Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru y’abakinnyi batarengeje imyaka 20 yari yaragiye gukina na Kenya, yagarutse mu gihugu nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi kizabera muri Niger mu 2019.
Iyi kipe yakiriwe na komite nshya y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), komite yatowe kuwa 31 Werurwe 2018 ubwo haburaga umunsi umwe ngo umukino ube.
Habyarimana Matiku Marcel visi perezida wa FERWAFA ni we wari umuyobozi mukuru uhagarariye ishyirahamwe. Gusa yari kumwe na Ruhamiriza Eric umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA ndetse na Habineza Emmanuel umunyamabanga mukuru.
Yakira aba bakinnyi ubwo bari bageze mu Rwanda, Habyarimana Matiku Marcel visi perezida wa FERWAFA yabwiye abakinnyi ko bagomba kumva ko urugamba rutarangiye ahubwo ko bagomba kuguma mu mwuka wo kumva ko akazi kagihari kandi ko bizababera byiza mu gihe baba bageze ku rwego rwo hejuru banakuramo Kenya i Kigali kuwa 21 Mata 2018.
Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi y'abatarengeje imyaka 20
Mashami Vincent umutoza mukuru w’iyi kipe y’abakinnyi batarengeje imyaka 20 yavuze ko umukino hari harimo amahirwe yuko u Rwanda rwatsinda umukino wose nubwo ngo utari woroshye. Gusa arashima Jacques Tuyisenge umunyarwanda utaha izamu muri Gor’Mahia FC (Kenya) na Kagere Meddie kuko ngo bafashije abatoza b’u Rwanda kumenya amakuru y’ikipe ya Kenya.
“Wari umukino ukomeye ariko navuga ko twawitwayemo neza kuko twashoboraga no kuba twawutsinda kuko hari uburyo bwinshi twagiye duhusha. Ariko urumva ko ni igihe gito twari tumaranye n’abakinnyi, ntabwo barahuza neza, gusa twakwishimira uko bitwaye mu kibuga n’umusaruro.” Mashami Vincent
Agaruka ku ngingo yo gushima Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie, Mashami Vincent yagize ati”Kenya ni ikipe nziza ifite abakinnyi bamenyereye amarushanwa, ubona ko ni abakinnyi bakina mu cyiciro cya mbere muri Kenya nka Gormahia FC, AFC Leopards, Thica United, Mathare. Ni abakinnyi ubona bafite uburambe mu kazi ugereranyije n’abacu. Ariko na none twashimira abasore bacu bakina hariya cyane cyane Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere kuko mbere y'uko tugerayo bakinnye nabo ibatsinda 2-0, baduhaye amakuru, ni na bimwe mu byadufashije mbere y’umukino kuko twagiye gukina tuzi abakinnyi bagenderaho”.
Jacques Tuyisenge (Ibumoso) na Meddie Kagere (Ibumoso) abakinnyi ba Gormahia FC
Abakinnyi basohoka mu kibuga cy'indege
Abakinnyi bageze hanze neza
Ni umukino u Rwanda rwasuyemo Kenya ku kibuga cya sitade ya Machackos. Kenya ni yo yafunguye amazamu ku munota wa munani (8’) ku gitego cyatsinzwe na Richard Odaga. Iki gitego cyaje kwishyurwa ba Byiringiro Lague ku munota wa 85’ w’umukino.
Mashami Vincent umutoza mukuru, yari yakoresheje abakinnyi bane inyuma, umwe imbere y’abo ahagaze hagati ariko ari inyuma y’abandi bakinnyi bane bityo Byiringiro Lague akabakina imbere ashaka ibitego.
U Rwanda rwacyuye inota rimwe, mbere y’umukino wo kwishyura uzaba hagati ya tariki ya 21 na 22 Mata 2018, hakamenyekana ikipe izahura na Zambia mu ijonjora rya nyuma rizatanga ikipe izabona itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Niger mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2019.
Tuyisenge Eric bita Cantona ashinzwe ibikoresho by’ikipe (Kit Manager) Cantona
Rwabuhihi Innocent umunyamabanga mukuru wa ARPST akaba n'umubyeyi wa Uwineza Aime Placide aha yasuhuzaga Mashami Vincent
Ntwali Fiacre wabanje mu izamu...asanzwe ari umunyezamu wa Intare FA
Nshimiyiana Marc Govin (Ibumoso) na Songayingabo Shaffy (Iburyo)
Byiringiro Lague waboneye u Rwanda igitego cyo kwishyura
Abakinnyi bajya mu modoka yabavanye ku kibuga cy'indege ibajyana kuri Hil Top Hotel
Rwabuhihi Innocent aganira n'umuhungu we Uwineza Aime Placide
Rwabuhihi Innocent (Ibumoso) aganira na Rwasamanzi Yves (Iburyo) umutoza wungirije mu Mavubi U20
Buregeya Prince Aldo myugariro wa APR FC ku mupira akaba na kapiteni w'Amavubi U20
Buregeya Prince Aldo aganira n'abanyamakuru
Abakinnyi bageze kuri Hil Top Hotel
Habyarimana Matiku Marcel visi perezida wa FERWAFA
Abakinnyi mu ndirimbo ya Morale
Ruhamiriza Eric umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yabwiye abakinnyi ko urugamba rutarangiye
Mugabo Alexis umutoza w'abanyezamu b'Amavubi U-20
Habyarimana Matiku Marcel visi perezida wa FERWAFA atanga impanuro ku bakinnyi
Abakinnyi bateze amatwi
Abakinnyi babanje mu kibuga ku bihugu byombi:
Kenya U20 XI: Humphrey Katasi (GK), Boniface Onyango, Yussuf Mainge, Ezekiel Nyati, Tom Teka, Alpha Onyango, Richard Odada, Vincent Wasambo, Musa Masika, Keegan Ndemi, Sydney Lokale
Rwanda U20 XI: Fiacre Ntwari, Prince Buregeya, Placide Aime Uwineza, Govin Marc Nshimiyimana, Christian Ishimwe, Saleh Nyirinkindi, Janvier Bonane, Saleh Ishimwe, Protais Sindambiwe, Rague Byikingiro, Bogarde Cyitegetse.
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO