Ikipe ya APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze. Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili na Mudeyi Suleiman nibo barebye mu izamu.
Musanze FC ni bo bafunguye amazamu ku munota wa 41’ ku gitego cyatsinzwe na Mudeyi Suleiman basigaye bita Black Panther, bityo amakipe yombi ajya kuruhuka FC Musanze iri imbere. Hakizimana Muhadjili yaje kwishyura ku munota wa 64’ akoresheje umutwe mbere y'uko Bizimana Djihad ashyiramo ikindi ku munota wa 69’ w’umukino.
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego
Mu gice cya kabiri, APR FC yari igiye kuruhuka isa naho itaratangira kubonana mu kibuga, bagarutse mu kibuga ubona bakosoye ibijyanye no guhanahana bashingiye cyane kuri Bizimana Djihad na Hakizimana Muhadjili. Ibi byaje kubafasha kwishyura no kubona igitego cy’intsinzi.
Muri uyu mukino, Sekamana Maxime yaje kwinjira mu kibuga asimbuye ariko ahabwa ikarita itukura amaze iminota 12’ mu kibuga azira ikosa yakoreye kuri Munyakazi Yussuf Rule wakinaga hagati muri FC Musanze anambaye igitambaro cya kapiteni. Sekamana yinjiye ku munota wa 73’ asohoka ku munota wa 85’. Munyakazi Yussuf Rule yari yahawe ikarita y’umuhondo mu mukino cyo kimwe na Rugwiro Herve wa APR FC.
Sekamana Maxime ahabwa ikarita itukura
Hakizimana Muhadjili watsinze igitego cya mbere yaje gusimburwa na Buregeya Prince Aldo bityo APR FC ihita itangira gukoresha abakinnyi batatu (3) mu mutima w’ubwugarizi kuko yaje asangamo Rugwiro Herve na Nsabimana Aimable. Buteera Andrew yasimbuwe na Iranzi Jean Claude.
Ku ruhande rwa FC Musanze, Mudeyi Suleiman watsinze igitego yasimbuwe na Harerimana Obed naho Kanamugire Moses asimburwa na Peter Otema kuko bashakaga kongera abakinnyi bakina basatira. APR FC irakomeza kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 50 mu mikino 24 mu gihe FC Musanze iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 27.
Mudeyi Suleiman ni we wafunguye amazamu ku munota wa 42'
Abakinnyi ba Musanze FC bishimira igitego ya mbere
Niyonkuru Ramadhan akurikiwe n'abakinnyi ba APR FC
Wai Yeka Tatuwe ateza umutekano mucye mu bwugarizi bwa APR FC
Abafana ba Musanze FC
Mu myanya y'icyubahiro
Abakinnyi ba APR FC babanza gusuhuza abafana mbere y'umukino
Abatoza ba FC Musanze bayobowe na Seninga Innocent (Ubanza ibumoso)
Abatoza ba APR FC
11 ba FC Musanze babanje mu kibuga
11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi babanje mu kibuga:
FC Musanze XI: Ndayisaba Olivier (GK, 22), Habyarimana Eugene 2, Ndahayo Valerie 5, Kanamugire Moses 15, Munyakazi Yussud Rule (9, C), Niyonkuru Ramadhan 8, Barirengako Frank 6, Mudeyi Suleiman 16, Wai Yeka Tatuwe 10 na Kikunda Musombwa Patrick 13.
APR FC XI: Kimenyi Yves (GK, 21), Ombolenga Fitina 25, Emmanuel Imanishimwe 24, Rugwiro Herve (C, 4), Buteera Andrew 20, Nshimiyimana Amran 5, Issa Bigirimana 26, Hakizimana Muhadjili 10, Bizimana Djihad 8 na Byiringiro Lague 14.
Ndayisaba Olivier yinjijwe ibitego bibiri mu mukino
Mudeyi Suleiman acenga areba uko yacika Ombolenga Fitina
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Musanze FC atanga amabwiriza
Abafana ba APR FC batahanye ibyishimo mu mvura yabanje kubasuhuriza hafi y'ibirunga
APR FC iraguma ku mwanya wa mbere n'amanota 50
Ikikubwira ko umukino urangiye kuri sitade Ubworoherane
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO