RFL
Kigali

AS Kigali yafashe umwanya wa mbere itsinze APR FC, Ndahinduka Michel abona ikarita itukura-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/04/2018 18:33
1


Ikipe ya AS Kigali yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona itsinze APR FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru cya tariki 29 Mata 2018.



AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 34’ itsindiwe na Mabaraga Jimmy Traore n’umutwe mbere y'uko Ally Niyonzima yungamo ikindi n’umutwe ku munota wa 64’ w’umukino. AS Kigali yahise yuzuza amanota 35 ayiha kuyobora shampiyona.

Abakinnyi ba AS Kigali FC bishimira igitego

Abakinnyi ba AS Kigali FC bishimira igitego

Muri uyu mukino, Ndahinduka Michel yahaboneye ikarita itukura nyuma yo kuzuza amakariya abiri y'umuhondo mu mikino. AS Kigali yamaze iminota 29' bakina ari abakinnyi icumi (10). Igice cya mbere cyahiriye ikipe ya AS Kigali kuko ku munota wa 34’ bari bamaze kwinjiza igitego cyatsinzwe na Mbaraga Jimmy Traore uherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Abakinnyi ba AS Kigali nka Ally Niyonzima, Murengezi Rodrigue, Mbaraga Jimmy na Ngama Emmanuel bakomeje guhatiriza bashaka igitego cya kabiri muri iki gice ariko barinda bajya kuruhuka.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri ni bwo Eric Nshimiyimana yakuyemo Ndayisaba Hamidou ashyiramo Ndahinduka Michel wahise akora ikosa agahabwa ikarita ya mbere y’umuhondo ku munota wa 47’. Ndahinduka Michel yaje guhita ahabwa ikarita y’umuhondo nyuma y’iminota ine (51’) kuko yakoze irindi kosa agakandagira Imanishimwe Emmanuel.

Igice cya mbere cyasize Ombolenga Fitina na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy bafite imihondo bitewe n’amakosa bakoze. Mugiraneza yazize ko yakuruye Bate Shamiru umunyezamu wa AS Kigali ubwo yari afashe umupira ashaka kuwutanga naho Fitina we yazize ko yateze Ndarusanze Jean Claude wari wizamukaniye umupira.

Petrovic yahise abona ko AS Kigali igiye kuzongwa n’umubare muto w’abakinnyi bityo ahita yongeramo abakinnyi basatira. Yahise ashyiramo Sekamana Maxime asimbura Iranzi Jean Claude naho Issa Bigirimana asimbura Nshuti Dominique Savio. Nyuma gato y’igitego cya kabiri cya AS Kigali ni bwo Nshuti Innocent yinjiye asimbura Hakizimana Muhadjili wabonaga yananiwe.

Abasimbura ba APR FC

Abatoza ba AS Kigali mbere gato y'umukino

APR FC yakomeje gukina ariko ukabona hagati mu kibuga harimo ikibazo cyo kuba nta mukinnyi bafite uri uzamukana imipira igana ku bakinnyi bataha izamu kuko Bizimana Djihad ubakorera aka kazi atari mu bakinnyi 18 bitabajwe ku mukino.

Aha ni ho havaga amakosa yuko APR FC yatakazaga imipira bityo abugarira bayo bakisanga bugarijwe bityo no kugenzura imipira bikaba ikibazo, aha ni ho Ally Niyonzima yabasimbukanye akabaterana umupira wabyaye igitego cya kabiri, umupira wari uturutse kuri coup franc. Nsabimana Eric Zidane yasimbuye Ngama Emmanuel mu mpera z'umukino.

AS Kigali iraba ifashe umwanya wa mbere n’amanota 35 mu mikino 17 imaze gukina kuko ifite ikirarane izahuramo na Rayon Sports mu minsi itaramenyekana. APR FC iraba yicaye ku mwanya wa kabiri n’amanota 34 imbere ya Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 34. Kiyovu Sport iri ku mwanya wa kane n’amanota 32.

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga 

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Dore abakinnyi babanza mu kibuga:

AS Kigali XI:Bate Shamiru (GK, 30), Ngandu Omar2, Benedata Janvier 21, Ally Niyonzima 8, Ndayisaba Hamidou 12, Latif Bishira 5, Murengezi Rodrigue 7, Mbarag Jimmy 16, Ndarusanze Jean Claude 13 na Ngama Emmanuel 19.

APRFC XI: KImenyi Yves (GK, 21), Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24, Nsabimana Aimable 13, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C, 7), Rugwiro Herve 4, Amran Nshimiyimana 5, Iranzi Jean Claude 12, Byiringiro Lague 14 na Nshuti Dominique Savio 27.

Abasimbura ba APR FC

Abasimbura ba APR FC

Jimmy Mulisa (Ibumoso) na Petrovic (iburyo) bahuye n'akazi gakomeye i Nyamirambo

Jimmy Mulisa (Ibumoso) na Petrovic (iburyo) bahuye n'akazi gakomeye i Nyamirambo

Abakinnyi ba APR FC bajya inama

Abakinnyi ba APR FC bajya inama 

Benedata Janvier ku mupira abangamiwe na Hassan Rugirayabo

Benedata Janvier yagize ikibazo ku kaboko

Benedata Janvier yagize ikibazo ku kaboko

Umunsi wa 18 wa shampiyona 2017-2018:

Kuwa Gatanu tariki 27 Mata 2018

FT: Kiyovu Sport 2-0 Miroplast Fc

Kuwa Gatandatu tariki 28 Mata 2018

-Mukura Victory Sport vs Etincelles FC (Ntiwabaye)

-Amagaju FC 0-1 Police FC  

-Rayon Sports 5-0 Bugesera FC  

-FC Musanze 1-2 Kirehe FC  

Ku Cyumweru tariki 29 Mata 2018

-AS Kigali FC 2-0 APR FC  

-FC Marines 2-0 Gicumbi FC  

-Sunrise FC 1-1 Espoir FC  

Iranzi Jean Claude ku mupira ashaka aho yanyura Mbaraga Jimmy

Iranzi Jean Claude ku mupira ashaka aho yanyura Mbaraga Jimmy

Ally Niyonzima abyigana na Hakizimana Muhadjili

Ally Niyonzima abyigana na Hakizimana Muhadjili

Hakizimana Muhadjili yaje kuruha asimburwa na Nshuti Innocent

Hakizimana Muhadjili yaje kuruha asimburwa na Nshuti Innocent

Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports yari ahari

Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports yari ahari areba uko AS Kigali ikina kuko bafitanye urugamba 

Jeannot Witakenge aba asesengura imikino y'andi makipe

Jeannot Witakenge aba asesengura imikino y'andi makipe kugira ngo bizorohere Rayon Sports gukina nayo

Muhire Hassan wahoze muri Miroplast FC nk'umutoza

Muhire Hassan wahoze muri Miroplast FC nk'umutoza 

Byiringiro Lague afashwe na Bishira Latif

Byiringiro Lague afashwe na Bishira Latif myugariro wa AS Kigali 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • zizou5 years ago
    ayaaa!!!mbega Savio urwo ubonye!ubanza waragiye i mburabuturo





Inyarwanda BACKGROUND