Mu gitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 18 Nyakanga 2018 ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli yasoje gahunda y’imyitozo ya mbere y’irushanwa rigomba gutangira kuri uyu wa Kane tariki 19 Nyakanga 2018 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w’iyi kipe yatangaje abakinnyi 20 azaba yitabaza muri iri rushanwa ryaherukaga mu 2016 i Jinja muri Uganda. Tanzania ni yo ifite iki gikombe.
Mu bakinnyi 23 Kayiranga Baptiste yari afite mu mwiherero, yabaye asezereyemo batatu (3) barimo; Umubyeyi Zakia usanzwe ari umunyezamu wa mbere wa Scandinavia WFC, Murorunkwere Claudine ukina inyuma ahagana ibumoso muri Rambura WFC na Kankindi Fatuma usanzwe ari rutahizamu wa Scandinavia WF y’i Rubavu.
Umubyeyi Zakia umunyezamu wa Scandinavia WFC yasezerewe
Kankindi Fatuma rutahizamu wa Scandinavia WFC nawe yasezerewe
Murorunkwere Claudine wa Rambura WFC ntabwo yabashije kwemeza abatoza
Murorunkwere Claudine (Ibumoso) wa Rambura WFC na Kankindi Fatuma (Iburyo) wa Scandinavia WFC
Imyitozo kuri sitade ya Kigali
Mu bakinnyi 20 Kayiranga Baptiste azaba yifashisha ashaka igikombe cyangwa umwanya wa kabiri mu irushanwa, afitemo abanyezamu babiri (2) bose ba AS Kigali WFC, abakinnyi barindwi (7) bugarira, abakinnyi batandatu (6) bakina hagati ndetse n’abakinnyi batanu (5) bakina bashaka ibitego.
Abakinnyi 20 b’u Rwanda bazakina CECAFA Women 2018:
Abanyezamu (2): Nyirabashyitsi Judith (AS Kigali WFC ) na Uwizeyimana Helene (AS Kigali WFC)
Abugarira (7): Mukantaganira Joselyne (AS Kigali WFc), Nyiransanzabera Miliam (Kamonyi WFC), Umulisa Edith (Scandinavia Wfc), Maniraguha Louise (AS Kigali Wfc), Umwizera Angelique (AS Kigali Wfc), Mukamana Clementine (Kigomo Sisters Wfc, Tanzania) na Mutuyimana Albertine (Kamonyi Wfc)
Abakina hagati (6): Uwimbabazi Immaculee (Kamonyi Wfc), Nibagwire Sifa Gloria (Scandinavia Wfc), Kalimba Alice (AS Kigali Wfc), Mukeshimana Jeanette (AS Kigali Wfc), Nyiramwiza Martha (AS Kigali Wfc) na Uwamahoro Marie Claire (AS Kigali Wfc).
Abataha izamu (5): Ibangarye Anne Marie (Scandinavia Wfc), Umwariwase Dudja (AS Kigali Wfc), Nibagwire Libery (AS Kigali Wfc), Uwamahoro Beatrice (Kamonyi Wfc) na Ufitinema Clotilde (ES Mutunda WFC)
Mukantaganira Joselyne myugariro w'iburyo uzanaba ari amahitamo ya mbere kuri Kayiranga Baptiste
Uwamahoro Marie Claire usanzwe akina inyuma y'abasatira azaba anakoreshwa mu mpande z'ikibuga
Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w'Amavubi y'abakobwa
Igitondo cy'uyu wa Gatatu yari imyitozo ya nyuma ku Rwanda
Kayiranga avuga ko gahunda ari igikombe cyangwa umwanya wa kabiri
Mukeshimana Jeannette usanzwe akina hagati muri AS Kigali WFC
Nyiransanzabera Miliam wa Kamonyi WFC niwe uzaba ari amahitamo ya mbere inyuma ahagana ibumoso
Dore gahunda y’imikino:
Kuwa Kane tariki 19 Nyakanga 2018
-Kenya vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)
-Rwanda vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018
-Ethiopia vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)
-Kenya vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018
-Uganda vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)
-Rwanda vs Ethiopia (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018
-Kenya vs Ethiopia (Stade de Kigali, 14h00’)
-Uganda vs Rwanda (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018
-Ethiopia vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)
-Rwanda vs Kenya (Stade de Kigali, 16h15’)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO