RFL
Kigali

Roll Ball undi mukino u Rwanda rufitemo amahirwe yo kuzamura izina muri Afurika-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/07/2018 13:31
1


Kugeza magingo aya u Rwanda ruri ku mwanya wa gatanu (5) muri Afurika ku rutonde rw’ibihugu bifite amakipe akomeye mu mukino wa Roll Ball ku rutonde rwakozwe nyuma y’imikino y’igikombe cy’isi cya 2017.



Mu busanzwe, Roll Ball ni umukino ukinwa nka Basketball ariko bagatsinda mu buryo busa n’ubw’umukino wa Handball ariko abakinnyi bakagendera ku nkweto zifite amapine (Skates).

Ni umukino umeze nka Basketball ariko na none usa na Handabll, abakinnyi baba bambaye inkweto z’amapine (Skates). Ni umukino ukinwa n’abakinnyi batandatu buri kipe aho umwe muri bo aba umunyezamu abandi bakajya mu kibuga.

Abakinnyi baba basunika badunda umupira nk’uko bakina Basketball, bahanahana umupira wa Basketball, bacenga bagana ku izamu aho bashota bakoresheje intoki.

Abakinnyi bihyushya

Rollball

Rollball

Abakinnyi bihyushya mbere yo gutangira umukino

Umupira ugannye mu izamu ubarwa nk’igitego kimwe cyemezwa n’abasifuzi babiri baba basifura umukino. Umupira ushobora gufatwa n’ukuboko kumwe cyangwa abiri byaba mu gutanga umupira cyangwa gutera mu izamu. Ikibuga kiba ari kimwe n’icya Handball.

Mu guhana amakosa, umukinnyi atsinze igitego yarenze urubuga rw’amahina ntabwo biba byemewe nk’uko bigenda muri Handball. Ikosa ryo kubangamira mugenzi wawe ushobora guhabwa ikarita y’umuhondo n’umutuku. Uyu mukino wazanwe na Mr. Raju Dabhade Umuhinde uvuka mu Buhinde mu mujyi wa Pune.

Kuri ubu rero mu Rwanda kuva batangira gukina uyu mukino muri 2009 basa naho bishimisha ariko bakaza gukomeza gushyiramo imbaraga nyuma ya 2012 mbere yuko bakina irushanwa ry’Akarere ka Gatanu mu 2016 bakarangiza ku mwanya wa kabiri mu irushanwa ryari ryabereye muri Uganda. Abakobwa baje ku mwanya wa Gatanu mu bihugu 28 byari byitabiriye irushanwa muri rusange.

u Rwanda ruteruye igikombe cy'umwaka wa kabiri

U Rwanda ruteruye igikombe cy'umwanya wa kabiri muri Uganda 

Muri 2011 ni bwo u Rwanda rwari rwakinnye igikombe cy'isi cyari cyatangiye tariki 22 Mata 2011 i Kasarani muri Kenya, baje kurangiza ku mwanya wa kabiri muri Afurika, umwanya bagumyeho kugeza muri 2017 hakinwa igikombe cy'isi. Gusa bitewe nuko RRBSF yari itarabona ubuzima gatozi, icyo gihe bitabiriye nk'abantu bigenga nta mbaraga za Minisiteri n'imwe bitabaje.

Muri 2017 ikipe y’u Rwanda yakabaye yarakinnye igikombe cy’isi ariko biza kwanga bitewe nuko nta buzima gatozi bari babona bityo Minisiteri y’umuco na Siporo mu Rwanda (MINISPOC) ibabwira ko bidashoboka nk’uko Clessa Jean Marc Sady Perezida w'ishyirahamwe ry’umukino wa Roll Ball mu Rwanda (RRBF) yabisobanuriye INYARWANDA. Yagize ati:

Muri 2017 twari dufite itike yo kwitabira igikombe cy'isi cyari kubera muri Bangladesh ariko ntitwakitabira kubera ko MINISPOC yagaragaje ko twari tutarabona ibyangombwa byemewe n'amategeko nk’ishyirahamwe ariko ubu twarabibonye.

Clessa Jean Marc Sady perezida w'ishyirahamwe ry’umukino wa Roll Ball mu Rwanda (RRBF)

Clessa Jean Marc Sady Perezida w'ishyirahamwe ry’umukino wa Roll Ball mu Rwanda (RRBF) asuhuza abakinnyi

Nyuma yo gushyiraho komite nshya y’ishyirahamwe ry’umukino wa Roll Ball na Skate mu Rwanda (RRBSF), kuri ubu bafite amakipe atanu (5) nk’abanyamuryango bemewe ndetse bagomba no kuba batangira shampiyona mu kwezi gutaha kwa Kanama 2018 aho bazaba banatoranya abakinnyi bazakina imikino y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri. Amakipe ahari ubu ni; Akagera Rollball Club, Thousand Hills Club, Gorilla Rollball Club, IPRC South Rollball Club na Musanze Rollball Club. Amakipe yose ni abahungu n'abakobwa.

Ni umukino abakobwa bisangamo

Ni umukino abakobwa bisangamo 

Muri gahunda yo gukomeza guteza imbere uyu mukino, ikipe ya Gorilla RollBall Club ibarizwa mu murenge wa Kimisagara yateguye umukino wa gishuti yatsinzwemo n’Akagera Rollball Club ibitego 4-1, umukino wakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Nyakanga 2018 ku kibuga cya Kimisagara.

Rollball

Gorillla Rollball Club yambara ibara ry'umuhondo

Gorillla Rollball Club yambara ibara ry'umuhondo 

Gorilla Rollball Club yatsinzwe na'Akagera RC ibitego 4-1

Gorilla Rollball Club yatsinzwe n'Akagera RC ibitego 4-1 mu mukino wa gishuti

Akagera Rollball Club yatsinze umukino wayo

Akagera Rollball Club yatsinze umukino wayo ibitego 4-1 

IKirango cy'ishyirahamwe ry'umukino wa Rollball and Skate mu Rwanda

Ikirango cy'ishyirahamwe ry'umukino wa Rollball and Skate mu Rwanda

Mbere yuko umukino utangira

Mbere yuko umukino utangira amakipe yiyereka abafana 

Wari umukino wa gishuti

Wari umukino wa gishuti ariko uteguwe 

Abasifuzi bo ku meza baba bandika amakosa y'abakinnyi

Abasifuzi bo ku meza baba bandika amakosa y'abakinnyi

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Mu kibuga bakina

Mu kibuga bakina

Rollball

Bakina

bakina

Mu kibuga bakina 

abafana ba Rollball

Abafana ba APR FC

Abafana ba Rollball

Umukino urangiye

Umukino urangiye

Umukino urangiye

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gitego 5 years ago
    Uyumukino nimwiza ukwiye gushyigikirwa kuko iyo zaburiyi wateye imbere.





Inyarwanda BACKGROUND