RFL
Kigali

Amavubi U-20: U Rwanda rwabonye itike y’ijonjora rya 2 rukuyemo Kenya-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/04/2018 19:33
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ku bakinnyi batarengeje imyaka 20, yanganyije na Kenya 0-0 mu mukino wo kwishyura waberaga kuri sitade ya Kigali, biba amahire kuko iyi kipe yakomeje bivuye ku musaruro wo kunganya igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye i Nairobi.



Ni imikino y’urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika y’ibihugu 2019, irushanwa rizabera muri Niger. U Rwanda rwakomeje mu ijonjora rya kabiri aho rugomba guhura na Zambia ifite iki gikombe.

Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda, wabonaga habayemo impinduka imwe kuko Nyirinkindi Saleh wabanjemo muri Kenya yabanje hanze ahubwo baha umwanya Mugisha Patrick.

Ni umukino ikipe y’u Rwanda yari ifite gahunda yo gushaka igitego mu minota ya mbere y’umukino mu gihe byaba byanze bagakina umukino wo kugarira birinda ko batsindwa igitego mu rugo nk’uko Mashami Vincent yabisobanuriye abanyamakuru nyuma y’umukino.

Dore abakinnyi babanje mu kibuga:

Rwanda XI: Ntwari Fiacre (GK, 11), Ishimwe Saleh 3, Christian Ishimwe 6, Janvier Bonane 8,Sindambiwe Protais 9, Cyitegetse Bogarde 10, Nshimiyimana Marc Govin 12, Prince Buregeya (C, 14), Aime Prince Uwineza 15, Byiringiro Lague 16na Patrick Mugisha 17.

Kenya XI: Brian Bwire (GK,18) , Mose Mwale Mudavadi (2), Yussuf Nasri Mainge (C, 4), Thomas Teka 5, Fidel Origa 8, Vincent Wasambo 10, John Mwangi 12, Boniface Opiyo 13, Patrick Otieno 14, Ovela Ochieng 17 na Sydney Lokale 19.

Abakinnyi basuhuza abafana

Abakinnyi basuhuza abafana banabashimira 

Nshimiyimana Marc azamukana umupira ivuye inyuma iburyo

Nshimiyimana Marc azamukana umupira uvuye inyuma iburyo

Byiringiro Lague ashaka inzira

Byiringiro Lague ashaka inzira 

Abasore b’u Rwanda bakinnye umukino mwiza mu gice cya mbere ubona ko banabona igitego ariko mu gice cya kabiri nibwo Kenya yabaye nk’aho igiye hejuru ku buryo n;abakinnyi b’u Rwanda batangiye gusa naho batangira gukina basubira inyuma.

Mu gusimbuza, Mashami Vincent yatangiye kubikoraho mbere yuko igice cya kabiri gitangira kuko nibwo Sindambiwe Protais yasimbuwe na Nyirinkindi Saleh. Nyuma gato nibwo Byukusenge Yakuba yasimbuye Cyitegetse Bogarde.

Ku ruhande rwa Kenya, Sydney Lokale yasimbuwe na Austin Owour Ochieng, John Nungari Mwangi asimburwa na Richard Odada mu gihe Ovela Ochieng yasimbuwe na Erick Kipkurui Ngeno.

Ntwali Fiacre umunyezamu w'Amavubi U20 na kapiteni Buregeya Prince Aldo

Ntwali Fiacre umunyezamu w'Amavubi U20 na kapiteni Buregeya Prince Aldo

Abasimbura b'u Rwanda

Abasimbura b'u Rwanda 

Intebe ya tekinike y'u Rwanda

Intebe ya tekinike y'u Rwanda  iyobowe na Mashami Vincent

Rwasamanzi Yves umutoza wa FC Marines  niwe wungriije Mashami Vincent

Rwasamanzi Yves umutoza wa FC Marines  niwe wungriije Mashami Vincent

Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda

Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda 

Abafana b'Amavubi

Abafana b'Amavubi

11 b'u Rwanda babanje mu kibuga

11 b'u Rwanda babanje mu kibuga

11 ba Kenya babanje mu kibuga

11 ba Kenya babanje mu kibuga

Abakapiteni batombola ibibuga

Abakapiteni batombola ibibuga

Gikundiro Forever yahinduye yitwa Amavubi Forever

Gikundiro Forever yahinduye yitwa Amavubi Forever

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Mashami Vincent ahanura abakinnyi

Mashami Vincent ahanura abakinnyi

Ni umukino u Rwanda rwasabwaga nibura kunganya nibura 0-0

Ni umukino u Rwanda rwasabwaga nibura kunganya nibura 0-0

Byiringiro Lague azamaukana umupira agana izamu

Byiringiro Lague azamaukana umupira agana izamu 

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene (Wambaye ishati irimo imirongo y'umukara n'umweru) uyobora FERWAFA yarebye uyu mukino yicaye inyuma ya Nzamwita Vincent de Gaule (Wambaye ingofero y'ubururu)

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene (Wambaye ishati irimo imirongo y'umukara n'umweru) uyobora FERWAFA yarebye uyu mukino yicaye inyuma ya Nzamwita Vincent de Gaule (Wambaye ingofero y'ubururu) wayoboraga FERWAFA

Nshimiyimana Marc Govin acenga Boniface Onyango Opiyo

Nshimiyimana Marc Govin acenga Boniface Onyango Opiyo

U Rwanda ruzakina na Zmabia mu mikino ibiri

U Rwanda ruzakina na Zmabia mu mikino ibiri 

Abatoza b'u Rwanda bajya inama mu minota ya nyuma y'umukino

Abatoza b'u Rwanda bajya inama mu minota ya nyuma y'umukino

Aramubwira ati" Byuka dutahe nta kandi kazi dufite i Kigali"

 Arambuwira ati"Byuka dutahe nta kandi kazi dufite i Kigali

Nshimiyimana Marc Govin (12) na Nyirinkindi Salleh(7)

Nshimiyimana Marc Govin (12) na Nyirinkindi Salleh(7)

Abakinnyi b'u Rwanda bishimira intsinzi

Abakinnyi b'u Rwanda bishimira intsinzi

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND