Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sport avuga ko umukino bafitanye na Gormahia FC kuri iki Cyumweru utagomba gutera ubwoba aba-Rayon Sports kuko ngo Gormahia FC itabatsindira i Kigali kuko ngo na Mamelodi Sundowns FC yakandiyeho biranga.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo yakozwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2018 kuri sitade ya Kigali ku masaha umukino uzaberaho (18h00’), Ivan Minaert yavuze ko Rayon Sports izakomeza gukina umukino usatira kuko ngo nta kipe n’imwe muri Afurika yatuma bakina umukino wo kugarira.
Uyu mutoza avuga ko kuba Mamelodi Sundowns FC yaraje i Kigali yakabirijwe ikahaburira igitego, Deportivo Costa do Sol nayo ikaza ikakibura ahubwo ikanyagirwa ibitego 3-0, ngo ari isomo ryiza ku makipe yose aza i Kigali aje gushaka amanota atatu (3). Ivan Minaert yagize ati:
Ni byo turabizi ko Gormahia FC ari ikipe ikomeye inafite uburambe muri aka karere, abakinnyi bayo bamaze igihe bakinana bari hamwe n'ubwo bagenda bakoramo impinduka zitari nyinshi cyane ku mutoza naho ikipe yabo iri hamwe nko mu myaka ibiri ishize. Tuzi ibyo bafite n’ibyo badafite, tuzaba tureba umukino wo gusatira, nidutsinda tuzahabwa amanota atatu, Mamelodi Sundowns na Costa do Sol ntizatsindiye hano, ni byiza ko tuzakina dusatira twirinda kwinjizwa igitego.
Ivan Minaert aganira n'abanyamakuru
Rwatubyaye Abdul mu myitozo
Mu myitozo yakozwe kuri uyu wa Gatanu, abakinnyi barimo; Kwizera Pierrot, Yannick Mukunzi na Nahimana Shassir bakoze imyitozo ndetse umutoza avuga ko mu myitozo ya nyuma y’uyu wa Gatandatu ari bwo bazafata umwanzuro niba bazakina uyu mukino. Abakinnyi nka; Niyonzima Olivier Sefu na Manishimwe Djabel ntabwo bagaragaye mu myitozo ibanziriza iya nyuma ya Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yakoranye n’abandi imyitozo.
Ikipe ya Gormahia FC ikinamo Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie yageze mu Rwanda mu gitondo cy'uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018 saa mbili n'iminota 35 (08h35'). Bitagenyijwe ko bakora imyitozo saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00') kuri sitade ya Kigali.
Ni umukino wa mbere Rayon Sports izaba ikina nyuma yo kubona itike y’amatsinda (Group Stage) mu mikino Nyafurika ya Total CAF Confederations Cup 2018. Umukino uzatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo aho kwinjira ari ibihumbi 2000, 5000 na 20000 FRW.
Shaban Hussein Tchabalala imbere ya Nahimana Shassir na Nova Bayama bishyushya
Ni imyitozo itari ikomeye cyane kuko bigaga ibijyanye no kureba mu izamu
Abaganga bita kuri Ivan Minaert umutoza wa Rayon Sport ifite igikomere ku kaguru
Ndayishimiye Eric Bakame (1) na Ndayisenga Kassim (29) abanyezamu Rayon Sports ikoresha mu mikino Nyafurika
Mugisha Francois Master (25) na Nahimana Shassir (10)
Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports
Eric Rutanga ku mupira
Yannick Mukunzi ku mupira
Abakinnyi barimo Shaban Hussein Tchabalala, Ismaila Diarra na Manzi Thierry barwanira umupira
Ismaila Diarra awutsindiye
Imyitozo yabaye sitade ya Kigali yaka
Shaban Hussein Tchabalala akurikiwe na Mutsinzi Ange Jimmy
Abafana ba Rayon Sports ku myitozo
Kwizera Pierrot Mansare yari yagarutse mu myitozo
Abakinnyi bumva inama z'umutoza mukuru
Twagirayezu Innocent umwe mu bakinnyi bafite ubuhanga mu gutera penaliti
Usengimana Faustin ku mupira atera penaliti
Ndayishimiye Eric Bakame akuramo penaliti
Abakinnyi bazenguruka ikibuga nyuma y'imyitozo
Ivan Minaert asuhuza abanyezamu be
Rwatubyaye Abdul asoje imyitozo
TANGA IGITECYEREZO