Mu gitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 18 Nyakanga 2018 guhera saa moya z’igitondo (07h00’) ni bwo itsinda ry’abasifuzi b’abali n’abategarugoli bazasifura imikino ya CECAFA y’ibihugu mu cyiciro cy’abakobwa, bakoze imyitozo y’ingufu mu kwitegura akazi bagomba gutangira kuri uyu wa Kane tariki 19 Nyakanga 2018.
Abasifuzi 13 nibo bakoze iyi myitozo yari iyobowe na Hakizimana Corneille umukozi wa CAF usanzwe ari n’umutoza wongera ingufu z’abakinnyi ba Rayon Sports guhera saa moya z’igitondo (07h00’) kugeza saa tatu (09h00’).
Imikino ya CECAFA igomba kubera mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kane tariki 19 Nyakanga 2018, izatangizwa n’umukino uzahuza Kenya na Uganda saa munani (14h00’) kuri sitade ya Kigali izakira irushanwa ryose. Umukino ukurikira, u Rwanda ruzakira Tanzania saa kumi n’iminota 15 (16h15’).
Abasifuzi bitegura nyuma yo kugera kuri sitade Amahoro mu gitondo cy'uyu wa Gatatu
Babanza kwishyushya bisanzwe
Hakizimana Cornelle umwe mu bari bayoboye iri geragezwa
Hakizimana Cornelle asanzwe ari umutoza wongera ingufu z'abakinnyi ba Rayon Sports
Bimwe mu bikoresho byitabajwe muri iri geragezwa
Ntagungira Celestin ari mu kanama gategura amahugurwa y'abasifuzi bo muri Afurika azaba ari umwe mu bashinzwe abasifuzi muri iri rushanwa
Mukansanga Swalha umunyarwandakazi uzasifura hagati
Bamwe mu basifuzi bazasifura CECAFA:
1.LIDYA TAFESSE ABEBE (REFEREE)
2.WOGAYEHU ZEWDU BIZUAYEHU (ASSISTANT)
3WANJALA CAROLYNE (REFEREE)
4.MARGARET OMONDI (PHYSICAL INSTRUCTOR)
5.HELLEN JOSEPH MDUMA(ASISSTANT REFEREE)
6.JONESIA RUKYAA KABAKAMA ( REFEREE)
7. MUKANSANGA SALMA ( REFEREE)
8.MARY NJOROGE(ASSISTANT REFEREE)
9. NANTABO LYDIA WANYAMA (ASSISTANT REFEREE)
10.MURANGWA Usenga Sandrine (ASSISTANT REFEREE)
11.NABADDA SHAMIRAH(CENTRAL REFEREE)
Abasifuzi bipima mu bijyanye n'umuvuduko
Dore gahunda y’imikino:
Kuwa Kane tariki 19 Nyakanga 2018
-Kenya vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)
-Rwanda vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018
-Ethiopia vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)
-Kenya vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018
-Uganda vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)
-Rwanda vs Ethiopia (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018
-Kenya vs Ethiopia (Stade de Kigali, 14h00’)
-Uganda vs Rwanda (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018
-Ethiopia vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)
-Rwanda vs Kenya (Stade de Kigali, 16h15’)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO