Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu cyiciro cy’abakobwa (She-Amavubi) ikomeje imyiteguro y’imikino ya CECAFA y’ibihugu igomba kubera mu Rwanda kuva kuwa 12-20 Gicurasi 2018 kuri sitade ya Kigali.
Itsinda ry’abatoza b’iyi kipe riyobowe na Kayiranga Baptiste umutoza mukuru, bamaze iminsi bakoresha imyitozo itandukanye mu rwego rwo gutyaza no gutoranya abakinnyi bazaba bifashishwa muri iri rushanwa mpuzamahanga.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Gicurasi 2018, iyi kipe yakoreye imyitozo kuri sitade ya Kigali guhera saa saba z’amanywa (13h00’) mbere y'uko APR FC yakira Kiyovu Sport mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona.
Mu myitozo bakoze kuri uyu wa Kane byari uguhuza abakinnyi hagati yabo mu buryo bw’ikipe (Deux-Cas) kugira ngo bagende bareba uwushoboye ku mwanya runaka kuko mu bakinnyi 27 bari mu mwiherero hagomba gutoranywamo 20 bazakoreshwa muri CECAFA 2018 abandi barindwi basigaye bagataha.
Muri 2016 ubwo iri rushanwa ryaberaga i Kampala muri Uganda, u Rwanda rwatozwaga na Nyinawumuntu Grace baza kuviramo mu matsinda bananiwe kwivana imbere y’amakipe arimo Tanzania na Ethiopia. Icyo gihe, Tanzania yatwaye igikombe itsinze Kenya ku mukino wa nyuma.
Iyi CECAFA izajya ikinirwa kuri sitade ya Kigali izaba irimo; Kenya, Uganda, Tanzania, Zanzibar, Burundi, Ethiopia na Djibouti mu gihe ibihugu nka Erythrea, Sudan na South Sudan bataremeza niba bazitabira.
Imanizabayo Florence ku mupira asize Kayitesi Alodie ari hasi
Nyiransanzabera Miliam (iburyo) na Mukantaganira Joselyne (Ibumoso) bashaka umupira
Abakinnyi 27 basigaye mu mwiherero:
Abyanyezamu: Nyirabashisti Judith (AS Kigali Wfc), Uwizeyimana Helene (AS Kigali Wfc) na Umubyeyi Zakia (Scandinavia Wfc)
Abugarira: Mukantaganira Joselyne (AS Kigali Wfc), Nyirahabimana Anne Marie (Scandinavia Wfc), Nyiransanzebera Milliam (Kamonyi Wfc), Umulisa Edith (Scandinavia Wfc), Maniraguha Louise (AS Kigali), Uwimbabazi Immacule (Kamonyi Wfc), Muhawimana Constance (Inyemera Wfc) and Uwamahoro Marie Claire Mataye (AS Kigali Wfc), Umwizerwa Angelique (AS Kigali Wfc),Murorunkwero Claudine (Rambura),
Abakina hagati: Nibagwire Sifa Gloria (Scandinavia Wfc), Kalimba Alice (AS Kigali), Mukeshimana Jeannette (AS Kigali WFC), Nyiramwiza Marta (AS Kigali Wfc), Mukeshimana Dorothe (AS Kigali WFC), Kankindi Fatuma (Scandinavia), Uwamahoro Beatrice (Remera Rukoma) na Uwamahoro Marie Claire (AS Kigali)
Abataha izamu: Umwaliwase Dudja (AS Kigali Wfc), Mushimiyimana Marie Claire (Scandinavia Wfc), Ibangarye Anne Marie (Scandinavia Wfc), Ntibagwire Lyberata (AS Kigali Wfc), Iradukunda Callixte (AS Kigali WFC), Abimana Djamila Mwiza (Scandinavia
Nyiransanzabera Miliam yavuye muri AS Kigali WFC yikoza muri shampiyona ya Uganda mbere yo kugaruka muri Kamonyi WFC yari yaravuyemo ajya muri AS Kigali WFC
Mbarushimana Shaban umutoza mukuru wa AS Kigali WFC ni we wungirije Kayiranga Baptiste aba atanga amabwiriza kuko ni nawe uzi amazina y'abakinnyi
Nibagwire Sifa Gloria kapiteni w'ikipe y'igihugu y'abagore
Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC agenzura umupira hagati mu kibuga
Mukantaganira Joselyne ukina inyuma ahagana iburyo muri AS Kigali WFC ni nawe uzaba ashingirwaho muri CECAFA
Ni imyitozo isaba ko buri mukinnyi yigaragariza abatoza
Kalimba Alice abuzwa amahoro na Nyiransanzabera Miliam
Umusaruro mubi iyi kipe yazaramuka igize ahanini bizabazwa Mbarushimana Shaban kuko niwe uzi neza umupira w'abakobwa kurusha Kayiranga Baptiste
Kayiranga Baptiste yarebye iyi myitozo ikakaye ari hejuru muri sitade ya Kigali aho aba yitegeye abakinnyi
Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte ku mupira abangamiwe na Umwizerwa Angelique bita Rooney bakinana muri AS Kigali
Bazengurutse ikibuga inshuro enye nyuma yo gukina hagati yabo
Bagorora ingingo mu buryo bwose bushoboka
Isengesho risoza gahunda y'imyitozo
Bakurikijeho gahunda yo kureba umukino wahuje APR FC 3-0 Kiyovu Sport
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO