RFL
Kigali

Ivan Minaert yasinye amasezerano yo gutoza Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/04/2018 19:34
0


Ivan Minaert wari umaze iminsi ikabakaba 60 atoza ikipe ya Rayon Sports adafite amasezerano, kuri ubu yamaze gusinyana n’iyi kipe kuzayitoza imikino isigaye y’uyu mwaka w’imikino 2017-2018 kongeraho umwaka utaha w’imikino 2018-2019.



Ni amasezerano aje asanga Rayon Sports iri mu bihe byiza byo kuba yarageze mu mikino y’amatsinda ya Total CAF Confederation Cup 2018. Rayon Sports yatombye USM Alger, Gormahia FC na Yanga Africans bose bakaba bibumbiye mu itsinda rya kane (D).

Nyuma yo gusinya amasezerano, Ivan Minaert yahise anyagira Bugesera FC ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona waberaga ku kibuga cya sitade ya Kigali.

“Ni byo nasinye amasezerano yo gutoza Rayon Sports nk’uko nsanzwe mbikora. Twageze ku bintu bitari bibi mu gihe nari maze muri iyi kipe, nizera ko tuzakomeza inzira nziza. Abafana bagomba kutuba hafi mu bihe byose tuzaba dukina imikino itandukanye haba mu Rwanda no hanze”. Ivan Minaert

Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports

Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports 

Muri gahunda afite mu gukomeza kuzamura Rayon Sports mu musaruro mwiza, Ivan Minaert yavuze ko muri uyu mwaka afite intego yo gufasha Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona, igikombe cy’Amahoro 2018 no kuba bagomba nibura kugera muri ¼ cya Total CAF Champions League 2018.

Ivan Minaert azatoza Rayon Sports kugeza umwaka w'imikino 2018-2019 urangiye

Ivan Minaert azatoza Rayon Sports kugeza umwaka w'imikino 2018-2019 urangiye

Abatoza ba Rayon Sports

Abatoza ba Rayon Sports ubu bahagaze neza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND