RFL
Kigali

Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sport, Ndarusanze yongera ibitego afasha AS Kigali kunyagira Miroplast FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/04/2018 21:10
1


Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sport ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru tariki 22 Mata 2018.



Kiyovu Sport ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 26’ ku gitego cya Mugheni Kakule Fabrice mbere y'uko Rayon Sports yishyurirwa na Bimenyimana Bonfils Caleb kuri penaliti yateye ku munota wa 53’.

Kiyovu Sport yaje kongera kubona igitego ku munota wa 58’ gitsinzwe na Moustapha Francis nyuma yo kuzamukana umupira agasiga abugarira ba Rayon Sports agahita ashibura umupira akawurenza Ndayishimiye Eric Bakame. Igitego cyatumye Rayon Sports ibona inota rimwe cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 82’ w’umukino.

Abakinnyi ba Kiyovu Sport bishimira igitego

Abakinnyi ba Kiyovu Sport bishimira igitego cyatsinzwe na Moustapha Francis (10)

Moustapha Francis acenga Mutsinzi Ange Jimmy

Moustapha Francis acenga Mutsinzi Ange Jimmy 

Shaban Hussein Tchabalala ku mupira  mu gihe Ngirimana Alexis yari yamaze kujya hasi

Shaban Hussein Tchabalala ku mupira mu gihe Ngirimana Alexis yari yamaze kujya hasi

Abafana ba Rayon Sports bishimira igitego

Abafana ba Rayon Sports bishimira igitego

Shaban Hussein Tchabalala yabanje hanze

Shaban Hussein Tchabalala yabanje hanze

Rayon Sports Fans

Amakipe asohoka mu rwambariro

Twagirimana Innocent yakinaga umukino we wa mbere muri shampiyona

Twagirimana Innocent yakinaga umukino we wa mbere muri shampiyona akinira Rayon Sports 

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Muhire Kevin (iburyo) nawe yabanje hanze yinjira ku munota wa 40'

Muhire Kevin (iburyo) nawe yabanje hanze yinjira ku munota wa 40'

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Kiyovu Sport babanje  mu kibuga

11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga

Mutarambirwa Djabil (Ibumoso) na Cassa Mbungo Andre (Iburyo)

Mutarambirwa Djabil (Ibumoso) na Cassa Mbungo Andre (Iburyo)

Umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994 mu Rwanda

Umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994 mu Rwanda

Niyonzima Olivier Sefu ku mupira ahunga abakinnyi ba Kiyovu Sport

Niyonzima Olivier Sefu ku mupira ahunga abakinnyi ba Kiyovu Sport

Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports yari yakoze impinduka mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga kuko nka Kwizera Pierrot, Nyandwi Saddam, Yannick Mukunzi, Christ Mbondy na Eric Rutanga ntabwo bari mu bakinnyi 18 bakoreshejwe mu mukino.

Shaban Hussein Tchabalala, Muhire Kevin, Nahimana Shassir na Manzi Thierry babanje ku ntebe y’abasimbura mu gihe Twagirayezu Innocent, Mugabo Gabriel na Manishimwe Djabel bari mu bakinnyi 11.

Kiyovu Sport yagiye mu mukino yuzuye usibye ko baburaga Ndoli Jean Claude umunyezamu wayo wa mbere utari wemerewe gukina kuko yabonye ikarita itukura ku munsi wa 16 wa shampiyona ubwo batsindwaga na FC Musanze.

Ikipe ya Kiyovu Sport yatangiye iyobora umukino kuko yabonye igitego hakiri kare kuko wabonaga irusha Rayon Sports hagati mu kibuga. Cassa Mbungo yari yafashe Habamahoro Vincent na Rachid Kalisa abakinisha inyuma ya Mugheni Fabrice nawe wakinaga atanga imipira imbere ye hari hari abakinnyi batatu barimo Russel Alex Nganou, Moustapha Francis na Nizeyimana Djuma.

Rayon Sports bari bafitemo Niyonzima Olivier Sefu na Mugisha Francois Master bakinaga inyuma ya Manishimwe Djabel ariko ukabona baragorwa no guhagarika Mugheni Kakule Fabrice na Kalisa Rachid batemberanaga imipira hagati mu kibuga.

Ivan Minaert amaze kubona ko hagati mu kibuga bitari buze koroha, yahise akuramo Twagirayezu Innocent wakinaga inyuma iburyo ahita yinjiza Muhire Kevin ku munota wa 40’ w’umukino. Aha nibwo Rayon Sports batangiye kubonana mu kibuga kuko Muhire byibura yafataga umupira akawutanga aho ashaka.

Gusa imipira Muhire Kevin na Niyonzima Olivier babaga babashije kohereza imbere yapfaga ubusa ari nabwo Ivan Minaert yaje gutangira kubyemera ubwo Kiyovu Sport yahitaga ibinjiza igitego nawe agafata umwanzuro wo gukuramo Manishimwe Djabel agashyiramo Shaban Huusein Tchabalala mbere yuko Nahimana Shassir asimbura Mugisha Francois Master.

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports batakinnye

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports batakinnye 

Kiyovu Sport yamaze iminota 81' ifite umukino

Kiyovu Sport yamaze iminota 81' ifite umukino 

Abafana ba Kiyovu Sport mu minota bari bayoboye umukino

Abafana ba Kiyovu Sport mu minota bari bayoboye umukino

Nzeyurwada Djihad niwe wabanje mu izamu rya KIyovu Sport kuko Ndoli Jean Claude atari yemerewe gukina

Nzeyurwada Djihad niwe wabanje mu izamu rya KIyovu Sport kuko Ndoli Jean Claude atari yemerewe gukina kubera ikarita itukura yaboneye i Musanze

Cassa Mbungo Andre yaje kugira impungenge inyuma ahagana ku ruhande rw’ibumoso ahakinaga Ahoyikuye Jean Paul ahita ashyiramo Ngarambe Jimmy ubona ko bashakaga kuruhura Ahoyikuye wari wazonzwe na Ismaila Diarra.

Shaban Hussein Tchabalala ubwo yari amaze kugera mu kibuga nibwo Rayon Sports yahise ikanguka batangira gukina umupira wo gusatira kuko  abakinnyi bose babonaga umupira bamuha birangira abahaye inota rimwe ku munota wa 82’ w’umukino.

Rayon Sports yahise iba yicaye ku mwanya wa gatatu (3) n’amanota 31 mu mikino 16 imaze gukina kuko ifitanye umukino na AS Kigali wagizwe ikirarane. Kiyovu Sport yahise igira amanota 29 ayicaza ku mwanya wa kane mu mikino 17 imaze gukina muri shampiyona.

Undi mukino wabaga kuri iki Cyumweru, Ndarusanze Jean Claude yafashije AS Kigali kunyagira Miroplast FC mu mukino waberaga ku kibuga cyo kwa Mironko. Ndarusanze yatsinzemo ibitego bibiri (2) bituma yuzuza ibitego icyenda (9) muri shampiyona. Ikindi gitego cyatsinzwe na Ndahinduka Michel.

Ismaila Diarra azamukana umupira

Ismaila Diarra azamukana umupira 

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport atanga amabwiriza

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport atanga amabwiriza

Irambona Eric Gisa  hagati ya Kalisa Rachid (ibumoso) Jean Paul Uwihoreye (Iburyo)

Irambona Eric Gisa hagati ya Kalisa Rachid (ibumoso) Jean Paul Uwihoreye (Iburyo)

Irambona Eric Gisa  acenga asanga Uwihoreye Jean Paul

Irambona Eric Gisa acenga asanga Uwihoreye Jean Paul

Uwihoreye Jean Paul ku mupira abyigwa na Irambona Eric Gisa

Uwihoreye Jean Paul ku mupira abyigwa na Irambona Eric Gisa

Mugheni  mu bafana ba Gicumbi FC ubwo yahabwaga ikarita y'umuhondo

Mugheni mu bafana ba Gicumbi FC ubwo yahabwaga ikarita y'umuhondo

Manishimwe Djabel akurikiwe na Habamahoro Vincent

Manishimwe Djabel akurikiwe na Habamahoro Vincent 

Rachid Kalisa umukinnyi wamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Kiyovu Sport

Rachid Kalisa ku mupira imbere ya Niyonzima Olivier Sefu

Rachid Kalisa ku mupira imbere ya Niyonzima Olivier Sefu

Usengimana Faustin ku mupira  akiza ikibanza cy'ubwugarizi

Usengimana Faustin ku mupira  akiza ikibanza cy'ubwugarizi

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Abari bashinzwe kwinjiza no kwereka imyanya abafana (Abayovu) ubwo Rayon Sports yari imaze gukuramo ideni

Abari bashinzwe kwinjiza no kwereka imyanya abafana (Abayovu) ubwo Rayon Sports yari imaze gukuramo ideni

Nganou Alex Russel (21) ashaka igitego cy'umutwe

Nganou Alex Russel (21) ashaka igitego cy'umutwe

Uwihoreye Jean Paul (3) yahuye n'akazi gakomeye mu minota micye Shaban Hussein Tchabalala yamaze mu kibuga

Uwihoreye Jean Paul (3) yahuye n'akazi gakomeye mu minota micye Shaban Hussein Tchabalala yamaze mu kibuga 

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona 

Dore uko umunsi wa 17 uteye:

Kuwa Mbere tariki 23 Mata 2018

-Police FC vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15h30’)

Kuwa Gatanu tariki 20 Mata 2018

-APR FC 4-25FC Marines  

-Etincelles FC 1-0 Espoir FC

-Gicumbi FC 1-0 Sunrise FC 

-Bugesera FC 0-0 FC Musanze  

-Kirehe FC 2-1 Amagaju FC

Ku Cyumweru tariki 22 Mata 2018

- Rayon Sports 2-2 Kiyovu Sport  

-Miroplast FC 0-3 AS Kigali  

Mugheni Fabrice agora Rayon Sports yahozemo

Mugheni Fabrice agora Rayon Sports yahozemo

Abakinnyi babanje  mu kibuga:

Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, 1, C), Twagirayezu Innocent 13, Irambona Eric Gisa 17, Usengimana Faustin 15, Mugabo Gabriel 2, Niyonzima Olivier Sefu 21, Mugisha Francois Master 25, Manishimwe Djabel 28, Bimenyimana Bonfils Caleb 7 na Ismaila Diarra 20.

SC Kiyovu XI: Nzeyurwanda Djihad (GK, 19), Uwihoreye Jean Paul 3, Ahoyikuye Jean Paul Mukonya 4, Ngirimana Alexis 15, Mbogo Ali 18, Habamahoro Vincent 13, Rachid Kalisa 8, Mugheni Kakule Fabrice (C, 17), Nizeyimana Djuma 9, Moustapha Francis 10 na Nganou Alex Russel 21.

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Egide 5 years ago
    APR na MARINE ngo ni 4-25 hahahah





Inyarwanda BACKGROUND