RFL
Kigali

She-Amavubi: Imyitozo irinikije ari nako na CECAFA yegereje-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/07/2018 16:11
3

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu cyiciro cy’abakobwa (She-Amavubi) ikomeje imyiteguro y’imikino ya CECAFA y’ibihugu igomba kubera mu Rwanda kuva kuwa 19-27 Nyakanga 2018 kuri sitade ya Kigali.

Itsinda ry’abatoza b’iyi kipe riyobowe na Kayiranga Baptiste umutoza mukuru, bamaze iminsi bakoresha imyitozo itandukanye mu rwego rwo gutyaza no gutoranya abakinnyi bazaba bifashishwa muri iri rushanwa mpuzamahanga.

Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagore yahamagaye abakinnyi 23 azaba yitabaza mu mukino ya CECAFA igomba kubera mu Rwanda kuva kuwa 19 Nyakanga 2018 aho u Rwanda ruzatangira rucakirana na Tanzania kuri uwo munsi saa kumi na 15 (16h15’).

Imyitozo irangiye

Imyitozo itangira biruka nk'ibisanzwe

Imyitozo itangira biruka nk'ibisanzwe

Kuri ubu ikipe y’u Rwanda irakora imyitozo idafite Mukeshimana Dorothea rutahizamu wa AS Kigali wagize ikibazo cy’imvune mu minsi ya mbere y’imyitozo.

Umukino wa kabiri u Rwanda ruzakina na Ethiopia ku wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga 2018, tariki ya 25 Nyakanga 2018  bahure na Uganda mu gihe ruzasoreza ku gihugu cya Kenya tariki ya 27 Nyakanga 2018 hanarebwa niba bakomeza mu cyiciro gikurikira.

Aba bakobwa bahamagawe bagomba kujya bakora imyitozo bacumbika kuri Golden Tulip Hotel (Nyamata) kuva ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018 ubwo batangiraga kuhaba kuzageza irushanwa risojwe.

Muri 2016 ubwo iri rushanwa ryaberaga i Kampala muri Uganda, u Rwanda rwatozwaga na Nyinawumuntu Grace baza kuviramo mu matsinda bananiwe kwivana imbere y’amakipe arimo Tanzania na Ethiopia. Icyo gihe, Tanzania yatwaye igikombe itsinze Kenya ku mukino wa nyuma.

Iyi CECAFA izajya ikinirwa kuri sitade ya Kigali izaba irimo; Kenya, Uganda, Tanzania, Zanzibar, Burundi, Ethiopia na Djibouti, Erythrea, Sudan na South Sudan. 

Kayiranga Baptiste aha amabwiriza abakinnyi

Kayiranga Baptiste yarebye uyu mukino

Kayiranga Baptiste aha amabwiriza abakinnyi

Ni imyitozo itangira bakora ibisaba ingufu

Imyitozo irangiye

Women Amavubi

imyitozo.

imyitozo.

Ni imyitozo itangira bakora ibisaba ingufu

Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC

Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC  

Murorunkwere Claudine wa Rambura WFC

Murorunkwere Claudine wa Rambura WFC

Nyiransanzabera Miliam myugariro w'ibumoso wahamagawe avuye muri Kamonyi WFC

Nyiransanzabera Miliam myugariro w'ibumoso wahamagawe avuye muri Kamonyi WFC

Nyiransanzabera Miliam myugariro w'ibumoso wahamagawe avuye muri Kamonyi WFC 

Abaganga b'ikipe bigana ibyo abakinnyi bari gukora

Abaganga b'ikipe bigana ibyo abakinnyi bari gukora

Abaganga b'ikipe bigana ibyo abakinnyi bari gukora

Umwariwase Dudja ashaka aho yanyuza umupira

Umwariwase Dudja ashaka aho yanyuza umupira

Kayitesi Alodie bita Fekenya ku mupira mu gihe cyo kwishyushya ntabwo yahamagawe ku rutonde ruheruka ariko aracyakora ngo barebe icyo ashoboye

Kayitesi Alodie bita Fekenya ku mupira mu gihe cyo kwishyushya

Kayitesi Alodie bita Fekenya ku mupira mu gihe cyo kwishyushya ntabwo yahamagawe ku rutonde ruheruka ariko aracyakora ngo barebe icyo ashoboye

Mukeshimana Dorothe rutahizamu wa AS Kigali WFC afite ikibazo cy'imvune

Mukeshimana Dorothe rutahizamu wa AS Kigali WFC afite ikibazo cy'imvune

U Rwanda ruri kwitegura ibihugu birimo Tanzania na Uganda

U Rwanda ruri kwitegura ibihugu birimo Tanzania na Uganda 

Umunyana Seraphine umutoza ushinzwe ingufu z'abakinnyi

Umunyana Seraphine umutoza ushinzwe ingufu z'abakinnyi 

Umwariwase Dudja asimbuka agana imbere

Umwariwase Dudja asimbuka agana imbere

Umwariwase Dudja uzaba shaka ibitego

Umwariwase Dudja uzaba ashaka ibitego

Nibagwire Libelle yiruka

Nibagwire Libelle yiruka 

Kanyamihigo Callixte rutahizamu wa AS Kigali ntabwo azakina CECAFA

Kanyamihigo Callixte rutahizamu wa AS Kigali ntabwo azakina CECAFA

Mukantaganira  Joselyne myugariro w'iburyo

Mukantaganira  Joselyne myugariro w'iburyo

Maniraguha Louise myugariro w'inyuma muri AS Kigali WFC

Maniraguha Louise myugariro w'inyuma muri AS Kigali WFC

Uwamahoro Marie Claire bita Mataye nawe bisa naho akigeragezwa

Uwamahoro Marie Claire bita Mataye nawe bisa naho akigeragezwa

Nibagwire Sifa Gloria ukina hagati muri Scandinavia WFC

Nibagwire Sifa Gloria ukina hagati muri Scandinavia WFC

Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC

Kalimba Alice (20) kapiteni wa AS Kigali WFC umwe mu bazaba bagenderwaho hagati mu kibuga 

Mukeshimana  Jeannette

Mukeshimana  Jeannette

Mukeshimana  Jeannette  ukina hagati muri AS Kigali WFC

Mukeshimana  Jeannette  ukina hagati muri AS Kigali WFC

Uwimbabazi Immaculee wa Kamonyi WFC

Uwimbabazi Immaculee (6) wa Kamonyi WFC

Nyiramwiza Martha (AS Kigali WFC) akina hagati mu kibuga

Nyiramwiza Martha (AS Kigali WFC) akina hagati mu kibuga

Nyiramwiza Martha (AS Kigali WFC) akina hagati mu kibuga

Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC

Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC 

Nibagwire Libery  (Ibomoso) na Nyiransanzabera Miliam (Iburyo)

Nibagwire Libery  (Ibomoso) na Nyiransanzabera Miliam (Iburyo)

Kalimba Alice agenzura umupira hagati mu kibuga

Kalimba Alice agenzura umupira hagati mu kibuga 

Imyitozo yo kubura amaso bagatanga imipira imbere bashaka ibitego

Imyitozo yo kubura amaso bagatanga imipira imbere bashaka ibitego

Bakina hagati yabo

Bakina hagati yabo

Bakina hagati yabo

Bakina hagati yabo

Mbarushimana Shaban umutoza mukuru wa AS Kigali WFC niwe wungirije Kayiranga Baptiste

Mbarushimana Shaban umutoza mukuru wa AS Kigali WFC niwe wungirije Kayiranga Baptiste 

Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC atera imipira iteretse igana mu izamu

Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC atera imipira iteretse igana mu izamu

Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC atera imipira iteretse igana mu izamu 

Abanyezamu bagororana

Abanyezamu bagororana 

Uwizeyimana Helene umunyezamu wa kabiri muri AS Kigali WFC muri uyu mwiherero ari kwemeza abatoza

Uwizeyimana Helene umunyezamu wa kabiri muri AS Kigali WFC muri uyu mwiherero ari kwemeza abatoza 

Nyirabashyitsi Judith Ingabire  umunyezamu wa mbere muri AS Kigali WFC

Nyirabashyitsi Judith Ingabire  umunyezamu wa mbere muri AS Kigali WFC

Imyitozo yo gutanga umupira ahantu nyaho

 imyitozo.

Imyitozo yo gutanga umupira ahantu nyaho 

Mukantaganira  Joselyne myugariro w'iburyo arwana n'abashaka kumwaka umupira

Mukantaganira  Joselyne myugariro w'iburyo

Mukantaganira  Joselyne myugariro w'iburyo arwana n'abashaka kumwaka umupira

Abakinnyi 23 bahamagawe:

Abanyezamu (3): Nyirabashyitsi Judith (AS Kigali WFC), Umubyeyi Zakia (Scandinavia Wfc)  na Uwizeyimana Helene (AS Kigali WFC)

Abugarira (8): Mukantaganira Joselyne (AS Kigali WFc), Murorunkwere Claudine (Rambura WFc), Nyiransanzabera Miliam (Kamonyi WFC),  Umulisa Edith (Scandinavia Wfc), Maniraguha Louise (AS Kigali Wfc), Umwizera Angelique (AS Kigali Wfc), Mukamana Clementine (Kigomo Sisters Wfc, Tanzania) na Mutuyimana Albertine (Kamonyi Wfc)

Abakina hagati (6): Uwimbabazi Immaculee (Kamonyi Wfc), Nibagwire Sifa Gloria (Scandinavia Wfc), Kalimba Alice (AS Kigali Wfc), Mukeshimana Jeanette (AS Kigali Wfc), Nyiramwiza Martha (AS Kigali Wfc) naUwamahoro Marie Claire (AS Kigali Wfc).

Abataha izamu (6): Ibangarye Anne Marie (Scandinavia Wfc), Umwariwase Dudja (AS Kigali Wfc), Nibagwire Libery (AS Kigali Wfc), Uwamahoro Beatrice (Kamonyi Wfc), Ufitinema Clotilde (ES Mutunda WFC) na  Kankindi Fatuma (Scandinavia Wfc)

Nibagwire Libelle yiruka ku mupira

Nibagwire Libelle yiruka ku mupira

Dore gahunda y’imikino iri hafi aha:

Kuwa Kane tariki 19 Nyakanga 2018

-Kenya vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)

-Rwanda vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018

-Ethiopia vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)

-Kenya vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018

-Uganda vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)

-Rwanda vs Ethiopia (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018

-Kenya vs Ethiopia (Stade de Kigali, 14h00’)

-Uganda vs Rwanda (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018

-Ethiopia vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)

-Rwanda vs Kenya (Stade de Kigali, 16h15’)

 PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gud5 years ago
    Ariko nkibi nibiki koko? She-amavubi nibiki? Ubu mwabuze irindi zina mubita koko ku kinyarwanda? She-amavubi kweri? Nkumuntu utanga iki gitekerezo abandi bakacyemera koko? Barihindure kbsa ubu nubukoroni burenze She-amavubi, Bashake irindi zina mu kinyarwanda kbsa.
  • Mc5 years ago
    babite aba @ndabaga se cg tubite kuribona biragoye ariko biyambaje aba sizi rya boneka ariko nanjye si shyigikiye she- amavubi pe gusa ndabona bafite ingufu bakore akazi kose rero
  • Andy Madou5 years ago
    nanjye ubu numiwe pe! ubuse ibi bya she nibiki bavuze amavubi y'abari nabategarugori ntibihagije . cg bashake irindi zina ryiza ry'umwimererere erega dufite amazina meza mu kinyarwanda singombwa cyane gukunda ibyo hanze, ndi umunyarwada nihano twakayiboneye

Inyarwanda BACKGROUND