RFL
Kigali

GMT 2018: APR BBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Patriots BBC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/05/2018 2:59
0


Ikipe ya APR BBC yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, itsinze Patriots BBC amanota 75-71 muri kimwe cya kabiri cy’irangiza ku mugoroba w’uyu wa Gatanu.



Muri uyu mukino, agace ka mbere katwawe na Patriots BBC iyitsinze amanota 17-14 mbere y'uko banganya amanota 16-16 mu gace ka kabiri. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Patriots BBC iyoboye APR BBC n’amanota 33-30.

Agace ka gatatu ikipe ya APR BBC yabonyemo amanota 21 kuri 17 ya Patriots BBC ari nabwo umukino watangiye gukomerana Patriots BBC. Agace ka gatatu kagitangira ni bwo byakomeje kuba bibi kuri Patriots BBC kuko bakinnye iminota itatu (3’) batarabona inota mu nkangara mu gihe APR BBC yinjije amanota icumi (10) muri icyo gihe.

Nyuma ni bwo ikipe ya Patriots BBC yabaye nk’aho ikangutse ihita igwiza amanota icumi (10) ubwo APR BBC yari ifite 14. Umukino wari usigaje iminota itatu (3’).

Hasigaye umunota umwe n'amasegonda 39 (1'39"), APR BBC yari imaze kugira amanota 67 iyanganya na Patriots BBC yari imaze kugira amanota 67 ibifashijwemo na Hagumintwari Steven. 

Amakipe yakomeje kunganya kugeza ubwo hari hasigaye amasegonda 43", gusa APR BBC yaje kugwiza amanota 71 kuri 69 ya Patriots BBC. Umukino wari usigaje amasegonda 34".

Ubwo hari hasigaye amasegonda 19", APR FC yakomeje kuyobora ifite amanota 74 kuri 70 ya Patriots BBC. Byakomeje gutya barinda basigaza amasegonda umunani (8") ubwo Patriots BBC yahanaga ikosa ikagwiza amanota 71. Nyuma gato ni bwo APR BBC yaje kongeramo inota rimwe ihita isoza umukino itsinze Patriots BBC amanota 75-71.

APR BBC igomba gucakirana na REG BBC ku mukino wa nyuma uzakinwa kuri iki Cyumweru tariki 20 Gicurasi 2018 saa kumi z'umugoroba. REG BBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Espoir BBC amanota 84-62.

Abakinnyi ba APR BBC bajya inama

Abakinnyi ba APR BBC bajya inama 

Muri uyu mukino, Munyaneza Eric bita Bokofi wa APR BBC yahize abandi mu gutsinda abona amanota 30 akurikirwa na Makiadi Ongea Micheal wa Patriots BBC watsinze amanota 17.

Mugabe Arstide kapiteni wa Patriots BBC yatsinze amanota 16 mu minota 31.14 yamaze mu kibuga naho Ishimwe Parfait wa APR BBC atsinda amanota 17 mu minota 31.43 yakinnye.

Mugabe Arstide ku mupira  yugarijwe na Emmanuel Iyakaremye wa APR BBC

Mugabe Arstide ku mupira yugarijwe na Emmanuel Iyakaremye wa APR BBC

Mugabe Arstide ku mupira  arebana na Emmanuel Iyakaremye Zulu wa APR BBC

Mugabe Arstide ku mupira arebana na Emmanuel Iyakaremye Zulu wa APR BBC

Espoir BBC batsinze amanota menshi kuva shampiyona 2017-2018 yatangira

Wari umukino urimo ubwitange

Wari umukino urimo ubwitange no gukorera hamwe cyane ku makipe yombi

Ntagunduka Jean de Dieu ashaka uwo aha umupira

Ntagunduka Jean de Dieu ashaka uwo aha umupira

Mugabe Arstide ku mupira  kapiteni wa Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona

Mugabe Arstide ku mupira kapiteni wa Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona

Mu myanya y'icyubahiro

Mu myanya y'icyubahiro

Iyakaremye Emmanuel amaze gufata umupira azamutse

Iyakaremye Emmanuel amaze gufata umupira azamutse

Kasongo Juniorashaka aho atanga umupira

Kasongo Junior ashaka aho atanga umupira 

Ndizeye Dieudonne wa Patriots BBC ku mupira

Ndizeye Dieudonne wa Patriots BBC ku mupira 

Sagamba Sedar ajya guhana ikosa

Sagamba Sedar ajya guhana ikosa 

Abasimbura ba APR BBC

Abasimbura ba APR BBC 

Umukino wa ½ wabanje, REG BBC yatsinze Espoir BBC amanota 84-62 bihita biha REG BBC uburenganzira bwo kugana ku mukino wa nyuma ugomba gukinwa ku Cyumweru tariki tariki 20 Gicurasi 2018.

Muri uyu mukino, REG BBC yatsinze agace ka mbere amanota 18-14 mbere yo gutsinda agace ka kabiri n’amanota 25-14 bityo bajya kuruhuka iyoboye umukino n’amanota 43-30. Agace ka gatatu, REG BBC yatsinze amanota 20-15 mbere yo gutsinda agace ka kane n’amanota 21-17.

Niyonkuru Pascal kapiteni wa Espoir BBC ahatana ashaka inzira

Niyonkuru Pascal kapiteni wa Espoir BBC ahatana ashaka inzira 

Mukengerwa Benjamin wa REG BBC ni we wahize abandi mu gutsinda amanota menshi kuko yagwije amanota 21 muri uyu mukino mu gihe Kazeneza Emile Galois wa Espoir BBC yatsinze amanota 20.

Ngandou Mbanze Bienvenue (REG BBC) yatsinze manota 19 mu minota 20.41 yamaze mu kibuga. Kami Kabange yatahanye amanota 14 mu gihe cy’iminota 24.45 yamaze akinira REG BBC muri uyu mukino.

Niyonkuru Pascal bita Kaceka akaba na kapiteni wa Espoir BBC yatsinze amanota 14 mu minota 35.11 yamaze mu kibuga, Sangwe Almel atsinda amanota umunani (8) mu minota 38.13 yakinnye muri uyu mukino.

Kazeneza Emile Galois ashaka aho yacisha umupira

Kazeneza Emile Galois ashaka aho yacisha umupira 

Abasimbura ba Espoir BBC

Abasimbura ba Espoir BBC

Sangwe Almel imbere ya Nshizirungu Patrick wa REG BBC

Sangwe Almel imbere ya Nshizirungu Patrick wa REG BBC

Sangwe Armel aruhuka

Umubyeyi wa Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ukinira REG BBC

Umubyeyi wa Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ukinira REG BBC

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ashaka inzira

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ashaka inzira yanyuzamo umupira 

Kazenea Emile Galois ku mupira abangamiwe na Shyaka Olvier wa REG BBC

Kazenea Emile Galois ku mupira abangamiwe na Shyaka Olvier wa REG BBC

Abafana muri sitade nto ya Remera

Abafana muri sitade nto ya Remera ubwo hakinwaga umukino wa mbere

Nshizirungu Patrick LeBron  ku mupira ashaka uko yaca kuri Sangwe Almel wa Espoir BBC

Nshizirungu Patrick LeBron ku mupira ashaka uko yaca kuri Sangwe Almel wa Espoir BBC

Dore uko gabunda iteye magingo aya:

Kuwa Gatanu tariki 18 Gicurasi 2018

ABAGABO:

-REG BBC 84-62 Espoir BBC  

-Patriots BBC vs APR BBC

Umukino wa nyuma:

Ku Cyumweru tariki 20 Gicurasi 2018:

-REG BBC vs APR BBC (Petit Stade Remera, 17h00')

ABAGORE:

-IPRC South BBC vs NT-U18 (Remera ku kibuga gishya, 09h00’)

-APR WBBC vs Ubumwe WBBC (Remera ku kibuga gishya, 11h00’)

ABAKANYUJIJEHO:

-UGB vs Patriots BBC (CSK, 11h00’)

-Espoir BBC vs CSK (CSK, 13h00’)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND