Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abali n’abategarugoli mu mupira w’amaguru yatsinze Tanzania igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa mbere w’irushanwa mpuzamahanga riri kubera mu Rwanda kuva kuri uyu wa Kane tariki 19 Nyakanga 2018.
Igitego cy’u Rwanda cyatsinzwe na Kalimba Alice ku munota wa 34’ nyuma yo kuba yari yinjiye asimbuye Uwimbabazi Immaculee ku munota wa 25’ w’umukino nyuma yo kuba Kayiranga Baptiste yari amaze kubona ko Uwimbabazi atari kubasha gufunga hagati ngo abuze abakobwa ba Tanzania guhana hana umupira uko babishaka.
Umukino ugitangira byabonekaga ko u Rwanda rwatanzwe kwinjira neza mu buryo umukino wari uhagaze ariko ahanini ukabona Tanzania barahana hana umupira banyuze hagati mu kibuga. Kayiranga Baptiste wari ufite Mukeshimana Jeannette hagati afatanya na Uwimababazi Immaulee ari nako Nibagwire Sifa Gloria abakina imbere, yaje kubona ko ikibazo gikomeye kiri kwa Immaculee ahita amukuramo ku munota wa 25’ hinjira Kalimba Alice.
Abakinnyi b'u Rwanda bishimira intsinzi
Kalimba Alice yafashije u Rwanda kwikiza Tanzania yatwaye iki gikombe mu 2016
Abatoza b'u Rwanda bishimira igitego
Bitewe nuko Kalimba Alice ari muremure akaba anafite ubushobozi bwo kuba yacenga, kugumana umupira no gutera mu izamu yaba akoresheje ikirenge cyangwa umutwe, Kayiranga yahise amushyira inyuma y’abataha izamu bituma Nibagwire Sifa agaruka inyuma gufatanya na Mukeshimana Jeannette hagati mu kibuga bakingira abugarira.
Aha ni bwo u Rwanda rwatangiye gukina umupira ujya imbere bityo ku munota wa 34’ haboneka coup franc yatewe na Dudja Umwariwase igana mu izamu rya Fatuma Omar ahita awugarura usanga Uwamahoro Beatrice awureba awuzamuza ikirenge usanga Kalimba ahagaze neza aboneza mu izamu.
Mukantaganira Joselyne myugariro w'iburyo yari afite akazi gakomeye ko guhagarika Daniel Donisia
Mu gukora impinduka, Kayiranga Baptiste uvuga ko ikipe ya Tanzania yari azi bamwe mu bakinnyi bagenderaho, yatangiye akuramo Uwimbabazi Immaculee ashyiramo Kalimba Alice, Umwariwase Dudja wari wananiwe yaje gusimburwa na Mutuyemungu Bertine ku munota wa 84’ mu gihe Nibagwire Libelle yagiyemo asimbuye Uwamahoro Beatrice ku munota wa 90+1’.
Ku ruhande rwa Tanzania ubona bakina umupira wiganjemo tekinike, Maimuna Hamisiwakinaga iburyo asatira yagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Asha Hamza ku munota wa 71’, Fatuma Moustapha yasimbuwe na Situmai Abdallah ku munota wa 57’. Muri uyu mukino, Umulisa Edith myugariro w’Amavubi na Wema Richard wa Tanzania buri umwe yahawe ikarita y’umuhondo.
Imikino izakomeza kuwa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2018, ubwo Ethiopia izakira Uganda (Stade de Kigali, 14h00’) mbere yuko Kenya icakirana na Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’). U Rwanda ruzagaruka mu kibuga Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018 saa kumi n'iminota 15 (15h15') rwakira Ethopia (Stade de Kigali, 16h15’).
Nyiransanzabera Miliam myugariro w'ibumoso yari ahagaze neza muri uyu mukino
Amavubi yabanje gutinda kwibona mu mukino ariko bagenda bazamuka buhoro buhoro
Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w'Amavubi y'abakobwa atanga amabwiriza
Mukamana Clementine (5) umunyarwakazi ukina muri Tanzania yari yahuye n'abakinnyi asanzwe azi
Kalimba Alice ubwo yari agiye kwishyushya ngo atabare kuko hagati hari hajemo ikibazo
Yaje kujya mu kibuga ku munota wa 25 ahita ajya imbere ya Mukeshimana Jeannette na Sifa Gloria Nibagwire wahise agaruka inyuma hagati
Coup franc ya Tanzania iterwa na Donisia Daniel (6)
Nyirabashyitsi Judith Ingabire umunyezamu w'Amavubi yari ahagaze neza
Abafana b'Amavubi
Lidya Tafesse umunya-Ethiopia-Kazi wasifuye umukino
Imikino iri guca kuri Azam TV Rwanda
Kalimba Alice yinjiye mu kibuga umukino w'u Rwanda uba mwiza
Mukeshimana Jeannette (7) abuza inzira Happyness Herzon mbere y'uko batera koruneri ya Tanzania
Nibagwire Libelle yinjiye asimbuye Uwamahoro Beatrice
11 b'u Rwanda babanje mu kibuga
Uburyo bwo guhagarara mu kibuga Kayiranga yari yababwiye
11 ba Tanzania babanje mu kibuga
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rwanda XI: Nyirabashyitsi Ingabire Judith (GK,18), Nibagwire Sifa Gloria (C,17), Mukantaganira Joselyne 12, Nyiransanzabera Miliam 20, Mukamana Clementine 5, Umulisa Edith 4, Uwimbabazi Immaculee 13, Umwariwase Dudja 3, Ibangarye Anne Marie 11, Mukeshimana Jeannette 7 na Beatrice Uwamahoro 8.
Tanzania XI: Fatuma Omar (GK, 1), Asha Rachid (C,14), Wema Richard 3, Maimuna Hamisi 13,Enekia Kasonga 17, Fatuma Issa 5, Happyness Herzon 19, Mwanahamisi Omary 7, Donisia Daniel 6, Fatuma Moustapha 9, na Amina Ally 4.
Mbarushimana Shaban umutoza wungriije aganiriza abakinnyi
Amakipe asohoka mu rwambariro
Abakinnyi b'u Rwanda mu mwambaro mushya
Abasifuzi b'umukino
Indirimbo yubahiriza igihugu cya Tanzania
Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda
Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na Siporo yaje kureba uyu mukino ku kibuga cya Stade ya Kigali anasuhuza abakinnyi b'amakipe yombi banafata ifoto y'urwibutso
Abakapiteni batombola ibibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Isengesho ry'Amavubi
Fatuma Issa myugariro ukomeye cyane wa Tanzania
U Rwanda rwaranzwe no kurarira
Nyiransanzabera Miliam myugariro w'ibumoso unazi kurengura umupira akawugeza kure
Enekia Kasonga (17) myugariro wa Tanzania yahambiriye Ibangarye Anne Marie rutahizamu w'Amavubi
Dore gahunda y’imikino:
Kuwa Kane tariki 19 Nyakanga 2018
-Kenya 0-1 Uganda (Mtuuzo Lilian 7')
-Rwanda 1-0 Tanzania (Kalimba Alice 34')
Kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018
-Ethiopia vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)
-Kenya vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018
-Uganda vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)
-Rwanda vs Ethiopia (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018
-Kenya vs Ethiopia (Stade de Kigali, 14h00’)
-Uganda vs Rwanda (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018
-Ethiopia vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)
-Rwanda vs Kenya (Stade de Kigali, 16h15’)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO