Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2018 ni bwo abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bahawe amakoti n’amashati bazaserukana i Dar Es Slaam muri Tanzania mu rugendo bazaba bagiye kucakiranamo na Yanga Africans mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya kane (D) muri Total CAF Champions League 2018.
Ni amakoti ari mu ibara ry’umukara n’ikirango cya SKOL aherekejwe n’amashati yera bazajya bambara imbere. Mbere y'uko batangira imyitozo kuri sitade Amahoro, babanje guhabwa iyi myenda ndetse n’abatayifite babanza gupimwa.
Manishimwe Djabel mu ikoti rya SKOL
Kwizera Pierrot bamushyiramo ikoti
Uva Ibumoso: Irambona Eric Gisa, Shaban Hussein Tchabalala na Ismaila Diarra
Rwatubyaye Abdul agera ku myitozo
Imyitozo yakozwe n’abakinnyi hafi ya bose uretse Niyonzima Olivier Sefu na Mukunzi Yannick barwaye hakiyongeraho na Nahimana Shassir uri i Bujumbura. Myugariro Eric Rutanga yari yagarutse ariko akora imyitozo yo kwiruka nyuma y’uburwayi afite mu maraso. Mukunzi Yannick we yagize ikibazo cy’imvune idakanganye ubwo bakinaga na Mukura VS. Undi mukinnyi wari wagarutse ni Usengimana Faustin utarakinnye umukino wa Mukura VS.
Rayon Sports izakomeza imyitozo kuwa Mbere saa mbili n’iminota 45 (08h45’) nyuma y'uko bazabanza guhura n’ubuyobozi bukuru bwa SKOL saa moya n’iminota 30’ (07h30’). Saa tanu (11h00’) bazasoza imyitozo habe ikiganiro n’abanyamakuru mbere y'uko 11h45’ bazafata amafunguro bityo 12h45’ bakajya mu mwiherero.
Abasoje batangiye kwitoza
Rwatubyaye Abdul bamutera metero bushumi
Ndayishimiye Eric Bakame aganira na Eric Rutanga wari wagarutse mu myitozo
Rayon Sports bishyushya
Rayon Sports iri kwitegura Yanga Africans yo muri Tanzania
Ndayishimiye Eric Bakame mu myitozo
Ndayisenga Kassim afite umukoro ukomeye wo kuzareha uko yaba umunyezamu wizewe
Eric Rutanga yakoze imyitozo yo kwiruka
Yassin Mugume acenga ashaka inzira dore ko anafite amahirwe yo kujya Tanzania
Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports
Ismaila Diarra imbere ya Manzi Thierry
Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi
Manishimwe Djabel ku mupira
Kwizera Pierrot Mansare mu myitozo
Usengimana Faustin ku mupira nyuma yo kuba yari yagarutse mu myitozo
Rwatubyaye Abdul mu myitozo
Niyonzima Olivier Sefu ntabwo yakoze imyitozo kuko arwaye
Shaban Hussein Tchabalalal na Mutsinzi Ange Jimmy inyuma ye
Nyandwi Saddam (Ibumoso) na Kwizera Pierrot (Iburyo)
Nyandwi Saddam na Tumusime Alytijan mu kirere
Paul Bitok (iburyo) umutoza w'ikipe y'igihugu ya Volleyball yakurikiye iyi myitozo
Rwatubyaye aganira na Ivan Minaert
Imyitozo irangiye
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO