Ikipe ya Police FC yageze mu mikino ya kimwe cya kane cy’irangiza nyuma yo kunyagira FC Musanze ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wa kimwe cy’umunani waberaga ku kibuga cya Kicukiro.
Mushimiyimana Mohammed wari kapiteni niwe wafunguye amazamu ku munota wa karindwi (7’) bityo n’igice cya mbere kirangira gutyo. Ibindi bitego byatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique na Songa Isaie wakibonye kuri penaliti.
Police FC yahise ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-2 kuko umukino ubanza Musanze FC yari yatsinze ibitego 2-1.
Mu Karere ka Bugesera FC ntabwo byabaye amahire kuri Kiyovu Sport kuko yavuyemo inganyije 0-0 na Bugesera FC. Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.
Ikipe y’Amagaju FC yakomeje itsinze AS Muhanga igitego 1-0. Umukino ubanza AS Muhanga yatsinze Amagaju FC igitego 1-0. APR FC yakomeje inganyije na La Jeunnesse 0-0. Umukino ubanza APR FC yatsinze ibitego 3-0.
Amakipe yakomeje muri ¼ ni; APR FC, Police FC, Sunrise FC, Bugesera FC, Amagaju FC, Marines FC na Mukura VS. Hasigaye imikino ibiri izahuza Rayon Sports na Etincelles FC.
PHOTOS:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO