Ikipe y’igihugu ya Uganda yatangiye irushanwa rya CECAFA y’abali n’abategarugoli itsinda Kenya igitego 1-0 mu mukino wabanjirije indi kuri uyu wa Kane tariki 19 Nyakanga 2018.
Igitego cyatandukanyije aya makipe cyatsinzwe na Mtuuzo Lilian rutahizamu wa Uganda ku munota wa karindwi (7’) w’umukino nyuma yaho abugarira ba Kenya bananiwe kugenzura umupira wari uvuye muri koruneri.
Mtuuzo Lilian (17) amaze kureba mu izamu
Abakinnyi ba Uganda bishimira igitego cyatsinzwe na Mtuuzo Lilian ku munota wa 7'
Amakipe yombi yakinnye umukino ahanini ushingiye hagati mu kibuga ariko ukabona Kenya ni yo ibimenyereye mu gihe Uganda wabonaga ifite ubwugarizi bukomeye ku buryo byari kugora Kenya kuba barema uburyo bw’igitego.
Mtuuzo Lilan agenzura umupira ashaka inzira
Uganda imaze kubona igitego yakomeje gusatira
David Ouma umutoza mukuru wa Kenya yaje kubona ko bitaza gushoboka ahita akora impinduka akuramo Asol Wendy Ann Anchieng ashyiramo Makokha ku munota wa 73’ kugira ngo akomeze ubwugarizi yirinda ko yaza kwinjizwa igitego mu minota ya nyuma. Akida Asse Mbuyu waje mu kibuga agakora akazi kari gutuma banishyura igitego yari yasimbuye Obunyu Tereza Engesha wakinaga mu ruhande rw’iburyo ugana imbere.
Muri uku gusimbuza ni naho Onyango Mercy Achieng yasimburiwe na Emedot Martha ku munota wa 57’. Ku ruhande rwa Uganda yatahanye amanota atatu (3) y’umunsi, Babirye Winnie yasimbuye Alupo Norah ku munota wa 50’ mu gihe Nabisaalu Bridget yasimbuye Mtuuzo Lilian watsinze igitego.
Elizabeth Ambongo (19) myugariro wa Kenya atera umupira
Akiror Tracy Jones kapiteni wa Uganda azamukana umupira hafi ye hari Emedot Martha Amunyorelete (17) wa Kenya
Nixon Dorcas Sikobe (5) myugariro wa Kenya ahanganye na Mtuuzo Lilian(17) wa Uganda wanatsinze igitego
11 ba Uganda babanje mu kibuga
11 ba Kenya babanje mu kibuga
Amakipe asohoka mu rwambariro
Amakipe yombi yiyereka abafana
Abasifuzi b'umukino
Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Kenya
Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Uganda
Intebe y'abatoza ba Kenya
Abakapiteni batombola ibibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Abasimbura ba Uganda
Abasimbura ba Kenya basenga
Asol Wendy Ann Anchieng (15) wa Kenya ku mupira imbere ya Namudu Viola (6) myugariro wa Uganda
Mtuuzo Lilan yaje gusimburwa na Nabisaalu Bridget
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO