RFL
Kigali

MU MAFOTO: Police FC bakoze imyitozo ya nyuma bitegura Etincelles (11 bagomba kubanza mu kibuga)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/04/2018 5:48
0


Ku gica munsi cy’uyu wa Gatanu tariki 13 Mata 2018 ni bwo ikipe ya Police Fc yakoraga imyitozo ya nyuma bitegura umukino w’umusni wa 16 wa shampiyona bafitanye na Etincelles FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mata 2018 ku kibuga cya Kicukiro.



Seninga Innocent azakina uyu mukino adafite Biramahire Abeddy ukina mu myanya y’imbere kuko afite amakarita atatu (3) y’umuhondo. Biramahire yaje yiyongera ku bakinnyi nka Iradukunda Jean Bertrand ufite uburwayi mu mavi yombi ndetse na Munezero Fiston ukomeje imyitozo yoroheje imufasha gukomeza imikaya.

Ni imyitozo itari ivunanye kuko haburaga amasaha macye bakakira Etincelles FC. Abakinnyi babanje gushyuha mbere yo gutangira imyitozo yo kwiga uko basatira biciye mu guhanahana imipira ica hagati no mu mpande.

Nyuma ni bwo bakoze imyitozo y’amayeri ikipe ishobora kwitabaza igihe iri kunganya (0-0, 1-1, 2-2…) ishaka igitego cy’intsinzi mu gihe iminota iba yagiye, uburyo muri Police FC bazwiho nka “Portugal Style”.

Nyuma yo kwiyibutsa “Portugal Style” ni bwo abakinnyi bahawe umwanya wo kugaragaza ubuhanga bafite mu gutera penaliti (Penalty-Shoot-Out).

Biramahire Abeddy  ntazakina umunsi wa 16 kuk afite amakarita atatu y'umuhondo

Biramahire Abeddy  ntazakina umunsi wa 16 kuk afite amakarita atatu y'umuhondo

Mu myitozo yakozwe kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mata 2018, nta kintu yahinduye ku bakinnyi 11 bazabanza mu kibuga ugereranyije n’abakinnye na Fc Musanze mu mukino w’igikombe cy’Amahoro 2018 bakayitsinda ibitego 3-0.

Muri uyu mukino, Seninga Innocent azakoresha uburyo bw’abakinnyi bane inyuma n’umwe imbere yabo. Abakinnyi babiri hagati no hagati mu kibuga bari inyuma y’abandi batatu baba basabwa kotsa igitutu ubwugarizi bw’ikipe baba bahanganye (4:1:2:3).

Ubu buryo burimo, Manishimwe Yves, Muhinda Bryan, Habimana Hussein na Muvandimwe Jean Marie Vianney mu bwugarizi. Nizeyimana Mirafa agomba kuba abakina imbere ariko imbere ye gato hari Mushimiyimana Mommed na Nzabanita David.

Mu bakina bagana izamu, Songa Isaie azaba akina nka rutahizamu weruye naho Ndayishimiye Antoine Dominique na Mico Justin bagende basimburana impande. Bwanakweli Emmanuel ni we ugaruka mu izamu.

Ikipe ya Etincelles Fc nayo imaze igihe mu myitozo, nta kibazo cy’abakinnyi ifite kuko abakinnyi isanzwe igenderaho barimo; Nsengimana Dominique (GK, 35), Gikamba Ismael (C, 5), Nsengiyumva Irshad (23), Kayigamba Jean Paul (24), Djumapili Iddy (14), Tuyisenge Hackim (25), Niyonsenga Ibrahim (17), Mbonyingabo Regis (7), Murutabose Hemedy (9), Mumbele Saiba Claude (13) na Jean Bosco Akayezu (18) bose bameze neza ku buryo umukino uraba ukomeye.

Mushimiyimana Mohammed ashobora kongera kwambara igitambaro cya kapiteni kuri uyu wa Gatandatu

Mushimiyimana Mohammed ashobora kongera kwambara igitambaro cya kapiteni kuri uyu wa Gatandatu.

Dore abakinnyo 11 ba Police FC: Bwanakweli Emmanuel (GK, 27), Manishimwe Yves 22, Muvandimwe JMV 12, Muhinda Bryan 15, Habimana Hussein  20, Nizeyimana Mirafa 4, Nzabanita David 16, Mushimiyimana Mohammed (C, 10), Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Mico Justin 8 na Songa Isaie 9

Uburyo bwo guhagarara mu kibuga

Uburyo bwo guhagarara mu kibuga 

Abasimbura 7: Nzarora Marcel (GK, 18), Ishimwe Issa Zappy 26, Ndayishimiye Celestin 3, Eric Ngendahimana Eric 24, Amin Muzerwa 17, Niyonzima Jean Paul 7 na Patrick Umwungeri 5.

Umukino ubanza wa shampiyona, ikipe ya Etincelles Fc yatsinze Police Fc ibitego 3-1, umukino wabereye ku kibuga cya sitade Umuganda. Nyuma y’imikino 15 ibanza, Police Fc iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 22 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 30. Etincelles FC iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 21.

Abakinnyi bishyuhiriza ku mupira

Abakinnyi bishyuhiriza ku mupira 

Habimana Hussein yaje kugwa nabi ababara ijosi

Habimana Hussein yaje kugwa nabi ababara ijosi

Abatoza bajya inama mbere yo gutangiza imyitozo

Abatoza bajya inama mbere yo gutangiza imyitozo

Twagizimana Fabrice Ndikukazi (6) na Muzerwa Amin (17)

Twagizimana Fabrice Ndikukazi (6) na Muzerwa Amin (17) bamwe mu bakinnyi bacye bafite ingo muri Police FC

SP Ruzindana Regis (ibumozo) umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC aganira na Seninga Innocent (Iburyo) umutoza mukuru wa Police FC

SP Ruzindana Regis (ibumozo) umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC aganira na Seninga Innocent (Iburyo) umutoza mukuru wa Police FC

Uva ibumoso: Bwanakweli Emmanuel, Nzarora Marcel na Nduwayo Danny Bariteze abanyezamu ba Police FC

Uva ibumoso: Bwanakweli Emmanuel, Nzarora Marcel na Nduwayo Danny Bariteze abanyezamu ba Police FC

Nzabanita David yitoza ibyo gusimbuka

Nzabanita David yitoza ibyo gusimbuka 

Neza Anderson  asimbuka

Neza Anderson asimbuka 

Munezero Fiston 2

Munezero Fiston yatangiye gukora imyitozo yoroheje

Munezero Fiston yatangiye gukora imyitozo yoroheje 

Nduwayo Danny Bariteze akata ishoti

Nduwayo Danny Bariteze akata ishoti

Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC atera imipira iteretse igana mu izamu

Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC atera imipira iteretse igana mu izamu 

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa kabiri muri Police FC niwe ushobora kubanzamo bakina na Etincelles FC

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa kabiri muri Police FC ni we ushobora kubanzamo bakina na Etincelles FC

Nduwayo Danny Bariteze aheruka gukina umukino wa shampiyona ubwo shampiyona yatangiraga bakina na Etincelles Fc i Rubavu

Nduwayo Danny Bariteze aheruka gukina umukino wa shampiyona ubwo shampiyona yatangiraga bakina na Etincelles Fc i Rubavu

Habimana Hussein yaje gukomeza imyitozo..aha yari akurikiwe na Ngendahimana Eric

Habimana Hussein yaje gukomeza imyitozo...aha yari akurikiwe na Ngendahimana Eric

Nizeyimana Mirafa ashaka inzira

Nizeyimana Mirafa ashaka inzira 

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa akata umupira

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa akata umupira 

Mico Justin (8) ashaka aho yaca bagenzi be

Mico Justin (8) ashaka aho yaca bagenzi be 

Ndayishimiye Celestin mu myitozo y'uyu wa Gatanu

Ndayishimiye Celestin mu myitozo y'uyu wa Gatanu 

Nizeyimana Mirafa uri kurangiza amasezerano muri Police FC

Nizeyimana Mirafa uri kurangiza amasezerano muri Police FC 

Ndayishimiye Antoine Dominique (14) na Songa Isaie (9) barasabwa kuzamura umubare w'ibitego mu mikino yo kwishyura

Ndayishimiye Antoine Dominique (14) na Songa Isaie (9) barasabwa kuzamura umubare w'ibitego mu mikino yo kwishyura

Mico Justin

Mico Justin umwe mu bakinnyi bafite izina muri Police FC

Neza Anderson ku mupira

Neza Anderson ku mupira 

Nzarora Marcel  umunyezamu wa Police Fc

Nzarora Marcel umunyezamu wa Police Fc abatoza bavuga ko ataragaruka mu bihe byiza nyuma yo kugira ikibazo mu kiganza

Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC aganiriza Munezero Fiston

Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC aganiriza Munezero Fiston

Mushimiyimana Mohammed ku mupira  atera penaliti

Mushimiyimana Mohammed ku mupira atera penaliti

Dore uko umunsi wa 16 uteye:

Kuwa Gatandatu tariki 14 Mata 2018

-Espoir FC vs Gicumbi Fc (Rusizi, 15h30’)

-Mukura VS vs Kirehe FC (Stade Huye, 15h30’)

-Amagaju FC vs Bugesera Fc (Nyamagabe, 15h30’)

-Musanze Fc vs SC Kiyovu (Stade Ubworoherane, 15h30’)

-Police FC vs Etincelles Fc (Stade Kicukiro, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 15 Mata 2018

-Sunrise FC vs APR FC (Nyagatare, 15h30’)

-Marines Fc vs Miroplast Fc (Stade Umuganda,15h30’)

 Kuwa 25 Mata 2018

-AS Kigali vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 15h30’)

Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira atera penaliti

Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira atera penaliti 

Djumapili Iddy ku mupira

Etincelles Fc nabo bamaze igihe bitegura kuko umukino baheruka ari uwa APR FC ku munsi wa 15 wa shampiyona

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND