RFL
Kigali

Navuye i Burundi mfite intego yo gukina muri Rayon Sports-Tchabalala

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/04/2018 9:22
0


Shaban Hussein Tchabalala umukinnyi ukina ataha izamu muri Rayon Sports kuri ubu avuga ko kuva yava i Burundi aza gukina afite intego yo kuzagera muri Rayon Sports kuko ngo n’abayobozi b’Amagaju FC bari babizi ko ariyo ntego afite.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA nyuma yo gufasha Rayon Sports kunganya igitego 1-1, Shaban Hussein Tchabalala yavuze ko yasinye mu ikipe y’Amagaju FC avugana n’Abayobozi bayo ko gahunda imuzanye ari ukwitwara neza agamije gushaka amahirwe yo gukinira Rayon Sports.

“Njyewe navuye i Burundi nza gusinya mu Amagaju, nababwiye ko nje gushaka inzira yo kugera muri Rayon Sports. N’abayobozi b’Amagaju FC barabizi narabibabwiye”.Shaban Hussein

Shaban Hussein yageze mu Rwanda aje gukina i Nyamagabe mu ikipe y’Amagaju FC avuye mu ikipe ya Vital’O kuri ubu ni umukinnyi w’intwaro ikomeye kuri Rayon Sports haba mu mikino mpuzamahanga n’iy’imbere mu gihugu. Mu mikino ibiri ikurikiranye, Shaban Hussein amaze guhesha Rayon Sports amanota abiri mu bihe biba biboneka ko bigoye. Yabafashije kunganya na SC Kiyovu (2-2) cyo kimwe na Etincelles FC (1-1).

Shaban Hussein yabonye ate umukino wa Etincelles FC 1-1 Rayon Sports:

Shaban Hussein: Umukino ntabwo wari woroshye kuko n’ubundi turacyafite umunaniro. Nkanjye ntabwo ndaza neza mu murongo kubera umunaniro. Biransaba kunywa amazi menshi no kuruhuka amasaha menshi kugira ngo ngaruke neza nta munaniro.

Shaban Hussein agereranya ate Rayon Sports n’Amagaju FC?

Shaban Hussein: Amagaju FC na Rayon Sports…Rayon Sports ni ikipe nziza kandi ni ikipe nkuru hano mu Rwanda inakomeye. Ni yo mpamvu nshobora kuvuga ko iri hejuru y’Amagaju FC. Rayon Sports itwara ibikombe inafite abafana benshi cyane hano mu Rwanda no mu bihugu byo hanze.

Shaban Hussein Tchabalala akurikiwe na Jean Marie Vianney bita Tibingana

Shaban Hussein Tchabalala akurikiwe na Nahimana Isiaq

Shaban Hussein Tchabalala ubwo yari amaze gukomereka ku munwa

Shaban Hussein Tchabalala ubwo yari amaze gukomereka ku munwa

Ni ubuhe butumwa Shaban Hussein Tchabalala yageneye abakunzi ba Rayon Sports?

Shaban Hussein: "Ndababwira yuko batuguma hafi, batwereke ko turi kumwe ntibadusige kuko n’ibindi tuzabikora. Njyewe na bagenzi banjye tuzakomeza gukora ibyiza kuko hari na bagenzi banjye bakora ibirenze n’ibyo nakora, batube hafi kuko ibyiza biri imbere."

Tchabalala yakiniye amakipe atandukanye nka; Lydia Ludic Burundi Académic FC, Vital’O FC yatsindiye ibitego byinshi kurusha abandi mu mwaka w’imikino 2015-16, ayivamo ajya mu Amagaju FC yatsindiye ibitego 13 aza muri ba rutahizamu bahize abandi mu Rwanda 2016-17. Shaban Hussein kuri ubu amaze gufasha Rayon Sports kugera mu matsinda ya Total CAF Confederations Cup 2018.

Ikipe ya Etincelles FC yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1 mu mukino ubanza wa kimwe cy'umunani cy'igikombe cy'Amahoro 2018. Etincelles FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 18' w'umukino kuri penaliti yavuye ku ikosa ryamukoreweho mu rubuga rw'amahina. Igitego cya Rayon Sports cyishyuwe na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 62' kivuye kuri koruneri yatewe na Rutanga Eric Alba.

Shabana Hussein avuga ko umunaniro utarashira mu bakinnyi ba Rayon Sports nawe arimo

Shabana Hussein avuga ko umunaniro utarashira mu bakinnyi ba Rayon Sports nawe arimo

Shaban Hussein Tchabalala (Ibumoso) na Nyandwi Saddam (Iburyo) bishimira igitego

Shaban Hussein Tchabalala (Ibumoso) na Nyandwi Saddam (Iburyo) bishimira igitego

Shaban Hussein Tchabalala akurikiwe na Jean Marie Vianney bita Tibingana

Shaban Hussein Tchabalala akurikiwe na Jean Marie Vianney bita Tibingana 

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports XI: Ndayisenga Kassim (GK, 29), Nyandwi Saddam 16, Eric Rutanga  3, Usengimana Fasutin 15, Manzi Thierry 4, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Manishimwe Djabel 28, Muhire Kevin 8, Shaban Hussein Tchabalala 11, Habimana Yussuf Nani 14, Christ Mbondy 9

Etincelles FC XI: Nsengimana Dominique (GK, 32), Mbonyingabo Regis 7, Kayigamba Jean Paul 24, Djumapili Iddy 3, Niyonsenga Ibrahim 17, Nswngiyumva Irshad 23, Tuyisenge Hackim 25, Mumbele Saiba Claude 13, Nahimana Isiaq 11  , Nduwimana Michel Balack 12, Mugenzi Cedric Ramires 4

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND