Ikipe y’igihugu ya Zambia y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze u Rwanda ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi kizabera muri Niger mu 2019.
Ni ibitego byose byatsinzwe na Francisco Mwepu (33’, 79’), rutahizamu ukinira ikipe ya Kafue Celtic FC muri Zambia.
Francisco Mwepu watsinze ibitego bya Zambia U20
Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi y'abatarengeje imyaka 20 yahise yumirwa ako kanya
Abakinnyi ba Zambia bishimira igitego cya mbere ku munota wa 33'
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rwanda XI: Ntwari Fiacre (GK, 1), Ishimwe Christian 6, Ishimwe Saleh 7, Bunane Janvier 8, Sindambiwe Protais 9, Bogarde Cyitegetse 10,Nshimiyimana Marc Govin 12, Buregeya Prince (C, 14), Aime Placide Uwineza 15, Byiringiro Lague 16 na Patrick Mugisha 17.
Zambia XI:Bwalya Prince (GK, 1), Mumba Prince (C, 3), Kingsley Hakwiya 5, Justin Mwanza 6, Martin Njobvu 9, Lameck Banda 10, Benson Kolala, 12, Benson Kolala 4, Christopher Katongo 13, Thomas Zulu 15, Mumba Muma 17 na Francisco Mwepu 19.
Isonga FC barebye uyu mukino
Bunani Janvier (8) atanga umupira
Buregeya Prince Aldo (14) akata ahangana na Francisco Mwepu (19)
Ikipe ya Zambia y’abatarenge imyaka 20 ni yo wabonaga ikina neza muri uyu mukino kuko ibitego byose byabonetse mu buryo buteguwe ahanini bigahurirana n’amakosa y’abugarira b’u Rwanda.
Igitego cya mbere cyavuye ku mupira wazamukanywe na Lameck Banda ava iburyo ahita awuhindura ibumoso aganisha mu rubuga rw’amahina ni bwo wasanze Francisco Mwepu ari wenyine agahita areba mu izamu kuko yaba Buregeya Prince na Aime Uwineza Placide bari mu mutima w’ubwugarizi bari bamaze gusigara.
Igitego cya kabiri nacyo cyabonetse mu buryo bwo kurangara kuko Francisco yazamukanye umupira agera kuri Buregeya Prince wari umuyobozi w’ubwugarizi ashatse kumucenga atera umuserereko amwaka umupira. Ku bw’amahirwe macye umupira wanyereye ugana neza mu rubuga rw’amahina ari nako Francisco akomeza kwiruka awuzamukana ahura na Aime Uwineza Placide wananiwe kumuhagarika bityo atsinda igitego cya kabiri.
Mashami Vincent wabonaga nta kindi gisubizo afite yaje gusimbuza akuramo Cyitegetse Bogarde ashyiramo Felicien Hakizimana ku munota wa 67’ w’umukino. Gusa byaje gukurikirwa n’ikarita itukura yahawe Sindambiwe Protais azira gukandagira umukinnyi wa Zambia wari wizamukaniye umupira.
Ku ruhande rwa Zambia, Martin Njobvu yasimbuwe na Obino Chisala ku munota wa 87’, Benson Kesala asimburwa na Mwiya Malumo naho Mumba Muma asimburwa na Albert Kangwanda.
Ishimwe Saleh ukina hagati mu ikipe y’u Rwanda yahawe ikarita y’umuhondo azira kuburanya umusifuzi ubwo yari akoze ikosa bakamusifura naho Mumba Muma ayihabwa azira ko bamusimbuje agatinda gusohoka mu kibuga.
Umukino wo kwishyura uzakinwa kuwa Gatanu tariki 18 Gicurasi 2018 i Lusaka muri Zambia aho u Rwanda ruzaba rusabwa gutsinda ibitego 3-0.
Ku murongo w'inyuma uva ibumoso: Rtd Brig.Gen Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA, Uwacu Julienne Minisitiri w'Umuco na Siporo ndetse na Gen.James Kabarebe Minisitiri w'ingabo
Mashami Vincent ahanura abakinnyi
Bamwe mu bakozi ba FERWAFA
Ni umukino u Rwanda rwakozemo amakosa menshi
Mugisha Patrick ku mupira
Mugisha Patrick atanga umupira hafi ya Benson Kelala wari ucungiye hafi
Nshimiyimana Marc azamukana umupira uvuye inyuma iburyo
Abasifuzi n'abakapiteni
11 b'u Rwanda babanje mu kibuga
11 ba Zambia babanje mu kibuga
Abakinnyi basuhuzanya
Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda
Amakipe asohoka mu rwambariro
Uva ibumoso: Mashami Vincent nk'umutoza mukuru, Rwasamanzi Yves umutoza wungirije na Mugabo Alex umutoza w'abanyezamu
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC yitabaga telefone anakurikiye umukino
Igice cya mbere kirangiye abatoza bagiye baganira ku makosa babonye mu mukino
Itangishaka Blaise (ibumoso n'umwana we) na Bizimana Djihad (Iburyo) wari uhugiye muri Telefone
Nyirinkindi Saleh (Ibumoso) ntabwo yari mu bakinnyi 18
Kitegetse Bogarde (10) ashaka inzira
Nshimiyimana Amran n'umufasha we
Cassa Mbungo Andre (Iburyo) umutoza mukuru wa Kiyovu Sport
Rwabuhihi Innocent yaje kureba umuhungu we Uwineza Aime Placide
Sindambiwe Protais yahawe ikarita itukura
Bisengimana Justin (ibumoso) wahoze ari umutoza wungirije muri Police FC na Kirasa Alian (Iburyo) umutoza wungirije muri Kiyovu Sport
Sindambiwe Protais (9) asohoka hanze
Mu mukino wo kwishyura uzaba kuwa 18 Gicurasi 2018 u Rwanda rurasabwa ibitego 3-0
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO