RFL
Kigali

Rayon Sports yaguye miswi na Mukura Victory Sport-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/05/2018 18:17
0


Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Mukura VS banganya 0-0 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona waberaga kuri sitade Huye kuri uyu wa Gatatu. Ni umukino Mukura Victory Sport yari yakaniye nyuma yo gutsindwa n’Amagaju FC ibitego 2-0 ku munsi wa 20 wa shampiyona.



Rayon Sports yinjiye muri uyu mukino ishaka amanota atatu yari kuyifasha kwegera amakipe ayiri imbere nka APR FC na AS Kigali ariko ntibyayihiriye. Mukura VS yari mu rugo ni yo yagoye Rayon Sports kuko Ivan Minaert nawe yaje kubibona nyuma y’iminota 45’ ahita akuramo Habimana Yussuf na Ismaila Diarra ashyiramo Nyandwi Saddam na Shaban Hussein Tchabalala. Nyuma ni bwo Bimenyimana Bonfils Caleb yasimbuye Mukunzi Yannick.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Mukura VS XI: Rwabugiri Omar (GK, 1), Iragire Saidi 3, Nshimiyimana David 16, Rugirayabo Hassan 5, Mujyanama Fidele 13, Duhayindavyi Gael 8, Bukuru Christophe 2, Ciza Hussein (C, 10), Mutebi Rachid 11, Hakizimana Kevin Pastole 9 na Lomami Frank 7

Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, 1), Rwatubyaye Abdul (C,19), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Manzi Thierry 4, Irambona Eric 17, Mugisha Francois Master 25, Yannick Mukunzi 6, Habimana Yussuf 14, Muhire Kevin 8, Christ Mbondy 9 na Ismaila Diarra 20

Rwatubyaye Abdul yakinnye iminota 90'

Rwatubyaye Abdul yakinnye iminota 90'

Ni ummukino amakipe yombi yari yakaniye cyane

Ni umukino amakipe yombi yari yakaniye cyane 

Ku ruhande rwa Mukura VS baje gukora impinduka bakuramo Lomami Frank binjiza Nshimiyimana Ibrahim mbere y'uko Ntate Djumaine asimbura Hakizimana Kevin. Muri uyu mukino Muhire Kevin na Mugisha Francois bita Master buri umwe yahawe ikarita y’umuhondo.

Nyuma y’iri nota rimwe, Rayon Sports iraguma ku mwanya wa 3 n’amanota 36 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona mu gihe AS Kigali ikiri ku mwanya wa mbere n’amanota 41 naho APR FC ikaba ku mwanya wa kabiri n’amanota 40. Mu yindi mikino, Amagaju FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-1 ari nako Gicumbi FC itsinda Bugesera FC ibitego 2-1.

Christ Mbondy ashaka inzira

Christ Mbondy ashaka inzira

Ismaila Diarra ubwo yari agize ikibazo

Ismaila Diarra ubwo yari agize ikibazo

Rwatubyaye Abdul  yari kapiteni wa Rayon Sports

Rwatubyaye Abdul yari kapiteni wa Rayon Sports

Umwe mu bafana ba Rayon Sports

Umwe mu bafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports i Huye

Abafana ba Rayon Sports i Huye 

Abafana ba Mukura VS kuri sitade yabo

Abafana ba Mukura VS kuri sitade yabo

Umwe mu bari muri protocol ya Mukura VS

Umwe mu bari muri protocol ya Mukura VS 

Nyandwi Saddam na Shaban Hussein Tchabalala babanje hanze binjira  mu gice cya kabiri ku munota wa 46'

Nyandwi Saddam na Shaban Hussein Tchabalala babanje hanze binjira mu gice cya kabiri ku munota wa 46'

Abatoza b'amakipe yombi basuhuzanya

Abatoza b'amakipe yombi basuhuzanya 

Rayon Sports.

Nkomezi Alexis hagati mu kibuga ha Mukura VS yari yabaye umutoza

Nkomezi Alexis hagati mu kibuga ha Mukura VS yari yabaye umutoza w'abanyezamu kuko Mugabo Alexis ukora aka kazi ari mu Mavubi U20

Abakinnyi basuhuzanya mbere yo gutangira umukino

Abakinnyi basuhuzanya mbere yo gutangira umukino 

Abatoza ba Rayon Sports

Abatoza ba Rayon Sports

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Mukura Victory Sport babanje mu kibuga

11 ba Mukura Victory Sport babanje mu kibuga 

RachidMutebi akurikiwe na Mutsinzi Ange Jimmy

Rachid Mutebi akurikiwe na Mutsinzi Ange Jimmy

Dore uko umunsi wa 21 uteye:

Kuwa Gatatu tariki 9 Gicurasi 2018:

-Gicumbi FC 2-1 Bugesera FC  

-Police FC vs Miroplast FC (warasubitswe)

-Mukura VS 0-0 Rayon Sports FC (Huye Stadium)

-Amagaju FC 2-1 Musanze Fc (Nyagisenyi Stadium)

Kuwa Kane tariki 10 Gicurasi 2018

-Kirehe FC vs APR FC (Kirehe Pitch)

-Espoir FC vs SC Kiyovu (Rusizi Stadium)

-Sunrise FC vsAS Kigali (Nyagatare Pitch)

 AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND