RFL
Kigali

MU MAFOTO: Lomami Andre yafashije Kiyovu Sport gufata umwanya wa gatatu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/05/2018 21:10
0

Igitego cyo ku munota wa 82’ w’umukino cyaje kimara impaka hagati y’amakipe yombi yari agejeje icyo gihe cyose anganya igitego 1-1 birangira Kiyovu Sport itahanye amanota atatu y’umunsi n’ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Mumena kuri iki Cyumweru.

Muri uyu mukino, Kiyovu Sport ni yo yafunguye amazamu ku munota wa munani (8’) itsindiwe na Nizeyimana Djuma. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Orotomal Alex ku munota wa 48’ akoresheje umutwe yateye umupira uteretse warekuwe na Niyibizi Vedaste. Lomami Andre yaje mu kibuga asimbuye ahita atsinda igitego ku munota wa 82’ nyuma y'uko yari amaze iminota irindwi mu kibuga ukaba wari umupira we wa gatatu yari akozeho.

Nizeyimana Djuma niwe wafunguye amazamu

Nizeyimana Djuma ni we wafunguye amazamu ku munota wa 8'

Orotomal Alex yaje kwishyura ku munota wa 48'

Orotomal Alex yaje kwishyura ku munota wa 48'

Lomami Andre yaje kungamo ikindi cya KIyovu Sport ku munota wa 83'

Lomami Andre yaje kungamo ikindi cya Kiyovu Sport ku munota wa 83'

Kiyovu Sport yari mu rugo yari ifite imbaraga zavaga ku bafana bari bari ku Mumena n'ubwo bari bacye ugereranyije n’uburyo Abayovu bangana. Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 yabanje mu kibuga kuko nka Ndoli Jean Claude yabanje hanze umukino urangira atagiyemo kuko Nzeyurwanda Djihad yari yahawe amahirwe.

Ngarambe Ibrahim yahawe amahirwe yose abanzamo akina inyuma ahagana ibumoso ahasanzwe hazwi Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya wari ku ntebe y’abasimbura iminota 90’. Kuba Kiyovu Sport muri iyi minsi itagifite Mugheni Kakule Fabrice, bituma Moustapha Francis akina inyuma ya Nganou Alex Russel hanyuma Habamahoro Vincent agafatanya na Rachid Kalisa hagati mu kibuga.

Sunrise FC yo wabonaga bakina cyane inyuma no mu busatirizi baca mu mpande ariko hagati mu kibuga ukabona nta mipira myinshi ihava kuko na micye yavagamo iyabyara ibitego yaterwaga na Mbazumutima Mamadou wafatanyaga na Leon Uwambazimana wakinaga akingira abugarira. Abasore nka Niyibizi Vedaste, Orotomal Alex na Baboua Samson Omoviare bahaye akazi gakomeye abakinnyi ba Kiyovu Sport muri uyu mukino.

Moustapha Francis akurikiwe na Sinamenye Cyprien

Moustapha Francis akurikiwe na Sinamenye Cyprien 

Mu gukora impinduka, Gatera Alphonse umutoza wa Sunrise FC yatangiye akuramo Mutwewingabo Fidele ashyiramo Sinamenye Cyprien, 12 simbura 27.

Cassa Mbungo Andre utoza Kiyovu Sport yaje gukuramo Habyarimana Innocent ashyiramo Twagirimana Innocent, Lomami Andre asimbura Nganou Alex Russel naho Maombi Jean Pierre asimbura Moustapha Francis.

Muri uyu mukino, Habamahoro Vincent na Kalisa Rachid ba Kiyovu Sport, Baboua Samson Omoviare na Orotomal Alex ba Sunrise FC, buri umwe yatahanye ikarita y’umuhondo. 

Niyibizi Vedaste (14) areba uko yacika Habamahoro Vincent wa Kiyovu Sport

Niyibizi Vedaste (14) areba uko yacika Habamahoro Vincent wa Kiyovu Sport

Nizeyimana Djuma wa KIyovu Sport na Leon Uwambazimana wa Sunrise FC bashaka umupira mu kirere

Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sport na Leon Uwambazimana wa Sunrise FC bashaka umupira mu kirere

Nganou Alex Russell wa KIyovu Sport ahatana na Mushimiyimana Regis wa Sunrise FC

Nganou Alex Russell wa Kiyovu Sport ahatana na Mushimiyimana Regis wa Sunrise FC

Uwambazimana Leon (10) areba uko yacika Francis Moustapha (10)

Uwambazimana Leon (10) areba uko yacika Francis Moustapha (10) wa Kiyovu Sport

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport atanga amabwiriza

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport atanga amabwiriza

Niyibizi Vedaste agenzura umupira ariko yugarijwe na Francis Moustapha

Niyibizi Vedaste agenzura umupira ariko yugarijwe na Francis Moustapha

Umufana wa Sunrise FC mu mabara y'ikipe

Umufana wa Sunrise FC mu mabara y'ikipe ye 

Abafana ba Kiyovu Sport bategereje igitego cy'intsinzi

Abafana ba Kiyovu Sport bategereje igitego cy'intsinzi 

Polisi y'igihugu yageze ku kibuga cya Mumena ubwo igice cya mbere cyari kirangiye

Polisi y'igihugu yageze ku kibuga cya Mumena ubwo igice cya mbere cyari kirangiye abakinnyi bagiye kuruhuka 

Twagirimukiza Abdoul niwe wari uyoboye uyu mukino nk'umusifuzi wo hagati

Twagirimukiza Abdoul ni we wari uyoboye uyu mukino nk'umusifuzi wo hagati

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport agaruka mu gice cya kabiri

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport agaruka mu gice cya kabiri

Moustapha FRancis ahereza Kalisa Rachid

Moustapha Francis ahereza Kalisa Rachid 

Ku munota wa 47' nibwo Orotomal Alex rutahizamu wa Sunrise FC yazamukanye umupira acunzwe na Ngirimana Alex myugariro wa KIyovu Sport

Ku munota wa 47' ni bwo Orotomal Alex rutahizamu wa Sunrise FC yazamukanye umupira acunzwe na Ngirimana Alex myugariro wa Kiyovu Sport

Ubwo Orotomal Alex yari amaze kugushwa na Ngiirmana Alex, umusifuzi yemeje ko batera coup franc

Ubwo Orotomal Alex yari amaze kugushwa na Ngiirmana Alex, umusifuzi yemeje ko batera coup franc

Orotomal Alex yabaye nk'aho asigaye wenyine kuko Mbogo Ali yaje gusa naho amusiga agana imbere

Orotomal Alex yabaye nk'aho asigaye wenyine kuko Mbogo Ali yaje gusa naho amusiga agana imbere

Urukuta rw'abakinnyi ba KIyovu Sport

Urukuta rw'abakinnyi ba Kiyovu Sport

Abakinnyi ba Sunrise FC bishimira igitego batsindiwe na Orotomal Alex ku munota wa 48'

Abakinnyi ba Sunrise FC bishimira igitego batsindiwe na Orotomal Alex ku munota wa 48'

Moustapha Francis yaje gusimburwa na Maombi Jean Pierre

Moustapha Francis yaje gusimburwa na Maombi Jean Pierre

Twagirimukiza Abdoul  wari uyoboye uyu mukino nk'umusifuzi wo hagati yaganiraga na Gatera Alphonse ku bintu atumvaga

Twagirimukiza Abdoul wari uyoboye uyu mukino nk'umusifuzi wo hagati yaganiraga na Gatera Alphonse umutoza wa Sunrise FC ku bintu atumvaga

Twagirimana Innocent bita Kavatiri yinjiye mu kibuga sinbura Habyarimana Innocent

Twagirimana Innocent bita Kavatiri yinjiye mu kibuga asimbura Habyarimana Innocent bita Di Maria 

Mbonyingabo Regis (hagati) myugariro wa Etincelles FC yarebye uyu mukino

Mbonyingabo Regis (hagati) myugariro wa Etincelles FC yarebye uyu mukino

Ubwo Lomami Andre yishyushyaga

Ubwo Lomami Andre yishyushyaga 

Habamahoro Vincent yahawe ikarita y'umuhondo

Habamahoro Vincent yahawe ikarita y'umuhondo 

Mbogo Ali ku mupira anigizayo Niyibizi Vedaste

Mbogo Ali ku mupira anigizayo Niyibizi Vedaste 

Abafana ba Kiyovu Sport ku Mumena

Abafana ba Kiyovu Sport ku Mumena

Ndoli Jean Claude ubwo yashyushyaga Twagirimana Innocent mbere yo kujya mu kibuga

Ndoli Jean Claude ubwo yashyushyaga Twagirimana Innocent mbere yo kujya mu kibuga

Uwihoreye Jean Paul (3) azirikana na Niyibizi Vedaste

Uwihoreye Jean Paul (3) azirikana na Niyibizi Vedaste 

Uwihoreye Jean Paul abuza inzira Baboua Samson Omoviare wa Sunrise FC

Uwihoreye Jean Paul abuza inzira Baboua Samson Omoviare wa Sunrise FC

Umukino Kiyovu Sport yakinnye ibizi ko amanota atatu yari acyenewe kuko iheruka gutakaza kuri Espoir FC

Umukino Kiyovu Sport yakinnye ibizi ko amanota atatu yari acyenewe kuko iheruka gutakaza kuri Espoir FC

Baboua Samson aburanya Twagirimukiza Abdul

Baboua Samson aburanya Twagirimukiza Abdul ku cyemezo yari afashe mu mukino

Ngarambe Ibrahim niwe wabanje inyuma ibumoso muri Kiyovu Sport anakina iminota 90'

Ngarambe Ibrahim ni we wabanje inyuma ibumoso muri Kiyovu Sport anakina iminota 90'

Habyarimana Innocent niwe wari wahawe igitambaro cya kapiteni ariko amaze kuvamo agisubiza Ngirimana Alex

Habyarimana Innocent ni we wari wahawe igitambaro cya kapiteni ariko amaze kuvamo agisubiza Ngirimana Alex

Mutwewingabo Fidele yakinnye iminota micye y'igice cya mbere asimburwa na Sinamenye Cyprien

Mutwewingabo Fidele yakinnye iminota micye y'igice cya mbere asimburwa na Sinamenye Cyprien

Nzeyurwanda Djihad yari yabanje mu izamu anakina iminota 90'

Nzeyurwanda Djihad yari yabanje mu izamu anakina iminota 90'

Abafana ba Kiyovu Sport bahiriwe n'umunsi wa 22 wa shampiyona

Abafana ba Kiyovu Sport bahiriwe n'umunsi wa 22 wa shampiyona 

Uwihoreye Jean Paul ahindura umupira

Uwihoreye Jean Paul ahindura umupira 

Abakinnyi ba Kiyovu Sport bishimira igitego cya Lomami Andre

Abakinnyi ba Kiyovu Sport bishimira igitego cya Lomami Andre 

Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru cya tariki 13 Gicurasi 2018, Police FC yanyagiye Miroplast FC ibitego 3-0.  Muzerwa Amini yafunguye amazamu ku munota wa mbere (1’) ku mupira yahawe na Mpozembizi Mohemmed. Ibindi bitego byatsinzwe na Songa Isaie (25’,44’) ku mipira yahawe na Muzerwa Amin (25’) na Mico Justin (44’). Songa Isaie yahise agira ibitego umunani (8).

Bugesera FC yanganyije na Espoir FC igitego 1-1 ari nako Kirehe FC igwa miswi na Gicumbi FC bakanganya 0-0.

Kiyovu Sport irafata umwanya wa gatatu n’amanota 38 mu mikino 22 ya shampiyona naho Sunrise FC igume ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 27. APR FC ni iya kabiri n’amanota 41 mu mikino 21 mu gihe AS Kigali ikiri ku mwanya wa mbere n’amanota 41 mu mikino 20 imaze gukina.

Dore uko imikino yagenze:

-Kiyovu Sport 2-1 Sunrise FC

-Bugesera FC 1-1 Espoir FC

-Police FC 3-0 Miroplast FC

-Kirehe FC 0-0 Gicumbi FC

Abakinnyi ba Kiyovu Sport bishimira igitego

Ngirimana Alex yurira Lomami Andre

Ngirimana Alex yurira Lomami Andre 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND