RFL
Kigali

VOLLEYBALL: REG VC yatwaye Rutsindura Memorial Tournament 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/06/2018 19:28
0


Ikipe ya REG VC yatwaye igikombe cy’irushanwa ngaruka mwaka ryo kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umwalimu n’umutoza mu ishuli rya Petit Seminaire Virgo Fidelis de Karubanda, REG VC itsinze APR VC amaseti 3-2 ku mukino wa nyuma wakinwe kuri iki Cyumweru.



Muri uyu mukino, REG VC yatsinze seti ya mbere n’amanota 31-29 inatsinda iya kabiri amanota 25-20 mbere yuko APR VCC igaruka igatsinda seti ya gatatu n’amanota 25-18.

Seti ya kane REG VC yaraje itsinda amanota 25-16 bityo biba ngombwa ko hitabazwa kamarampaka yarangiye REG VC itsinze amanota 15-11 ihita yegukana igikombe bwa mbere itozwa na Pierre Kwizera Marshal wasimbuye Mana Jean Paul.Binaba ku nshuro ya kabiri bikurikiranya kuko banaritwaye mu 2017 batsinze APR VC ku mukino wa nyuma.

REG VC bishimira igikombe batwaye Gisagara VC

REG VC bishimira igikombe batwaye Gisagara VC bayitsinze amaseti 3-2 ku mukino wa nyuma

Nyuma yo gutwara igikombe bwa mbere atoza REG VC, Kwizera Pierre Marshal yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya APR VC byari yaje yakaniye kuko yifuza igikombe ariko ko kuba abakinnyi be bakuze mu mukino wa Volleyball byabafashije.

“APR VC yari iri hejuru cyane kuko uburyo twari dusanzwe dukina nayo yaje ifite icyizere cyo gutwara iyi Memorial Rutsindura ariko nk’ikipe (REG VC) ifitemo abantu bakuru bazi icyo gukora baba bumva ko badashobora kurekura niyo mpamvu imbaraga zagendaga zizamuka aho kumanuka”. Kwizera Pierre Marshal

Peter Kamasa (Iburyo0 yungirije Pierre Kwizera Marshal muri REG VC batwaranye igikombe cya mbere

Peter Kamasa (Iburyo0 yungirije Pierre Kwizera Marshal muri REG VC batwaranye igikombe cya mbere

Dusabimana Vincent bita Gasongo niwe kapiteni wa Gisagara VC

Dusabimana Vincent bita Gasongo niwe kapiteni wa Gisagara VC yakira igihembo cy'umwanya wa kabiri

Umukino wa REG VC na APR VC

Umukino wa nyuma wahuje  REG VC na APR VC..Yves Mutabazi ku mupira    

Muri uyu mukino, Yves Mutabazi kapiteni akaba n’umukinnyi ukomeye wa APR VC yaje kugira ikibazo cy’imvune bikanagira ingaruka ku musaruro mubi batsindwa ku mukino wa nyuma.

Mutabazi Yves (Kuri telefone) umukinnyi wa APR Volleyball Club

Mutabazi Yves yagiriye imvune muri uyu mukino binatuma APR VC itsindwa byoroshye

Mutabazi Yves yagiriye imvune muri uyu mukino binatuma APR VC itsindwa byoroshye

APR VC yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze UTB VC amaseti 3-1 (25-17,18-25,25-17 na 25-21) naho REG VC yo yari yatsinze Gisagara VC amaseti 3-0.

Sammy Mulinge  umutoza muri APR VC ubwo imibare yari itangiye kuba myinshi

Sammy Mulinge  umutoza muri APR VC ubwo imibare yari itangiye kuba myinshi

Mu cyiciro cy’abakobwa, APR WVC yatwaye igikombe itsinze RRA WVC amaseti 3-1 (25-22, 25-17,25-16 na 25-23) ku mukino wa nyuma. APR VC yatwaye iki gikombe icyambuye RRA WVC yagitwaye umwaka wa 2017.

Mu cyiciro cy’amakipe akina shampiyona ya serie B, igikombe cyegukanwe na GSOB yatsinze ST Joseph Kabgayi hitabajwe seti ya Seoul, mu cyiciro cy’abavetera (veterans) ikipe ya Droujba y’i Kigali niyo yegukanye igikombe itsinze Kimisagara.

Mu biga mu cyiciro rusange (Tronc commun), Petit Seminaire Karubanda yatsinze GSOB amaseti 2-0 naho mu cyiciro cy’amashuri abanza, igikombe cyegukanwe na EP Tumba yatsindiye Simbi ku mukino wa nyuma.

Muri beach volleyball, abegukanye igikombe ni umutoza Mana Jean Paul na Mbonyuwontuma Jean Luc wahoze ari umutoza.

APR VC  yatwaye igikombe itsinze Ruhango VC

APR WVC batwaye igikombe batsinze mucyeba RRA VC amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma

APR WVC batwaye igikombe batsinze mucyeba RRA VC amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma

Ikipe ya APR WVC imanika igikombe

Ikipe ya APR WVC imanika igikombe

RRA WVC bahawe igihembo cy'umwanya wa kabiri

RRA WVC bahawe igihembo cy'umwanya wa kabiri

Masumbuko Jean de Dieu umutoza wungirije muri RRA WVC

Masumbuko Jean de Dieu umutoza wungirije muri RRA WVC

Ikipe ya RRA WVC yatsindiwe ku mukino wa nyuma

Ikipe ya RRA WVC yatsindiwe ku mukino wa nyuma 

Irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura

Irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura ugaragara ku myenda aba bana bambaye 

Rutsindura Alphonse wibukwa hakinwa irushanwa rya Volleyball

Rutsindura Alphonse wibukwa hakinwa irushanwa rya Volleyball

Volleyball

Ibigo by'amashuli nabyo byarahatanye

Ibigo by'amashuli nabyo byarahatanye 

abafana ba Volleyball

Abafana ba Volleyball

Karekezi Leandre (Wambaye ishati ya karo-karo) umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB)

Karekezi Leandre (Wambaye ishati ya karo-karo) perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB)

APR VC  yatwaye igikombe itsinze Ruhango VC

APR VC bivanze n'abayobozi mbere y'umukino

APR VC bivanze n'abayobozi mbere y'umukino

Umunota wo kwibuka

Umunota wo kwibuka

Ikipe ya REG VC yatwaye igikombe nyuma gato yo kuba yaratwawe igikombe cya shampiyona

Ikipe ya REG VC yatwaye igikombe nyuma gato yo kuba yaratwawe igikombe cya shampiyona

Paul Bitok (iburyo)umutoza w'ikipe y'igihugu ya Volleyball  umwe mu batekinisiye  batumye irushanwa rigenda neza

Paul Bitok umutoza w'ikipe y'igihugu ya Volleyball  umwe mu batekinisiye  batumye irushanwa rigenda neza

Munyabagisha Valens (Uwa kabiri uva iburyo) perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda

Munyabagisha Valens (Uwa kabiri uva iburyo) perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda

Ibikombe byatanzwe

Ibikombe byatanzwe

Kuva mu mwaka wa 2009 kugeza mu 2014 iri rushanwa ntiryigeze rikinwa bitewe n’ikibazo cyuko hari habuze ubushobozi (amafaranga) aturuka mu baterankunga. Mu 2008 ubwo ryabaga byari ku nshuro yaryo ya 12 rikinwa. Iyi nshuro ryakinwaga ku nshuro ya 15.

PHOTOS: Desanjo IRADUKUNDA (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND