Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru w’ikipe ya Etincelles FC avuga ko nubwo banganyije na Rayon Sports igitego 1-1 ngo ntibizabuza iyi kipe y’i Rubavu kuba yabonera igitego i Kigali mu mukino wo kwishyura uzakinwa kuwa 23 Gicurasi 2018.
Wari umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2018, umukino utarabereye igihe kuko andi makipe yamaze kumenya uko azahura mu mikino ya ¼ cy’irangiza. Etincelles FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 18' w'umukino kuri penaliti yavuye ku ikosa ryamukoreweho mu rubuga rw'amahina. Igitego cya Rayon Sports cyishyuwe na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 62' kivuye kuri koruneri yatewe na Rutanga Eric Alba.
Abakinnyi ba Etincelles Fc bishimira igitego
Shaban Hussein Tchabalala niwe wishyuriye Rayon Sports
Nyuma y’umukino, Ruremesha Emmanuel yijeje abafana ba Etincelles FC ko bishoboka cyane ko bazakuramo Rayon Sports kuko ngo batazabura igitego kuri sitade ya Kigali. “Birashoboka cyane..Birashoboka kubera ko si ubwa mbere dutsindira Rayon Sports i Kigali. Ni ibintu bishoboka cyane. Rayon Sports ntabwo ari ubwa mbere tuyitsindira i Kigali, ndibaza ko rero tugifite icyizere, kuri njyewe mbona ko twese birasaba ko dutsinda. Igitego cyacu kimwe nacyo kizaba gifite agaciro kandi sinibaza ko tuzabura igitego kimwe”. Ruremesha
Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC yizeye gukuramo Rayon Sports
Mugenzi Cedric Ramires ni we wafunguye amazamu kuri penaliti
Ruremesha avuga ko ikipe ye yagiye igorwa no gutakaza imipira hagati mu kibuga bitewe n'uko Gikamba Ismael usanzwe ubafasha mu gutindana imipira atakinnye kubera imvune. Asobanura uko yabonye umukino, Ruremesha yagize ati:
Wari umukino mwiza twifuzaga gutangira turi ku rwego rwo hejuru kugira ngo turebe ko twabona igitego hakiri kare kuko Rayon Sports iyo uyiretse ikagutanga mu minota 15’ birakugora ko wakina. Twagerageje duhusha uburyo bwinshi ariko tubona penaliti turayinjiza. Ikintu cyatubangamiye nuko tumaze kubona igitego abakinnyi banjye babaye nk’aho bakinira inyuma banatakaza imipira hagati kuko uwo umukino wacu usa n'aho ushingiyeho yari arwaye, nibaza ko umukino utaha azaba yagarutse tugakina umupira mwiza.
Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC areba ku isaha
Abafana ba Rayon Sports ntabwo bishimiye umukino ku rwego rwiza
Ibendera rya Gikundiro Forever mu kirere cy'i Rubavu
Ndayisenga Kassim yakubiswe ishoti mu gatuza biba ngombwa ko avamo
Muri uyu mukino, Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports yari yakoze impinduka zitari nke kuko guhera mu izamu harimo Ndayisenga Kassim ndetse na Mutsinzi Ange Jimmy yari yavanwe mu mutima w’ubwugarizi ajyanwa hagati mu kibuga.
Gusa mu gice cya kabiri uyu musore yaje kwimurirwa umwanya ubwo Usengimana Faustin yari asimbuwe na Mugisha Francois Master yaje kuba ngombwa ko Mutsinzi Ange Jimmy asubira mu mutima w’ubwugarizi afatanya na Manzi Thierry bityo Mugisha Francois aguma hagati mu kibuga afatanya na Muhire Kevin.
Mu isimbuza ritegura igice cya kabiri, Ismaila Diarra yasimbuye Manishimwe Djabel. Usengimana Faustin yasimbuwe yamaze kubona ikarita y’umuhondo. Rayon Sports yongeye gusimbuza ubwo Ndayisenga Kassim yari amaze kubabara mu gatuza nyuma y’ishoti yatewe na Nahimana Isiaq. Ni bwo Ndayishimiye Eric Bakame yahise agana mu izamu nawe agatangira guhura n’imipira ikomeye.
Ku ruhande rwa Etincelles FC, Tuyisenge Hackim bita Diemme yahawe ikarita y’umuhondo.Murutabose asimburwa na Jean Marie Vianney Uwase mu gihe Mugenzi Cedric Ramires yasimbuwe na Jean Bosco Akayezu bita Welbeck waje agaha akazi Eric Rutanga mu gice cya kabiri cyose cy’umukino.
Umukino wo kwishyura uzakinwa kuwa 23 Gicurasi 2018 kuri sitade ya Kigali saa cyenda n'igice kuri sitade ya Kigali (15h30'). Amakipe yakomeje muri ¼ ni; APR FC, Police FC, Sunrise FC, Bugesera FC, Amagaju FC, Marines FC na Mukura VS
Iva Minaert aganiriza abakinnyi mbere yuko igice cya kabiri gitangira
Ndayisenga Kassim aryamye hasi afashe mu gatuza
Manzi Thierry ku mupira akurikiwe na Murutabose Hemedi
Nsengiyumva Irshad yari afite akazi ko kurinda Manishimwe Djabel
Murutabose Hemedi rutahizamu wa Etincelles FC abangamirwa na Manzi Thierry
Umukino watambutse kuri Azam TV Rwanda
Mugenzi Cedric Ramires aburagiza Eric Rutanga myugariro wa Rayon Sports
Nkunzingoma Ramadhan (Ibumoso) umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports na Ivan Minaert (Iburyo) umutoza mukuru wa Rayon Sports
Uva ibumoso: Mugabo Gabriel, Irambona Eric Gisa (hagati) na Ndayishimiye Eric Bakame (Iburyo)
Nyandwi Saddam agenzura umupira imbere ya Tuyisenge Hackim (25) ukina hagati muri Etincelles FC
Nkundamatch w'i Kilinda ahengereza ko igitego cyaboneka
Shaban Hussein Tchabalala ahanganye na Nahimana Isiaq wari wabaye kapiteni wa Etincelles FC
Abafana ba Rayon Sports bategereje igitego mu minota ya nyuma
Akayezu Jean Bosco yinjiye asimbuye azonga Rayon Sports
Ikipe ya Etincelles FC ni imwe mu makipe yo mu ntara afite abafana
Ndayishimiye Eric Bakame yinjiye mu izamu asimbuye Ndayisenga Kassim
Sheikh Hamdan Habimana yari yazananye n'abanya-Oman bari mu Rwanda
Itangishaka Bernard bita King Bernard (Iburyo) umunyamabanga w'ikipe ya Rayon Sports FC
Muhawenimana Claude perezida w'abafana ba Rayon Sports yarebye umukino ahagaze mu myanya y'icyubahiro
Jeannot Witakenge wahoze ari umutoza wungirije kuri ubu afite akazi ko kwandika buri kimwe kiba cyabaye mu mukino Rayon Sports iba yakinnye
Lomami Marcel afatanya na Ivan Minaert
Muhire Kevin avugrwa
Gihana Egide umutoza w'abanyezamu ba Etincelles FC
Abafana ba Etincelles FC bavuga ko Rayon Sports yabacitse
Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports aganira n'abanyamakuru
Mumbele Saiba Claude (13) aguruka ahunga Muhire Kevin
Amakipe asohoka mu rwambariro
Habimana Yuusf Nani yabanje mu kibuga
Abakinnyi basuhuzanya
Abakapiteni batombola ibibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abatoza ba Rayon Sports
Abasimbura ba Rayon Sports
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rayon Sports XI: Ndayisenga Kassim (GK, 29), Nyandwi Saddam 16, Eric Rutanga 3, Usengimana Fasutin 15, Manzi Thierry 4, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Manishimwe Djabel 28, Muhire Kevin 8, Shaban Hussein Tchabalala 11, Habimana Yussuf Nani 14, Christ Mbondy 9
Etincelles FC XI: Nsengimana Dominique (GK, 32), Mbonyingabo Regis 7, Kayigamba Jean Paul 24, Djumapili Iddy 3, Niyonsenga Ibrahim 17, Nswngiyumva Irshad 23, Tuyisenge Hackim 25, Mumbele Saiba Claude 13, Nahimana Isiaq 11 , Nduwimana Michel Balack 12, Mugenzi Cedric Ramires 4
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO