RFL
Kigali

Ivan Minaert yizeye ko ibyananiye Mamelodi na Costa do Sol bitazakorwa na Gormahia FC (Amafoto y’imyitozo)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/05/2018 13:44
3


Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sport avuga ko umukino bafitanye na Gormahia FC kuri iki Cyumweru utagomba gutera ubwoba aba-Rayon Sports kuko ngo Gormahia FC itabatsindira i Kigali kuko ngo na Mamelodi Sundowns FC yakandiyeho biranga.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo yakozwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2018 kuri sitade ya Kigali ku masaha umukino uzaberaho (18h00’), Ivan Minaert yavuze ko Rayon Sports izakomeza gukina umukino usatira kuko ngo nta kipe n’imwe muri Afurika yatuma bakina umukino wo kugarira.

Uyu mutoza avuga ko kuba Mamelodi Sundowns FC yaraje i Kigali yakabirijwe ikahaburira igitego, Deportivo Costa do Sol nayo ikaza ikakibura ahubwo ikanyagirwa ibitego 3-0, ngo ari isomo ryiza ku makipe yose aza i Kigali aje gushaka amanota atatu (3). Ivan Minaert yagize ati:

Ni byo turabizi ko Gormahia FC ari ikipe ikomeye inafite uburambe muri aka karere, abakinnyi bayo bamaze igihe bakinana bari hamwe n'ubwo bagenda bakoramo impinduka zitari nyinshi cyane ku mutoza naho ikipe yabo iri hamwe nko mu myaka ibiri ishize. Tuzi ibyo bafite n’ibyo badafite, tuzaba tureba umukino wo gusatira, nidutsinda tuzahabwa amanota atatu, Mamelodi Sundowns na Costa do Sol ntizatsindiye hano, ni byiza ko tuzakina dusatira twirinda kwinjizwa igitego.

Ivan Minaert aganira n'abanyamakuru

Ivan Minaert aganira n'abanyamakuru

Rwatubyaye Abdul mu myitozo

Rwatubyaye Abdul mu myitozo

Rwatubyaye Abdul mu myitozo 

Mu myitozo yakozwe kuri uyu wa Gatanu, abakinnyi barimo; Kwizera Pierrot, Yannick Mukunzi na Nahimana Shassir bakoze imyitozo ndetse umutoza avuga ko mu myitozo ya nyuma y’uyu wa Gatandatu ari bwo bazafata umwanzuro niba bazakina uyu mukino. Abakinnyi nka; Niyonzima Olivier Sefu na Manishimwe Djabel ntabwo bagaragaye mu myitozo ibanziriza iya nyuma ya Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yakoranye n’abandi imyitozo.

Ikipe ya Gormahia FC ikinamo Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie yageze mu Rwanda mu gitondo cy'uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018 saa mbili n'iminota 35 (08h35'). Bitagenyijwe ko bakora imyitozo saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00') kuri sitade ya Kigali.

Ni umukino wa mbere Rayon Sports izaba ikina nyuma yo kubona itike y’amatsinda (Group Stage) mu mikino Nyafurika ya Total CAF Confederations Cup 2018. Umukino uzatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo aho kwinjira ari ibihumbi 2000, 5000 na 20000 FRW.

Shaban Hussein Tchabalala imbere ya Nahimana Shassir na NOva Bayama

Shaban Hussein Tchabalala imbere ya Nahimana Shassir na Nova Bayama bishyushya 

Ni imyitozo itari ikomeye cyane

Ni imyitozo itari ikomeye cyane kuko bigaga ibijyanye no kureba mu izamu

Rayon Sports.

Abaganga bita kuri Ivan Minaert umutoza wa Rayon Sport ifite igikomere ku kaguru

Abaganga bita kuri Ivan Minaert umutoza wa Rayon Sport ifite igikomere ku kaguru

Ndayishimiye Eric Bakame (1) na Ndayisenga Kassim (29) abanyezamu Rayon Sports ikoresha mu mikino Nyafurika

Ndayisenga Kassim afite umukoro ukomeye wo kuzareha uko yaba umunyezamu wizewe

Ndayishimiye Eric Bakame (1) na Ndayisenga Kassim (29) abanyezamu Rayon Sports ikoresha mu mikino Nyafurika 

Mugisha Francois Master (25) na Nahimana Shassir (10)

Mugisha Francois Master (25) na Nahimana Shassir (10)

Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports

Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports 

Eric Rutanga ku mupira

Eric Rutanga ku mupira

Yannick Mukunzi ku mupira

Yannick Mukunzi ku mupira 

Abakinnyi barimo Shaban Hussein Tchabalala, Ismaila Diarra na Manzi Thierry barwanira umupira

Abakinnyi barimo Shaban Hussein Tchabalala, Ismaila Diarra na Manzi Thierry barwanira umupira

Ismaila Diarra awustsindiye

Ismaila Diarra awutsindiye 

Imyitozo yabaye sitade ya Kigali yaka

Imyitozo yabaye sitade ya Kigali yaka 

Shaban Hussein Tchabalala akurikiwe na Mutsinzi Ange Jimmy

Shaban Hussein Tchabalala akurikiwe na Mutsinzi Ange Jimmy

Abafana ba Rayon Sports ku myitozo

Abafana ba Rayon Sports ku myitozo 

Kwizera Pierrot Mansare yari yagarutse mu myitozo

Kwizera Pierrot Mansare yari yagarutse mu myitozo

Abakinnyi bumva inama z'umutoza mukuru

Abakinnyi bumva inama z'umutoza mukuru 

Twagirayezu Innocent umwe mu bakinnyi bafite ubuhanga mu gutera penaliti

Twagirayezu Innocent umwe mu bakinnyi bafite ubuhanga mu gutera penaliti

Usengimana Faustin ku mupira  atera penaliti

Usengimana Faustin ku mupira atera penaliti

Ndayishimiye Eric Bakame akuramo penaliti

Ndayishimiye Eric Bakame akuramo penaliti

Rayon Sports.

Abakinnyi bazenguruka ikibuga nyuma y'imyitozo

Abakinnyi bazenguruka ikibuga nyuma y'imyitozo

Ivan Minaert asuhuza abanyezamu be

Ivan Minaert asuhuza abanyezamu be 

Rwatubyaye Abdul asoje imyitozo

Rwatubyaye Abdul asoje imyitozo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Patty5 years ago
    NGO ibyananiye Mamelodi none se ntiyagutsinze ugataha ubinze amabinga
  • Mukabarisa Jeanne5 years ago
    Reyon Sports irabikora
  • Bibo5 years ago
    Njye ndibaza icyananiye Mamelodie nikihe? Kombona yamutsinze ikamukura mwirushanwa ikindi akeneye yarigukora niki?cg aritiranya amarushanwa? Njye ndabona azabuwanyuma muriritsinda. Ntanimwe yatsinda pe.





Inyarwanda BACKGROUND