigaranye abandi barwaye. Alpbert Mphande yagize ati:

Umukinnyi wanjye mu by'ukuri ni igicucu. Reka mbisubiremo ni igicucu. Uyu ni umupira w’amaguru ntabwo nkunda abantu batagira ikinyabupfura, sinemera abakinnyi batagira ikinyabupfura. Iyo ukorewe ikosa mu kibuga biba biboneka abasifuzi barakurenganura, kuko wakora ibintu nka biriya uzi neza abantu bakureba?. Ndashimira umusifuzi kuko yabikoze mu buryo bwa nyabwo. Umupira w’amaguru ugizwe n’ikinyabupfura, niba bakubabaje urihangana ariko ntukore amakosa ameze kuriya.

Albert Joel Mphande akomeza avuga ko kuba Munezero yakoze ikosa ridakenewe ari uburyo bwo kwangiza umwuga we kandi ko agomba kwandika ibaruwa asobanura intego yari afite ajya guterana imitwe. Mphande yagize ati:

Aba yica ejo he hazaza ntabwo ari ahanjye. Ubu abo yari ahanganye nabo abahaye umwanya. Ndababaye, byarutwa ngasigarana n’abakinnyi biyubaha bafite ikinyabupfura. Gutakaza umukinnyi nka myugariro ni ibintu bigomba kuzadukoraho kandi yari abizi. Agomba kwandika ibaruwa abisobanura, yakinnye neza ariko ibyo yakoze ntabwo byibukwa.

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Muri uyu mukino amakipe yombi yakinaga uburyo bushingiye hagati mu kibuga ari nabyo nyatumye Police FC iba ariyo isimbuza hakiri kare kuko Muzerwa Amini wakinaga inyuma ya Songa Isaie yavuye mu kibuga ku munota wa 39’ asimburwa na Nzabanita David n’ubundi waje akajya muri uwo mwanya.

Ukundi gusimbuza kwabayeho n'uko Usabimana Olivier yinjiye asimbura Nsengiyumva Moustapha ku munota 67’ birangirira aho kuko n’ubundi Police FC yari ifite abasimbura batanu (5) gusa kuko abandi bafite ibibazo by’imvune n’uburwayi butandukanye.

Munezero Fiston ntabwo azakina umukino wo kwishyura

Munezero Fiston ntabwo azakina umukino wo kwishyura 

Ku ruhande rwa APR FC, Byiringiro Lague yinjiye mu kibuga ku munota wa 69’ asimbuye Nkezingabo Fiston, Nshuti Dominique Savio asimbura Iranzi Jean Claude ku munota wa 85’ ari nako Itangishaka Blaise asimbura Buteera Andrew.

Mu busanzwe Itangishaka Blaise yari gusimbura Hakizimana Muhadjili yewe n’umusifuzi yari yamaze kumanika nimero ya Hakizimana Muhadjili ko agomba gusohoka. Nyuma Petrovic yavuze ko babihindura ariko ntibabikora vuba ni bwo Twagirumukiza Abdul yahindukiye akabona Hakizimana akiri mu kibuga ahita amuha ikarita y’umuhondo.

Amaze kuyimuha abakinnyi ba APR FC bahise baza bamusanga bamubaza uko abigenje. Nyuma abatoza ba APR FC bahisemo ko bakora irindi yeri kugira ngo iyo karita iveho niko guhita bavuga ko bashakaga kwandikisha ko havamo nimero 20 (Buteera Andrew) bakibeshya bakandika 10 (Hakizimana Muhadjili).

Abakinnyi ba APR FC ku musifuzi ubwo yari ahaye Hakizimana ikarita y'umuhondo

Abakinnyi ba APR FC ku musifuzi ubwo yari ahaye Hakizimana ikarita y'umuhondo

Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira ku munsi we w'amavuko

Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira ku munsi we w'amavuko 

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC

Umukino wa mbere kuri Mugiraneza Jean Baptiste muri uyu mwaka akinira ku zuba rya Kicukiro

Umukino wa mbere kuri Mugiraneza Jean Baptiste muri uyu mwaka 2017-2018 akinira ku zuba rya Kicukiro

Buregeya Prince Aldo (18) afunga ubwugarizi bwa APR FC

Buregeya Prince Aldo (18) afunga ubwugarizi bwa APR FC anabuza inzira Songa Isaie (9) 

Songa Isaie ku mupira imbeere ya Buregeya Prince

Songa Isaie ku mupira imbere ya Buregeya Prince  

Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira ashaka inzira kwa Buteera Andrew

Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira ashaka inzira kwa Buteera Andrew

Abasimbura ba Police FC ku  ntebe yabugenewe

Abasimbura ba Police FC ku ntebe yabugenewe nubwo bari batanu gusa aho kuba barindwi

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

11 ba Police FC  babanje mu kibuga

11 ba Police FC babanje mu kibuga 

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade ya Kicukiro

Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade ya Kicukiro

Ndayishimiye Celestin

Ndayishimiye Celestin yakinnye ahambiriye umutwe

Ndayishimiye Celestin yakinnye ahambiriye umutwe

Buteera Andrew (20)ku mupira hagati mu kibuga

Buteera Andrew (20) ku mupira hagati mu kibuga akurikiwe na Ndayishimiye Celestin 

Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC  afata umupira

Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC afata umupira 

Amaze kuwugeza hasi

Amaze kuwugeza hasi

Ndayishimiye Antoine Dominique  (14) na Ombolenga Fitina (25)

Ndayishimiye Antoine Dominique (14) na Ombolenga Fitina (25)

Muzerwa Amin (17) ashaa uko yabona umupira kwa Ombolenga Fitina (25)

Muzerwa Amin (17) ashaka uko yabona umupira kwa Ombolenga Fitina (25)

Ndayishimiye Antoine Dominique yujuje imyaka 24 y'amavuko kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nyakanga 2018

Ndayishimiye Antoine Dominique yujuje imyaka 24 y'amavuko kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nyakanga 2018

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC aganiriza Nzabanita David mbere yo kumushyira mu kibuga

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC aganiriza Nzabanita David mbere yo kumushyira mu kibuga

Usabimana Olivier yishyushya mbere yo kujya mu kibuga ku munota wa 67'

Usabimana Olivier yishyushya mbere yo kujya mu kibuga ku munota wa 67'

Ombolenga Fitina ku mupira nyuma yo kuba yagiye asatira Police FC rimwe na rimwe bagasanga yaraririye

Ombolenga Fitina ku mupira nyuma yo kuba yagiye asatira Police FC rimwe na rimwe bagasanga yaraririye 

Buregeya Prince Aldo (18) yari afitanye akazi na Songa Isaie (9)

Buregeya Prince Aldo (18) yari afitanye akazi na Songa Isaie (9)

Muzerwa Amin yasimbuwe na Nzabamita David

Muzerwa Amin yasimbuwe na Nzabanita David ku munota wa 39'

Hakizimana Muhadjili yari gusimburwa kun munota wa 90+2' barabihindura havamo Buteera Andrew

Hakizimana Muhadjili yari gusimburwa ku munota wa 90+2' barabihindura havamo Buteera Andrew hinjira Itangishaka Blaise 

Hakizimana Muhadjili (10) imbere ya Ngendahimana Eric (24) kaoiteni wa Police FC

Hakizimana Muhadjili (10) imbere ya Ngendahimana Eric (24) kapiteni wa Police FC

Ljubomir Petrovic umutoza mukuru wa APR FC

Ljubomir Petrovic umutoza mukuru wa APR FC areba umukino neza yitonze

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC acenga Nzabanita David wa Police FC

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC acenga Nzabanita David wa Police FC

Abafana ba Police FC

Abafana ba Police FC

Byiringiro Lague ashaka yishyushya mbere yo gusimbura Nkezingabo Fiston ku munota wa 69'

Byiringiro Lague ashaka yishyushya mbere yo gusimbura Nkezingabo Fiston ku munota wa 69'

Nshuti Dominique Savio yishyushya mbere yo gusimbura Iranzi Jean Claude ku munota wa 85'

Nshuti Dominique Savio yishyushya mbere yo gusimbura Iranzi Jean Claude ku munota wa 85'

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Nyuma y'umukino Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC

Nyuma y'umukino Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC yicaranye umubabaro

Abakinnyi ba Police FC  basohoka mu kibuga

Abakinnyi ba Police FC  basohoka mu kibuga

Dore uko imikino ibanza ya 1/4 yarangiye:

-Police FC 0-0 APR FC

-Sunrise FC 2-0 Bugesera FC (Moussa Ally Sova & Baboua Samson)

-Mukura VS 1-0 Amagaju FC (Gael Duhayindavyi)

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND