Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sport ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru tariki 22 Mata 2018.
Kiyovu Sport ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 26’ ku gitego cya Mugheni Kakule Fabrice mbere y'uko Rayon Sports yishyurirwa na Bimenyimana Bonfils Caleb kuri penaliti yateye ku munota wa 53’.
Kiyovu Sport yaje kongera kubona igitego ku munota wa 58’ gitsinzwe na Moustapha Francis nyuma yo kuzamukana umupira agasiga abugarira ba Rayon Sports agahita ashibura umupira akawurenza Ndayishimiye Eric Bakame. Igitego cyatumye Rayon Sports ibona inota rimwe cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 82’ w’umukino.
Abakinnyi ba Kiyovu Sport bishimira igitego cyatsinzwe na Moustapha Francis (10)
Moustapha Francis acenga Mutsinzi Ange Jimmy
Shaban Hussein Tchabalala ku mupira mu gihe Ngirimana Alexis yari yamaze kujya hasi
Abafana ba Rayon Sports bishimira igitego
Shaban Hussein Tchabalala yabanje hanze
Amakipe asohoka mu rwambariro
Twagirimana Innocent yakinaga umukino we wa mbere muri shampiyona akinira Rayon Sports
Abakinnyi basuhuzanya
Muhire Kevin (iburyo) nawe yabanje hanze yinjira ku munota wa 40'
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga
Mutarambirwa Djabil (Ibumoso) na Cassa Mbungo Andre (Iburyo)
Umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994 mu Rwanda
Niyonzima Olivier Sefu ku mupira ahunga abakinnyi ba Kiyovu Sport
Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports yari yakoze impinduka mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga kuko nka Kwizera Pierrot, Nyandwi Saddam, Yannick Mukunzi, Christ Mbondy na Eric Rutanga ntabwo bari mu bakinnyi 18 bakoreshejwe mu mukino.
Shaban Hussein Tchabalala, Muhire Kevin, Nahimana Shassir na Manzi Thierry babanje ku ntebe y’abasimbura mu gihe Twagirayezu Innocent, Mugabo Gabriel na Manishimwe Djabel bari mu bakinnyi 11.
Kiyovu Sport yagiye mu mukino yuzuye usibye ko baburaga Ndoli Jean Claude umunyezamu wayo wa mbere utari wemerewe gukina kuko yabonye ikarita itukura ku munsi wa 16 wa shampiyona ubwo batsindwaga na FC Musanze.
Ikipe ya Kiyovu Sport yatangiye iyobora umukino kuko yabonye igitego hakiri kare kuko wabonaga irusha Rayon Sports hagati mu kibuga. Cassa Mbungo yari yafashe Habamahoro Vincent na Rachid Kalisa abakinisha inyuma ya Mugheni Fabrice nawe wakinaga atanga imipira imbere ye hari hari abakinnyi batatu barimo Russel Alex Nganou, Moustapha Francis na Nizeyimana Djuma.
Rayon Sports bari bafitemo Niyonzima Olivier Sefu na Mugisha Francois Master bakinaga inyuma ya Manishimwe Djabel ariko ukabona baragorwa no guhagarika Mugheni Kakule Fabrice na Kalisa Rachid batemberanaga imipira hagati mu kibuga.
Ivan Minaert amaze kubona ko hagati mu kibuga bitari buze koroha, yahise akuramo Twagirayezu Innocent wakinaga inyuma iburyo ahita yinjiza Muhire Kevin ku munota wa 40’ w’umukino. Aha nibwo Rayon Sports batangiye kubonana mu kibuga kuko Muhire byibura yafataga umupira akawutanga aho ashaka.
Gusa imipira Muhire Kevin na Niyonzima Olivier babaga babashije kohereza imbere yapfaga ubusa ari nabwo Ivan Minaert yaje gutangira kubyemera ubwo Kiyovu Sport yahitaga ibinjiza igitego nawe agafata umwanzuro wo gukuramo Manishimwe Djabel agashyiramo Shaban Huusein Tchabalala mbere yuko Nahimana Shassir asimbura Mugisha Francois Master.
Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports batakinnye
Kiyovu Sport yamaze iminota 81' ifite umukino
Abafana ba Kiyovu Sport mu minota bari bayoboye umukino
Nzeyurwada Djihad niwe wabanje mu izamu rya KIyovu Sport kuko Ndoli Jean Claude atari yemerewe gukina kubera ikarita itukura yaboneye i Musanze
Cassa Mbungo Andre yaje kugira impungenge inyuma ahagana ku ruhande rw’ibumoso ahakinaga Ahoyikuye Jean Paul ahita ashyiramo Ngarambe Jimmy ubona ko bashakaga kuruhura Ahoyikuye wari wazonzwe na Ismaila Diarra.
Shaban Hussein Tchabalala ubwo yari amaze kugera mu kibuga nibwo Rayon Sports yahise ikanguka batangira gukina umupira wo gusatira kuko abakinnyi bose babonaga umupira bamuha birangira abahaye inota rimwe ku munota wa 82’ w’umukino.
Rayon Sports yahise iba yicaye ku mwanya wa gatatu (3) n’amanota 31 mu mikino 16 imaze gukina kuko ifitanye umukino na AS Kigali wagizwe ikirarane. Kiyovu Sport yahise igira amanota 29 ayicaza ku mwanya wa kane mu mikino 17 imaze gukina muri shampiyona.
Undi mukino wabaga kuri iki Cyumweru, Ndarusanze Jean Claude yafashije AS Kigali kunyagira Miroplast FC mu mukino waberaga ku kibuga cyo kwa Mironko. Ndarusanze yatsinzemo ibitego bibiri (2) bituma yuzuza ibitego icyenda (9) muri shampiyona. Ikindi gitego cyatsinzwe na Ndahinduka Michel.
Ismaila Diarra azamukana umupira
Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport atanga amabwiriza
Irambona Eric Gisa hagati ya Kalisa Rachid (ibumoso) Jean Paul Uwihoreye (Iburyo)
Irambona Eric Gisa acenga asanga Uwihoreye Jean Paul
Uwihoreye Jean Paul ku mupira abyigwa na Irambona Eric Gisa
Mugheni mu bafana ba Gicumbi FC ubwo yahabwaga ikarita y'umuhondo
Manishimwe Djabel akurikiwe na Habamahoro Vincent
Rachid Kalisa ku mupira imbere ya Niyonzima Olivier Sefu
Usengimana Faustin ku mupira akiza ikibanza cy'ubwugarizi
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
Abari bashinzwe kwinjiza no kwereka imyanya abafana (Abayovu) ubwo Rayon Sports yari imaze gukuramo ideni
Nganou Alex Russel (21) ashaka igitego cy'umutwe
Uwihoreye Jean Paul (3) yahuye n'akazi gakomeye mu minota micye Shaban Hussein Tchabalala yamaze mu kibuga
Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona
Dore uko umunsi wa 17 uteye:
Kuwa Mbere tariki 23 Mata 2018
-Police FC vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15h30’)
Kuwa Gatanu tariki 20 Mata 2018
-APR FC 4-25FC Marines
-Etincelles FC 1-0 Espoir FC
-Gicumbi FC 1-0 Sunrise FC
-Bugesera FC 0-0 FC Musanze
-Kirehe FC 2-1 Amagaju FC
Ku Cyumweru tariki 22 Mata 2018
- Rayon Sports 2-2 Kiyovu Sport
-Miroplast FC 0-3 AS Kigali
Mugheni Fabrice agora Rayon Sports yahozemo
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, 1, C), Twagirayezu Innocent 13, Irambona Eric Gisa 17, Usengimana Faustin 15, Mugabo Gabriel 2, Niyonzima Olivier Sefu 21, Mugisha Francois Master 25, Manishimwe Djabel 28, Bimenyimana Bonfils Caleb 7 na Ismaila Diarra 20.
SC Kiyovu XI: Nzeyurwanda Djihad (GK, 19), Uwihoreye Jean Paul 3, Ahoyikuye Jean Paul Mukonya 4, Ngirimana Alexis 15, Mbogo Ali 18, Habamahoro Vincent 13, Rachid Kalisa 8, Mugheni Kakule Fabrice (C, 17), Nizeyimana Djuma 9, Moustapha Francis 10 na Nganou Alex Russel 21.
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO