Ikipe ya AS Kigali yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona yuzuza amanota 41 nyuma yo gutsinda Espoir FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali. Ndarusanze Jean Cluade na Mbaraga Jimmy ni bo babitsinze.
AS Kigali ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 16’ w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ku mupira wari uvuye ibumoso uhinduwe na Mutijima Janvier. Igitego cya kabiri cyinjiye ku munota wa 58’ gitsinzwe na Mbaraga Jimmy Traore.
Ndarusanze Jean Claude yafunguye amazamu ku munota 16' ahita yuzuza ibitego 10 muri shampiyona
Ndarusanze Jean Claude rutahizamu wa AS Kigali
Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona
Muri uyu mukino, AS Kigali yagiye ibona uburyo bwabyara ibitego ariko abakinnyi nka Ndarusanze Jean Claude, Mbaraga Jimmy na Ndayisenga Fuad bakabura amahirwe. Gusa Espoir FC nayo yagiye ibona uburyo kuko nka Ssemazi John na Kyambade Fred bagiye Babura ibitego.
Mu gukora impiduka, Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yatangiye akuramo Ndayisenga Fuad ashyiramo Ndahinduka Michel Bugesera ku munota wa 63’, Ngama Emmanuel asimburwa na Ndayisaba Hamidou ku munota wa 79’ ari nako Kevin Ishimwe yasimbuye Mbarga Jimmy ku munota wa 89’. Ku ruhande rwa Espoir FC, Renzaho Hussein yasimbuye Senzira Manisour naho Nyandwi Nicolas asimburwa na Twagizimana Regis.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
AS KIgali XI:Bate Shamiru (GK, 30), Kayumba Soter (C, 15) , Mutijima Janvier 3, Ngandou Omar 2, Bishira Latif 5, Nsabimana Eric Zidane 20, Murengezi Rodrigue 7, Ngama Emmanuel 19, Ndayisenga Fuad 10, Jimmy Mashingirwa Kibengo 16 na Ndarusanze Jean Claude 13.
Espoir FC XI: Isingizwe Patrick (GK, 30), Senzira Manisour 2,Uwineza Jean de Dieu 12, Simpenzwe Hamidou 8, Nyandwi Nicolas 14, Ssemazi John 3, Ngiriyeze Abdoul 17, Kyambade Fred 13, Niyitanga Yussuf 19 na Moninga Walusambo Emmanuel 6.
Asouman umufana ukomeye wa AS Kigali
Ndarusanze Jean Claude agora Simpenzwe Hamidou wahoze muri Mukura VS
Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali atanga amabwiriza
Ndayisenga Fuad ashaka inzira
Mutijima Janvier iwe watanze umupira wabyaye igitego cya mbere
Abasifuzi n'abakapiteni
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
11 ba Espoir FC babanje mu kibuga
Amakipe asohoka mu rwambariro
Saa cyenda n'iminota 24' (15h24') ni gutya iki gice cya sitade cyari kimeze
Niyonzima Ally yifata ku mutwe ubwo Espoir FC yaribonye coup franc
Bisengimana Justin (Wambaye umupira wera) wahoze ari umutoza wungirije muri Police FC
Abakinnyi ba AS Kigali FC bishimira igitego cya kabiri
Sugira Ernest yarebye uyu mukino dore ko yakiniye AS Kigali mu myaka yashize
Mbaraga Jimmy Traore ni we watsinze igitego cya kabiri
Ndahinduka Michel yinjiye asimbura Ndayisenga Fuad
Ngama Emmanuel bamushyira hasi
Abakinnyi ba Espoir Fc bafunga urukuta
Ngama Emmanuel ateguza ko agiye gutera coup franc
She-Amavubi barebye uyu mukino kuko nyuma yawo bakoze imyitozo
Umunyamakuru Kazungu Claver (Hagati) yarebye uyu mukino
Okoko Godefroid umutoza wa Espoir FC atanga amabwiriza
Abafana ba AS Kigali
Abafana ba Espoir FC
Umukino warebwe n'abantu bacye
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO