RFL
Kigali

RUBAVU: Kayiranga Vianney ni we wahize abandi muri shampiyona ya Billards-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/05/2018 15:14
1


Kayiranga Vianney ni we wahize abandi muri shampiyona ya Billards ubwo yatangizwaga muri aka karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba ubwo yatsindaga Nizeyimana Fiston ku mukino wa nyuma wakinwaga ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 19 Gicurasi 2018.



Ni irushanwa rigomba kuzenguruka ibice bitandukanye by’igihugu kuzageza kuwa 9 Kamena 2018 ubwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma uzabera mu mujyi wa Kigali. Kayiranga Vianney usanzwe akorera imirimo y’ubucuruzi mu karere ka Rubavu ni we watwaye igihembo cy’ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100.000 FRW) anabona n’itike ya kimwe cy’umunani cy’irangiza (1/8) ku rwego rw’igihugu. Umukinnyi uzaba uwa mbere ku rwego rw’igihugu azahembwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Kayiranga Vianney (hagati) mu ikipe ya Just Gaming itegura shampiyona ya Billards

Kayiranga Vianney (hagati) mu ikipe ya Just Gaming itegura shampiyona ya Billards

Ubwo iyi shampiyona yatangizwaga mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gicurasi 2018, hitabiriye abakinnyi 32 basanzwe bakinira Billards muri aka gace. Kayiranga Vianney rero yaje kubera ko ayibarusha arabatsinda agera ku mukino wa nyuma.

Nyuma yo gutwara iki gihembo no kubona itike izamuha amahirwe yo guhatana ku rwego rw’igihugu, Kayiranga yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kuba yarakinaga Billards nk’umuntu wishimisha ariko kuri ubu akaba yari ahanganye na bagenzi be basanzwe bakinana akabatsinda.

“Ni ibintu nababwira ko binshimishije muri uyu mwanya. Twakinaga Billards nta ntego yo gutsindira ibihembo nk’ibi, ariko nashima abateguye iki gikorwa kuko bigiye gutuma tuzajya dukina uyu mukino dushyizemo imbaraga kuko tubonye ko tuzajya duhangana”. Kayiranga Vianney

Kayiranga Vianney yasoje avuga ko ikintu cyamufashije ari uko afite ubunararibonye muri uyu mukino bityo ko Nizeyimana Fiston bahuriye ku mukino wa nyuma akiri muto kandi ko yagiye amurusha gutwara umukino bitewe n’imibare irimo.

“Fiston twakinnye ku mukino wa nyuma ni umwana ugereranyije n’imyaka mfite ndetse n’iyo maze nkina Billards, urumva ko rero burya uburambe umuntu aba yaragiye agira bumufasha mu kibuga akaba yatsinda uwo bahanganye naho iyo ukiri muto n’ubwoba buraza”. Kayiranga

Niyonsaba David umuyobozi wa Just Gaming akaba ari nawe wazanye igitekerezo mu Rwanda mu kuba umukino wa Billard wava ku rwego uriho ukajya ku rundi, yabwiye abanyamakuru ko kuri ubu bafite igitekerezo cy'uko uyu mukino watangira kwinjiriza amafaranga abantu bawukina ku rwego rwiza. 

Niyonsaba David ati"Billard wari umukino abantu bakina bishimisha ariko ukaba ufite itandukaniro n’iyindi mikino. Billard ni umukino dukina twabanje kwishyura (Gusheta) nyuma ya mafaranga twashese akaba ariyo uwutsinze atwara. Ubu rero ntabwo bizajya bisaba ko usheta ahubwo uzajya ukina uhembwe kandi neza mu gihe watsinze".

Niyonsaba David wazanye igitekerezo cya shampiyona ya Billard izaba ngaruka mwaka

Niyonsaba David umuyobozi wa Just Gaming akaba ari nawe wazanye igitekerezo mu Rwanda

Bakurikiye amabwiriza mbere y'umukino

Bakurikiye amabwiriza mbere y'umukino

Bakurikiye umukino

Bakurikiye umukino

Kayiranga Vianney niwe uzaba ahatana mu mikino ya 1/8 i Kigali akaba yahawe ibihumbi 100.000 FRW

Kayiranga Vianney ni we uzaba ahatana mu mikino ya 1/8 i Kigali akaba yahawe ibihumbi 100.000 FRW 

Nizeyimana Fiston yatsindiwe ku mukino wa nyuma

Nizeyimana Fiston yatsindiwe ku mukino wa nyuma 

kayuranga

Kayiranga Vianney yari afite abafana

Kayiranga Vianney yari afite abafana 

Kayiranga Vianney (ubanza ibumoso) avuga ko amaze imyaka irenga 20 akina Billards

Kayiranga Vianney (ubanza ibumoso) avuga ko amaze imyaka irenga 20 akina Billards

Mu karere ka Rubavu hari hateraniye abakinnyi 32 baje kugenda bakina icyiciro cyo gukuranwamo. Mu gukuranwamo byasabaga ko umukinnnyi umwe yatsinda mugenzi we imikino ibiri yikurikiranya. Mu gihe byaba bibaye ko buri umwe atsinda umukino umwe (1:1), bahitaga bakina umukino wa kamarampaka bityo uwutsinze agakomeza mu kindi cyiciro.

Kayiranga Vianney yageze ku mukino wa nyuma atsinze Ndizeye Benjamin muri ½ cy’irangiza mu gihe Nizeyimana Fiston yakuyemo Bizimana John muri ½ cy’irangiza. Umunsi wa kabiri w'iri rushanwa uri mu Karere ka Musanze mbere yuko kuwa Kabiri tariki 22 Gicurasi 2018 hazarushanwa abatuye mu Karere ka Rusizi mbere yuko kuwa Gatatu tariki 23 hazaba hatahiwe akarere ka Huye.

AMAFOTO: Shumbusho Joshua






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • delbosque5 years ago
    i musanze bizabera haganahe





Inyarwanda BACKGROUND