Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Mata 2018 nibwo ikipe ya Police FC yakoze imyitozo ya nyuma mbere yuko mu gitondo cy’uyu wa Kabiri tariki ya 3 Mata 2018 bafata urugendo bagana mu majyaruguru y’igihugu aho bazajya gukina na Musanze FC irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2018.
Ni umukino ubanza wa 1/8 mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2018, umukino uzabera kuri sitade Ubworoherane guhera saa cyenda n’igice (15h30’).
Police FC kuri ubu irabura abakinnyi barimo Munezero Fiston umaze iminsi afite ikibazo ku ivi ariko akaba yatangiye imyitozo itagoye, Iradukunda Jean Bertrand we hasigaye ko abaganga bafata umwanzuro wa nyuma kuko yamaze guca mu cyuma. Aba bakinnyi biyongeraho Twagizimana Fabrice Ndikukazi nawe ufite ikibazo cy’imvune ariko akazatangira imyitozo mu cyumweru gitaha nk’uko Seninga Innocent abivuga.
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC avuga ko imyitozo y’uyu wa Mbere yari imeze neza kuko nta mukinnyi wagiriyemo ikibazo. Imyitozo y’uyu munsi avuga ko abakinnyi yabatoje cyane ibijyanye n’ubusatirizi kugira ngo bashake impamba y’ibitego bizabafasha mu mukino wo kwishyura.
“Imyitozo yagenze neza kuko nta kibazo abakinnyi bagize. Ahanini yari imyitozo ijyanye n’ubusatirizi , twakoraga ibijyanye no kuba ikipe yategura igitego habayeho kunyuranyuranamo kw’abakinnyi bihereye mu bakina inyuma kugira ngo dushake ibitego. Muri iri rushanwa bisaba ko ubona ibitego mu mukino wo hanze kugira ngo nujya kwishyura iwawe uzabe uhagaze neza”. Seninga Innocent
Agaruka ku kijyanye n’abakinnyi badahari kubera ibibazo bitandukanye, Seninga yavuze ko abakinnyi adafite ari Twagizimana Fabrice Ndikukazi, Iradukunda Jean Bertrand na Munezero Fiston.
Mu ijambo rye yagize ati “Imibare y’abakinnyi baba badashobora gukina umukino navuga ko ugenda ugabanuka , ubu abakinnyi hafi ya bose baragarutse bava mu bibazo by’imvune. Hasigaye Fiston (Munezero) watangiye imyitozo yoroheje, Bertranda (Iradukunda Jean) nawe yari yatangiye ariko yari yagiye kwa muganga kureba ibisubizo na Twagizimana Fabrice ubona ko agenda yoroherwa ku buryo icyumweru gitaha azaba ahari”.
Munezero Fiston yatangiye gukora imyitozo yoroheje
Ni imyitozo yabanjirijwe no kwishyushya bitewe n'ubukonje bwaramutse
Nzarora Marcel mu nshundura
Nduwayo Danny Bariteze umunyezamu wa Police FC wanakiniye Gicumbi FC na Etincelles Fc
Iradukunda Jean Bertrand yari yaje kureba imyitozo anazanye raporo y'abaganga nyuma yo guca mu cyuma
Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC atera imipira iteretse igana mu izamu
Umuntu agerageje kureba uko abakinnyi bakoze imyitozo, akanabihuza n’uburyo ikipe ya Police FC isanzwe ikina ndetse n’uburyo abakinnyi bahagaze muri rusange, biboneka ko mu izamu hazabanzamo Nzarora Marcel.
Mu bwugarizi biboneka ko Muhinda Bryan ashobora kuzaba afatanya na Patrick Umwungeri mu mutima w’ubwugarizi. Muvandimwe Jean Marie Vianney akajya ibumoso bwabo ari nako Manishimwe Yves abajya iburyo.
Hagati mu kibuga byabonekaga ko Neza Anderson afite amahirwe yo kubanza mu kibuga akazafatanya na Nizeyimana Mirafa cyo kimwe na Mico Justin uzaba abakina imbere.
Ndayishimiye Antoine Domique na Biramahire Abeddy bazajya bagurana impande z’imbere hanyuma Songa Isaie akine nka rutahizamu.
Police FC yageze mu mikino ya 1/8 ikuyemo Kirehe FC mu gihe Musanze FC yakuyemo Heroes FC iba mu cyiciro cya kabiri.
Nduwayo Danny Bariteze afata ishoti
Imyotozo yagaragaje ko Nzarora Marcel ariwe ufite amahirwe yo kubanza mu izamu
Nzarora Marcel mu gihano nyuma yo kunanirwa gushyira mu bikorwa ibyo yasabwaga
Danny Usengimana yakoze imyitozo
Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC yereka abakinnyi uko bagomba guhagarara
Songa Isaie ashyira umupira ku gituza
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC yereka abugarira ko iyo rutahizamu akugeze imbere utagomba kumutera umugongo
Niyigaba Ibrahim ku mupira ahunga Umwungeri Patrick
Ndayishimiye Celestin ku mupira
Usabimana Olivier ku mupira
Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa yiruka ku mupira
Nizeyimana Mirafa arekura ishoti
Niyonzima Jean Paul bita Robinho ku mupira
Rubona Emmanuel umutoza wa Intare FA yakurikiye iyi myitozo
Karangwa Enock umuganga wa Police FC
Usabimana Olivier ku mupira ashaka inzira
Ndayishimiye Antoine Dominique ashyira umupira ku gituza
Ndayishimiye Antoine Dominique agera umugeri Mucyo Silas
Ubwo SP Ruzindana Regis yageraga ku kibuga ni bwo abakinnyi bagiye hamwe kugira ngo abahe impanuro
SP Ruzindana Regis (Ibumoso) umunyamabanga mukuru wa Police FC
Hitabatuma Theogene ushinzwe ibikoresho bya Police FC (Kit Manager)
Mico Justin (8) ashaka inzira kwa Muvandimwe JMV
Muvandimwe Jean Marie Vianney (Ibumoso) na Bryan Muhinda (Iburyo)
Danny Usengimana yitoza gutera penaliti
Umwungeri Patrick na Seninga Innocent baganira ku ikipe
Neza Anderson ashobora kubanza mu kibuga
Umuwungeri Patrick yitoza gutera penaliti
Abayobozi bareba imyitozo
Ndayishimiye Antoine Dominique amaze kubona umwanya
Danny Usengimana mu myitozo ya Police FC
Muvandimwe JMV asoje imyitozo
Imyitozo irangiye
Maniraguha Claude (Ibumoso) umutoza w'abanyezamu ba Police FC aganira na Bisengimana Justin (Iburyo) umutoza wungirije
Gahunda y’imikino ibanza ya 1/8:
Kuwa Mbere tariki ya 2 Mata 2018:
-Etincelles FC vs Rayon Sports (Wasubitswe)
-Mukura Victory Sport vs AS Kigali FC (Stade Huye, 15h30’)
-Pepinieres FC vs FC Marines (Ruyenzi, 15h30’)
-Espoir FC vs Sunrise FC (Rusizi, 15h30’)
Kuwa Kabiri tariki ya 3 Mata 2018:
-La Jeunesse FC vs APR FC (Stade de Kigali, 15h30’)
-AS Muhanga FC vs Amagaju FC (Stade Muhanga, 15h30’)
-SC Kiyovu vs Bugesera FC (Stade de Mumena, 15h30’)
-Musanze FC vs Police FC (Ubworoherane, 15h30’)
Imikino yo kwishyura muri 1/8:
Kuwa Kane tariki ya 5 Mata 2018
-Sunrise FC vs Espoir FC (Nyagatare, 15h30’)
-Rayon Sports vs Etincelles Fc (Stade Kicukiro, 15h30’)
-AS Kigali vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15h30’)
-Marines FC vs Pepinieres FC (Stade Umuganda, 15h30’)
Kuwa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018
- APR FC vs La Jeunesse FC (Stade de Kigali, 15h30’)
-Amagaju Fc vs AS Muhanga (Nyamagabe, 15h30’)
-Bugesera Fc vs SC Kiyovu (Nyamata, 15h30’)
-Police Fc vs Musanze Fc (Kicukiro, 15h30’)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO